Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa Nkuru ya Leta Dr Ugirashebuja Emmanuel yavuze ko bagiye kugabanya umubare w’ibirarane by’imanza kuva kuri 60% ukagera kuri 30%.
Binyuze mu masezerano bafitanye, Ikigo gitanga serivise z’ikoranabuhanga cya Liquid Intelligent Technologies hamwe na Imbuto Foundation, mu 2022, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yatangiye urugendo rwo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisiteri y’Uburenzi (MINEDUC), yatangaje ko mu banyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri 2024/2025, abagera kuri 89.1% babitsinze.
Abitabiriye amasengesho yateguwe n’umuryango Rwanda Leaders Fellowship, yagenewe abayobozi bakiri bato azwi nka ‘Young Leaders Prayer Breakfast’, basanga umuryango ukwiye kuba ishingiro ryo kubaka igihugu n’umurage mwiza.
Umufasha wa Perezida wa Repubulika, Madame Jeannette Kagame yabwiye abitabiriye amasengesho yiswe Young Leaders Prayer Breakfast yari agamije cyane cyane gusengera ingo, ko kimwe mu bibazo bibangamiye ingo ari uko abagiye kurushing bita ku gutegura ibirori kurusha gutegura urugo ubwarwo.
Buri mwaka abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, abanyamadini, abikorera n’abandi, bateranira hamwe mu gikorwa cyo gusengera Igihugu kizwi nka (National Prayer Breakfast), binyuze mu muryango wa Gikirisitu ufite intego yo kwimakaza indangagaciro zubahisha Imana mu buyobozi (Instilling Godly values and Leadership). Bwa (…)
Madamu Jeannette Kagame yasabye abakiri bato gushishoza impamvu zituma bashinga ingo ko ziba zishingiye ku rukundo, kuko ari rwo musingi wa mbere wubaka urugo rugakomera.
Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi by’umwihariko abafatanyabikorwa b’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), bishimiye ikoranabuhanga ryashoboye guhuza konte za SACCO na telefone zabo, ku buryo ibikorerwaho byose babimenya bitabasabye kuva aho bari.
Bamwe mu bahinzi bemeza ko ubwishingizi bafite muri iki gihe butabafasha ku bijyanye n’umusaruro kuko bushingiye gusa ku gishoro bashoye, ntibwishingire umusaruro bari kuzabona. Bagasaba ko hashyirwaho ubwishingizi bw’umusaruro kugira ngo igihe habaye ibiza, bishyurwe hakurikijwe umusaruro wari witezwe.
Inteko rusange y’Ishyirahamwe ry’Abanyamamakuru mu Rwanda ARJ kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Kanama yatoye Dan Ngabonziza nk’umuyobozi mushya muri manda y’imyaka itatu.
Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 umaze uteza imbere ibikorwa by’uburezi n’iterambere ry’abaturage, Umuryango wo muri Koreya y’Epfo udaharanira inyungu ukorera mu Ntara y’Iburasirazuba (Better World International), washyikirije ku mugaragaro Ikigo mbonezamikurire y’abana bato (ECD) ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana.
Hashize iminsi ibinyamakuru bivuga inkuru yaturutse mu majyaruguru ya Afurika igakomereza I Burayi y’Urupfu rwa Protais Zigiranyirazo muramu w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal.
Abatari bake bazi ko abasirikare bari mu mutwe ushinzwe kurinda inzego nkuru z’Igihugu, bazwi nk’aba GP (Republican Guard/ Garde Republicain), bafite inshingano zo kurinda Umukuru w’Igihugu (Perezida) gusa.
U Rwanda rwemeje ko rwakiriye abimukira barindwi baturutse muri Amerika nyuma y’amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi yo kokereza abimukira mu Rwanda.
Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo, yagaragaje ko hakenewe ingendo z’indege z’ako kanya zihuza ibihugu byombi zidaciye ahandi, mu rwego rwo kurushaho kwihutisha ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Mozambique.
