Umujyi wa Kigali uri gukora igenzura mu mazu y’imiturirwa yubakwa muri uwo mujyi ngo hamenyekane neza ko hubakwa amazu mberabyombi azakorerwamo n’inzego zinyuranye z’imirimo kugira ngo bizagabanye umubyigano w’imodoka mu mihanda uterwa n’uko benshi baba bajya gushaka servisi ahandi hanze y’inyubako baba barimo.
Mu biganiro Ambasaderi wa Koreya y’Epfo mu Rwanda Hwang Soon Taik yagiranye na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Pierre Damien Habumuremyi kuri uyu wa kane tariki 07/03/2013, abayobozi bombi bashimangiye ubucuti n’umubano ibihugu byombi bifitanye, ndetse Koreya yemera kuzakomeza gutera u Rwanda umusanzu mu rugamba (…)
Umujyi wa Kigali watangije igikorwa giterwa inkunga na TIGO kikaba cyari kimaze igihe gitegerejwe cyiswe “Televiziyo imwe mu mudugudu” n’ikoranabuhanga mu rwego rwo gufasha abaturage kugera ku makuru byihuse, igikorwa cyatangirijwe mu mudugudu wa Nyarurama, akarere ka Kicukiro kuwa gatatu tariki 06/03/2013.
U Rwanda ngo rwiyemeje kutazigera rutezuka ku miyoborere myiza nk’uko byemezwa na Senateri Ncunguyinka Francois, umwe mu bagize inama y’ubuyobozi mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza RGB, Rwanda Governance Board.
Impuguke zagenwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ngo zicukumbure kandi zigaragaze ukuri ku bimaze igihe bivugwa ku bayobozi b’u Rwanda n’ingabo z’igihugu yagaragaje ko u Rwanda rwarenganiye bikomeye mu mutekano muke urangwa mu burasirazuba bwa Kongo kandi ngo mu by’ukuri nta ruhare u Rwanda rwagize mu kuwuhungabanya, (…)
Minisitiri Oda Gasinzigwa ushinzwe Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango yatangarije i Kigali ko mu mpera z’icyi cyumweru mu Rwanda hazatangizwa gahunda yiswe umugoroba w’ababyeyi, aho bazajya baganirira kandi bakigiramo ubumenyi bw’ingenzi mu kurera no gufasha abana b’abakobwa gukura bazi byinshi ku buzima bwabo.
Kubera ko inkambi ya Kigeme yari yagenewe kwakira impunziz’Abanyekongo bakomeje guhungira mu Rwanda, ubu minisiteri ishinzwe Impunzi no Gukumira Ibiza mu Rwanda iri gushakisha ahandi izi mpunzi zikomeje kwiyongera zakoherezwa.
Kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe abasore batanu bamaze gutabwa muri yombi bafashwe n’abaturage bari ku irondo mu murenge wa Busasamana aho bageragezaga kwinjiza mu Rwanda intwaro zirimo imbunda bazivana mu gihugu cya Congo.
Guverinoma n’inzego z’ibanze bagaragaje ko mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage bita “descentalisation” harimo imbogamizi ziterwa n’uburyo butanoze akarere kabonamo amafaranga yo gukoresha, ndetse n’inshingano nyinshi ku bakozi bako.
Umuyobozi wungirije mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza RGB arashishikariza abatuye Sudani y’Epfo kwimika imiyoborere myiza mu gihugu cyabo kuko ariwo musingi wo kubaka amahoro arambye y’igihugu ndetse n’iterambere ry’abagituye.
Minisitiri Seraphine Mukantabana ushinzwe gucyura impunzi no guhangana n’Ibiza mu Rwanda arahamagarira Abanyarwanda bose bakiri mu buhungiro gutaha mu gihugu cyabo hakiri kare kuko mu mpera z’uyu mwaka ubuhunzi buzaseswa burundu ku Banyarwanda kandi ngo uzaba atarahata ashobora kuzamburwa ubuhunzi n’ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Umugabo witwa Saratiel Nyandwi aravuga ko ishyaka rya RNC, Rwanda National Congress, ryabeshye Abanyarwanda batuye muri Afrika y’epfo ko mu Rwanda hari ibibazo bikomeye ibyo bituma ribona abayoboke n’ubwo atabazi neza umubare. Nyandwi aravuga ko nyuma yo kwirebera ibibera mu Rwanda mu gihe ahamaze agiye gukora iyo bwabaga (…)
Itsinda ry’abayobozi baturutse muri Sudani y’Amajyepfo bakora mu rwego rushinzwe kwegereza ubuyobozi abaturage, bari mu Rwanda mu rugendoshuri rw’iminsi irindwi, mu rwego rwo kurebera ku rugero rw’u Rwanda ngo bazarukurikize iwabo kuko u Rwanda ruzwiho imiyoborere inoze.
Abagore bagera kuri 40 bacikirije amashuri bagashaka abagabo ubu basubiye mu ishuri bigiramo imyuga inyuranye bakishyura igiceri cya 20 y’u Rwanda ku isaha, umunsi wose bishyura igiceri cy’ijana kandi barishimira ko nabo noneho ngo bagiye kugira agaciro bagira icyo binjiza mu rugo.
