Muri gahunda ye yo gusura inkambi zakira impunzi z’Abanyarwanda zitahuka, Minisitiri w’Imicungire y’ibiza no gucyura impunzi, Mukantabana Seraphine, yasuye inkambi ya Nyagatare mu Karere ka Rusizi aho yagejejweho bimwe mu bibazo iyi nkambi ifite.
Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, aravuga ko kuba u Rwanda rushimwa muri gahunda zitandukanye bitagomba gutuma twirara, kuko n’ubwo aho tugeze hashimishije hakiri byinshi byo gukora kugirango tugere aho twifuza.
Abantu batandukanye bo mu Karere ka Gakenke bashimangira ko kwemerera umugabo ufite abagore benshi batarasezeranye bwemewe n’amategeko guhitamo umugore ashaka basezerana ari ukwimika uburaya n’ubwomanzi.
Abaturage bo mu mirenge ya Busasamana, Bugeshi, Mudende, Rubavu, Cyanzarwe, Rugerero na Nyakiliba yo mu karere ka Rubavu, taliki 21/03/2013 bashyikirijwe umuyoboro w’amazi meza ufite uburere bwa kilometero 102 uzagera ku baturage ibihumbi 52.
Abashinzwe iby’ubutaka mu bigo bitandukanye, baravuga ko ibyuma kabuhariwe mu bijyanye no gupima ubutaka, bizoroshya gahunda zo kugenzura no kumenya neza ubutaka, haba mu gukora ibishushanyo mbonera ndetse no kubona amakuru ahagije y’ibice byose by’igihugu.
Nyuma y’umwaka umwe gahunda yo gushyikiriza imiryango abana baba mu bigo by’imfubyi itangijwe, abana ba mbere batangiye guhuzwa n’imiryango bakomokamo cyangwa ishaka kubarera.
Inkambi ya Kigeme iri mu karere ka Nyamagabe yacumbikirwaga mo impunzi z’Abanyekongo yamaze kuzura kandi ntibishoboka ko yakwagurwa, ubu impunzi zikomeje guhunga zikaba zizajyanwa mu nkambi ya Nyabiheke mu karere ka Gatsibo.
Ikigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro, amazi n’usukura (EWSA) cyatangaje ko ibura ry’umuriro rya hato na hato ryagaragaraga henshi mu gihugu ryaturutse ku bujura bwakorewe ku mapironi atwara umuriro.
Umusore witwa Hakizimana Jean Paul bakunze kwita Jay Polly, yarashe umukobwa witwa Uwingeneye Afisa w’imyaka 20 ku gicamunsi cya tariki 20/03/2013 mu mudugudu wa Kagara, akagari ka Nyabisindu, umurenge wa Remera mu mujyi wa Kigali.
Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta “Handicap International” watangije gahunda y’umushinga w’iterambere ridaheza mu karere ka Nyamasheke uzatwara amafaranga asaga miliyoni 679.
Intumwa z’abanye-Togo bakoreye urugendoshuri mu karere ka Burera zitangaza ko ibyo zabonye ndetse n’ibyo zigiye muri ako karere zizagerageza kubishyira mu bikorwa iwabo kuko zabonye bifitiye akamaro abaturage.
Abashakashatsi bateraniye mu nama mpuzamahanga ya gatanu ku karere k’ibiyaga bigari ibera hano i Kigali, barahamya ko gukemura amakimbirane mu gihugu iki n’iki bigomba gushingira ku mibereho n’amateka y’abaturage b’icyo gihugu.
Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa kane tariki 21/03/2013 yasabye ko Madamu MUKANTABANA Mathilde ahagararira u Rwanda i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku rwego rwa Ambasaderi.
Umunyamabanga wungirije wa Reta zunze ubumwe za Amerika (USA) ushinzwe Afurika, Johnnie Carson yatangaje ko kujyana Gen. Bosco Ntaganda mu rukukiko mpuzamahanga rw’i La Haye mu Buholandi, ari intambwe ikomeye yo kubonera amahoro igihugu cya Congo Kinshasa.
Sekamana Jean Damascene, Mbaruko Jean Pierre na Sebazungu Viateur bo mu iteroro rya Union des Eglise Baptiste au Rwanda (UEBR) muri paruwasi ya Mukoma mu karere ka Ruhango, bahagaritswe ku mirimo yabo y’ivugabutumwa mu makanisa bari babereye abarimu.
Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Munyinya mu kagari ka Ruli, umurenge wa Shyogwe ho mu karere ka Muhanga baravuga ko bategereje kwishyurwa amafaranga y’ibibanza byabo, byaguzwe na Sosiyete yitwa SIM ariko amaso ngo yaheze mu kirere.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu butangaza ko nubwo benshi mu barwanyi ba Gen Ntaganda bishyikirije ubuyobozi bakamburwa intwaro, hari abashoboye kwihisha ubuyobozi binjira mu baturage n’intwaro zabo.
Mu ijoro rijya gucya ryo ku wa gatatu tariki 20/3/2013, umuriro utaramenyekana icyawuteye wadutse mu iguriro rya Simba supermarket riri mu mujyi wa Kigali utwika ibyuma bikonjesha (frigo) bitanu hamwe na bimwe mu bikoresho birinda umutekano birimo za tereviziyo, n’amatara.
Ubwo yasuraga gereza ya Musanze tariki 19/03/2013, Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil, yavuze ko umusaruro winjizwa n’abafungiye muri iyi gereza ukiri hasi, aboneraho gusaba ubuyobozi bwayo kuzahiga imihigo yisumbuye ubutaha.
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Nsengimana Philbert yemeza ko kurinda abana ari ukurinda igihugu ndetse n’ejo hazaza hacyo, kuko abana aribo bazaba bakora imirimo yose ifitiye akamaro igihugu mu bihe bizaza.
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu yasuye abakora imirimo ifitiye igihugu akamaro (TIG) mu Murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke kuri uyu wa kabiri tariki 19/03/2013, aboneraho kubasaba gukorana umurava imirimo bakora kugira ngo bateze imbere igihugu cyabo.
Umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’ibiyaga bigari (CEPGL) wasinye amasezerano y’ubufatanye n’umuryango mpuzamahanga wita ku rujya n’uruza rw’abantu (OIM) mu gufasha akarere korohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ubuhahirane.
Ingingo ya 164 y’umushinga w’itegeko rigenga abantu n’umuryango yateje impaka mu gika cyayo cya kabiri gitonesha umugabo ufite abagore benshi ariko batarasezeranye, ubwo abaturage bo mu karere ka Muhanga batangaga ibitekerezo kuri iyi ngingo.
Mu isuzuma ry’aho imihigo y’umwaka wa 2012/2013 igeze ishyirwa mu bikorwa, itsinda riturutse ku Ntara y’Amajyepfo ryasabye abakozi b’akarere ka Kamonyi gutanga raporo zigaragara neza kandi bakazitanga ku gihe, aho kuzikora hutihuti.
Ubwo hasozwaga ibikorwa by’icyumweru cyiswe “Students on field week”, tariki 17/03/2013, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi, Jean Philbert Nsengimana, yashimiye urubyiruko ibikorwa by’indashyikirwa rwagezeho ndetse abashishikariza gukomeza uru rugero rwiza.
Abakristu Gatulika bavuka muri paruwasi ya Byimana batuye mu mujyi wa Kigali bihurije hamwe batura igitambo cya misa, cyabereye muri chapelle ya St Paul tariki 17/03/2013, banungurana ibitekerezo ku musanzu wa buri wese hagamijwe gusana paruwasi yabo ya Byimana.
Ubwo Kigali Today yabazaga umuvugizi w’ingabo za M23, Col Kazarama, aho Gen Ntaganda aherereye, yatangaje ko bakimushakisha mu mashyamba ya Congo nyuma y’uko ingabo ze zitsinzwe taliki ya 16 Werurwe zigahungira mu Rwanda.
Gen Bosco Ntaganda, umwe mu nyeshyamba zikorera mu Burasirazuba bwa Congo, yahungiye mu Rwanda ahita yishyikiriza ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Kigali.
Umuvunyi Mukuru, Aloysie Cyanzayire arasaba abaturage kwirinda guhora basiragira mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye kubera imanza kuko bigira ingaruka zo gutakaza umwanya wo gukora imirimo yabo kugira ngo biteza imbere.
Mu gihe mu Rwanda twitegura kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, mu karere ka Nyabihu bavuga ko biteguye neza, kugira ngo ibiteganijwe mu minsi y’icyunamo bizakorwe neza.