Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yihanganishije Abanyakenya kubera urupfu rwa Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Kenya, akaba yaritabye Imana ku itariki 15 Ukwakira 2025.
Urwego rw’amabanki mu Rwanda, rumaze igihe rufatwa nk’inkingi ikomeye y’ubukungu bw’igihugu, ruri kugenzurwa na Leta nyuma yo kugaragara ko zunguka inyungu z’umurengera, ariko abakiriya bazo bakaviramo aho.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza yashyizweho n’urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB), asaba ko umuntu uyobora itorero cyangwa umusigiti agomba kuba afite impamyabumenyi ya Kaminuza, Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) wagiranye amasezerano y’ubufatanye na Kaminuza ya UTB (University of Tourism, (…)
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, NCHR, yatangaje ko mu 2024/2025 ubucucike mu magororero bwagabanutseho 24.4% ugereranyije n’umwaka ushize wa 2023/2024.
Mu Karere ka Muhanga, ibirori by’umunsi mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro byaranzwe no gutanga ibihembo ku miryango y’intangarugero mu kubana neza nta makimbirane, kuremera abatishoboye, gutanga ibiryamirwa mu miryango itishoboye, no gufasha amarerero yo mu ngo.
Komite y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Iterabwoba (NCTC) yatangaje ku mugaragaro Urutonde rw’Abanyarwanda bakekwaho iterabwoba n’abarifasha mu buryo bw’amafaranga, rugaragaza abantu 25 bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba cyangwa mu gufasha no gutera inkunga amatsinda yagiye agaba ibitero ku Rwanda mu myaka ishize.
Airtel Rwanda yishimiye gutangaza ishyirwaho rya Bwana Sujay Chakrabarti nk’Umuyobozi Mukuru mushya wa sosiyete, kuva ku wa 6 Ukwakira, akaba yaratangiye imirimo ye ku itariki ya 13 Ukwakira 2025.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique, yavuze ko urwego rw’akagari ruzakomeza kongererwa ubushobozi kugira ngo ibibazo birurimo bikemuke, bityo serivisi rutanga ku baturage zinozwe, ndetse na bo boroherezwe mu byo bakora.
Abatuye mu Karere ka Nyamagabe by’umwihariko abaturiye Pariki y’igihugu ya Nyungwe barasaba ko yazitirwa kugira ngo barusheho gukora akazi kabo ka buri munsi batekanye.
Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa mu Karere ka Muhanga ryaganiriye ku ngingo zo kwita ku rubyiruko by’Umwihariko, hagamijwe kururinda gukurana umuco w’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ahubwo rugakura rwubaka Ubumwe nk’Inkingi ya mwamba izarugeza ku mibereho irambye.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Ukwakira 2025, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru n’abayobozi b’Ikigo cy’Afurika gishinzwe Imiti (African Medicines Agency/AMA), bigamije gusuzuma aho ibikorwa by’iki kigo bigeze, no kureba gahunda yo kwihutisha ukocyatangira gukorera i Kigali.
Mu mpera z’icyumweru gishize, umuryango w’Abahinde baba mu Rwanda bahuriye i Kigali, mu rwego rwo kwizihiza umunsi Mukuru wa Diwali.
Mu gihe harimo kwitegurwa itangizwa ry’Ukwezi kwahariwe uruhare rw’umuturage mu igenamigambi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko Leta igiye kujya yishyura ibirarane by’ingurane z’imitungo y’abaturage hakoreshejwe telefone(Momo cyangwa Aitel Money), mu rwego rwo kwihutisha iki gikorwa.
Amakimbirane yo mu miryango agaragazwa nk’inzitizi ikomeye ku iterambere ry’umwana w’umukobwa, bikaba byamuviramo nko guta ishuri, guhohoterwa mu buryo butandukanye, kwishora mu ngeso mbi, bikaba byatuma ejo hazaza he hadindira.