Mu gusoza imikino yahariwe imiyoborere myiza mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kirehe niwo wegukanye igikombe cy’umupira w’amaguru nyuma yo gutsinda umurenge wa Nyarubuye igitego kimwe ku busa mu marushanwa y’umupira w’amaguru mu mukino wabaye kuri icyi cyumweru tariki ya 03/03/2013. Umurenge watsinze wahawe igikombe (…)
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, bwasabye inzego z’ibanze gufatanya n’imirenge SACCO gufasha abaturage batarashobora kujya mu bwisungane mu kwivuza kubona amafaranga yo kuyishyura. Ibi byasabwe izi nzego zombi mu nama y’umunsi umwe yahuje ubuyobozi bw’akarere n’izi nzego tariki ya 01/03/2013, hagamijwe kureba uko abaturage (…)
Mu karere ka Kirehe basoje amarushanwa yitiriwe imiyoborere myiza kuri icyi cyumweru tariki ya 02/03/2013, aho batanze amanota hakamenyekana ababaye aba mbere mu marushanwa bagahabwa ibihembo kiandi bakaba bazitabira amarushanwa ku rwego rw’Intara.
Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu bihuriye mu biyaga Bigari (CEPGL), wahagurukiye guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka bukorwa n’abagore muri uyu muryango kuko bufite uruhare mu iterambere nubwo budahabwa agaciro.
Abagize njyanama y’akarere ka Gicumbi biyemeje kurushaho gukorera hamwe hagamijwe guteza imbere abaturage bagize akarere ka Gicumbi nyuma yo kunengwa kudatanga umusaruro ukwiye, mu mwiherero Nama Njyanama yari imazemo iminsi.
Abakozi b’Umuryango w’Abibumbye, bakorera ishami ry’uwo muryango rishinzwe kubungabunga amahoro muri Sudani y’Amajyepfo, bashimye amasomo baherewe mu Rwanda. bakemeza ko atandukanye n’ayo baboneye mu bindi bihugu, kuko ibyo bigishwaga bagendaga bagahita banabyibonera mu baturage.
Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yasabye impuzamiryango y’abanyarwandakazi Pro-femmes Twese Hamwe, kwitondera ibivugwa ko ihohoterwa mu miryango rikabije cyane muri iki gihe, aho ngo bishobora kuba atari ko bimeze, ahubwo ko ari uko abantu bahagurukiye kuvuga ihohoterwa.
General Pieng Deng Kuol, Umuyobozi w’igipolisi cya Sudani y’Amajyepfo, aratangaza ko kuza mu Rwanda ari icyubahiro kuri we kuza mu Rwanda bimuhesha icyubahiro kuko, mu Rwanda ahafata no kuza mu ishuri aho yigira ibyananiye abandi ko bishoboka.
Umuyobozi Wungirije w’ikigo cy’igihugu gishizwe imiyoborere myiza (RGB), Ambasaderi Fatuma Ndangiza, aratangaza ko mu turere twose yasuye, Karongi ari yo yabashije kumugaragariza ibikorwa bifatika kandi bishimije.
Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Turkiya yagizwe Lt. Gen. Cesar Kayisari, mu gihe Dr. Jeanne D’arc Mujawamaliya yoherejwe mu Burusiya naho Jean Pierre Kabaranga yoherejwe mu Buholandi.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iterambere mpuzamahanga mu Bwongereza amaze gutangaza ko inkunga igera kuri miliyoni 16 z’Amayero Ubwongereza bwari bwahagarikiye u Rwanda irekuwe ikazoherezwa mu Rwanda ariko ngo ayo mafaranga azanyuzwa mu mishinga ikorana n’abaturage aho kunyuzwa mu ngengo y’imari ya leta y’u Rwanda.
Abayobozi b’akarere ka Kamonyi basabye abakora ubucuruzi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’imicanga mu birombe bibarurirwa muri ako karere kwitwararika amabwiriza n’amategeko agenga iyo mirimo ngo habungwabungwe umutekano n’ubuzima bw’abaturage bitaba ibyo bagafatirwa ibihano.
Umuyobozi wa polisi ya Uganda, akaba n’umuyobozi w’ihuriro ry’igipolisi cyo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, Lit. Gen. Kale Kayihura, aravuga ko kurwanya iterabwoba bishoboka, gusa bigasaba ko ibihugu byose bishyira hamwe ubumenyi, imbaraga n’amakuru.
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, nyakubahwa Donald W. Koran yasuye impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi ya Nkamira mu Burengerazuba bw’u Rwanda aganira nazo ku bibazo bizugarije aho mu buhungiro kandi ashyikiriza ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR inkunga ya miliyoni eshatu n’ibihumbi (…)
Minisitiri mushya w’Ibikorwaremezo, Prof. Silas Lwakabamba yatangaje ko imbogamizi agiye kujya ahangana nazo muri Minisiteri ayoboye ari ibikorwaremezo bidahagije nk’ingufu z’amashanyarazi, amazi, imihanda n’imiturire. Ibi byose ngo biterwa n’amikoro make y’Abanyarwanda ariko kandi ngo baranabikeneye ngo batere imbere.
Umubyeyi witwa Yankurije Eugenie wo mu mudugudu wa Rwinyana, mu kagari ka Shyogo, umurenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza, yiyemeje kujya akamishiriza abana bafite ibibazo by’imirire mibi mu mudugudu atuyemo. Abo bana ngo azabakamishiriza nta kiguzi asabye ababyeyi babo.