Ambasaderi Dr. Charles Murigande winjiye muri Guverinoma mu 1995 ari Minisitiri w’Ubwikorezi n’Itumanaho (Minister of Transport and Communications) avuga ko yabonye byinshi byatuma kuri ubu Abanyarwanda bashima Imana.
Polisi mu Ntara y’Amajyepfo iratangaza ko mu mezi atandatu ashize, uhereye muri Mutarama, kugeza muri Nyakanga 2025, ku bufatanye n’abaturage, inzego z’ibanze na Polisi, hamaze gufatwa abantu 1.615 kubera ibyaha bihungabanya umutekano.
Perezida Paul Kagame yavuze ko uretse kuba u Rwanda na Mozambique ari ibihugu bisanzwe bifitanye umubano ukomeye ikiruta byose ari n’ibihugu by’inshuti kandi nziza.
Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, yageze mu Rwanda, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Kuri uyu wa Gatatu, Perezida mushya wa Mozambique, Daniel Chapo ategerejwe i Kigali mu ruzinduko rwe rwa mbere nk’umukuru w’Igihugu agiriye mu Rwanda.
Abafite aho bahuriye n’ikoranabuhanga mu burezi, basanga ubufatanye n’abikorera bwongera ubumenyi mu mashuri, nk’uko bigenda bigaragarira mu musaruro wavuye mu bikorwa bitandukanye Leta yagiye ihuriramo n’abikorera.
Perezida Paul Kagame yavuze ko Ingabo z’u Rwanda RDF zishinjwa ibikorwa by’ubwicanyi mu Burasirazuba bwa DRC, iyo ziza kuba ziriyo nk’uko bivugwa mu bitangazamakuru mpuzamahanga, zitari kubikora nk’uko zemeye guherekeza abacanshuro b’Abanyaburayi bagafashwa gusubira iwabo.
Igihe u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 10 Jenoside yakorewe Abatutsi, umwe mu bakuru b’ibihugu baje kwifatanya n’Abanyarwanda ni Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni. Hari ku itariki 07 Mata 2004, ari nabwo Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi rwafunguwe ku mugaragaro.
Hari imyumvire imaze imyaka myinshi mu banyeshuri n’ababyeyi ivuga ko amasomo ya siyansi by’umwihariko iry’imibare n’ubugenge akomera, bikagira ingaruka ku mahitamo no ku mitsindishirize yayo hamwe no ku cyerekezo cy’uburezi bw’Igihugu.
Minisitiri w’Ingabo wa Mozambike, Maj Gen Cristóvão Artur Chume, yavuze ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa w’ingenzi ku Gihugu cye mu bikorwa birimo iterambere ry’ubukungu, ariko cyane cyane mu by’umutekano.
Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, n’Abafatanyabikorwa bako basoje umwiherero w’iminsi ibiri, waganiraga ku nsanganyamatsiko yo kurushaho guteza imbere Akarere, no gusuzuma uko izo nzego zombi zafatanyiriza hamwe guhiga no kwesa neza imihigo.
Abitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’Akarere ka Ruhango, mu gitaramo cy’umuco cyiswe ’#TurimuRuhango’, bagaragaje ko guhanga imirimo ari yo nzira irambye yatuma Akarere ka Ruhango n’abaturage bako biteza imbere, kandi urubyiruko rugatekerezwaho kuko usanga rukibaza ko ruzahabwa akazi.
Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique Maj. Gen Cristóvão Artur Chume n’itsinda ayoboye rigizwe n’abasirikare bakuru barimo umugaba w’Ingabo za Mozambique, General Major André Rafael Mahunguane hamwe n’ umuyobozi mukuru w’Ishami rya Polisi y’Icyo gihugu rishinzwe umutekano n’ituze by’abaturage CP Fabião Pedro Nhancololo, , basuye (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’Abafatanyabikorwa bako mu iterambere, JADF, baratangaza ko kwita ku mibereho y’urubyiruko, ari kimwe mu byatuma Akarere n’Igihugu bigera ku iterambere rirambye.