Ubwo Sendika y’Abakora mu bwubatsi, ububaji n’ubukorikori mu Rwanda, (STECOMA) yahaga impamyabushobozi (certificates) abafundi 500 bigiye ku murimo mu Mujyi wa Kigali, abazihawe babyishimiye, bavuga ko noneho zizaborohereza mu gusaba akazi no kugahabwa, kuko ari igihamya cy’uko bafite ubumenyi muri ako kazi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba urubyiruko kwemera kugirwa inama, ariko rukanagira uruhare mu gusesengura cyangwa gushungura izo nama rugirwa niba hatarimo izarushora mu ngeso mbi.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MOYA), irahamagarira urubyiruko kurushaho gukora imishinga itanga ibisubizo ku bibazo Igihugu gifite, banatanga akazi kuri bagenzi babo, kugira ngo bifashe Igihugu kugera ku ntego yo guhanga imirimo myinshi.
Umunyarwanda yabivuze neza ko umukiriya ari umwami, atari uko ari ingoma yimye, ahubwo kubera ko ari uw’agaciro gakomeye mu buzima bwa buri munsi bw’umucuruzi, cyangwa ubucuruzi ubwo ari bwo bwose.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye Umuyobozi Mukuru w’umuryango Mastercard Foundation, Reeta Roy ndetse na Sewit Ahderom ugiye gusimbura Roy mu mwaka utaha, igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukwakira 2025.
Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, mu biganiro bagiranye na Minisitiri w’Umutekano Dr Vincent Biruta ku ngamba zo gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda, bamwakirije ikibazo cy’amagaraje yo mu Rwanda arimo imikorere itanoze n’ubumenyi buke bw’abayakoramo.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Jimmy Gasore, yatangaje ko ahantu hagaragara ko hateza impanuka hagera kuri 78, muriho 31 hazakosorwa bitarenze mu kwezi kwa Nzeri 2028.
Ubuyobozi bw’Umuryango Imbuto Foundation busanga guteza imbere uburere bw’abana bakiri bato ari umusingi ukomeye w’iterambere, kuko iyo umwana yitaweho hakiri kare, akurana urukundo n’ubupfura bimufasha mu buzima bwe bwose.
Uyu munsi, u Rwanda rwatashye imihanda itatu ya kaburimbo y’ibilometero 151 yubatswe cyane cyane ku bufatanye bwa Banki n’ibigo byiganjemo ibyo mu bihugu by’Abarabu.
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane azize uburway ku myaka 64 y’amavuko.
Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, mu biganiro bagiranye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu akamaro (RURA), babajije ikirimo gukorwa kugira ngo ibinyabiziga bishaje bikiri mu kazi ko gutwara abantu n’ibintu bive mu muhanda.
Abanyeshuri biga amasomo ajyanye n’imiyoborere y’Ingabo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Ukwakira 2025, basuye Ingoro y’u Rwanda y’urugamba rwo kubohora Igihugu ku Mulindi, mu rwego rw’urugendoshuri rujyanye no gusobanukirwa byinshi ku rugamba rwo kubohora (…)
Abadepite batoye amategeko yemerera kwemeza burundu amasezerano yo gutwara abantu n’ibintu mu kirere, yasinywe hagati y’u Rwanda n’ibihugu 12, aya masezerano akaba arwemerera gukoresha ikirere cy’ibyo bihugu rutiriwe rubisaba uruhushya.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera burashima abafatanyabikorwa bafashe iya mbere mu kubushyigikira mu mushinga mugari wo kwimura abatuye ku Kirwa cya Sharita, bugashishikariza n’abandi gukomeza kubushyigikira muri icyo gikorwa cyo gutuza neza abo baturage.
Abasenateri batandukanye bagaragaje ko hakwiye gukorwa imfashanyigisho zigisha ibyiciro bitandukanye, kuko byagaragaye ko mu mahanga abahaba bakwiye kumenya indangagaciro n’umuco nyarwanda.
Perezida Kagame yabwiye abarahiriye inshingano muri Guverinoma, ko amakosa bashobora gukora agira ingaruka ku Banyarwanda bose bityo bakwiye kwirinda kuyagwamo.