Abaturage bo mu kagari ka Nyagahinga mu murenge wa Cyanika muri Burera barashimira abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi rya Busogo, ISAE Busogo, kubera ko babaremeye ndetse bakabafasha kurwanya isuri yabangirizaga imirima.
Ubwo uhagarariye igihugu cy’ububiligi mu Rwanda, ambasaderi Marc Pecsteen yasuraga inkambi icumbikiye impunzi z’Abanyekongo ya Kigeme kuri uyu wa kabiri tariki ya 12/03/2013, izo mpunzi zamusabye ko igihugu cye cyagira uruhare rugaragara mu kugarura amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo maze zigataha iwabo.
Abayobozi ba Polisi y’igihugu n’izindi nzego zishinzwe umutekano nibo yabimburiye izindi nzego za Leta mu guhugurwa ku ikoreshwa ry’Itumanaho n’Ikoranabuhanga ICT hagamijwe kongera umusaruro no kwihutisha akazi mu mahugurwa yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 12/03/2013.
Abahagarariye abajyanama mu bigo nderabuzima na bamwe mu bakozi bo mu karere ka Nyanza bari kwigishwa gukoresha amarenga ngo bazabashe gufasha no kumvikana n’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga igihe cyose bazaba babakeneyeho serivisi.
Abakuru b’imidugudu 50 bitwaye neza mu tugari tugize akarere ka Kayonza bahawe amagare y’ishimwe azaborohereza ingendo mu kazi kabo ka buri munsi, bakaba bahawe ayo magare nk’ishimwe ry’uko bafite imiyoborere myiza mu midugudu yabo.
Muri gahunda yo gukomeza kwegera abaturage mu kwezi kw’imiyoborere myiza, akarere ka Nyamagabe n’abafatanyabikorwa bako mu iterambere ry’abaturage baraye batangije imurikabikorwa n’imurikagurisha rizamara iminsi itatu kuva tariki ya 11/03/2013 rikazasozwa tariki ya 13/03/2013, hagamijwe kwereka abaturage ibyo babakorera.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ‘declaration’ ryasohotse kuri uyu wa mbere tariki ya 11/03/2013 riravuga ko habayeho impinduka hagati y’ubuyobozi bw’idini rya Islam n’ubw’ishyirahamwe AMUR, ‘Association des Musulmans au Rwanda’.
Abakurikirana politiki y’uburezi muri Ethiopia baje kwigira ku Rwanda uko ikoranabuganga rikoreshwa mu burezi, nyuma y’uko ngo bumvise u Rwanda ruvugwaho byinshi birimo gahunda ya OLpC yo gutanga mudasobwa kuri buri mwana, kwiga hakoreshejwe iya kure abiga batagiye mu ishuri, ikwirakwizwa ry’imiyoboro ya fibre optic (…)
Umujyi wa Kigali uri guhugura abakozi bawo bashinzwe imibereho y’abaturage mu rwego rwo kubafasha kumenya ibibazo bituma hari abantu bakomeje kuba mu bukene, no kumenya impamvu ituma hari gahunda za Leta zitarabageraho ngo nabo bave mu bukene batere imbere, mu mahugurwa batangiye uyu munsi kuwa mbere tariki ya 11/03/2013.
Urubyiruko rwa Kiliziya Gatulika mu mujyi wa Kigali ruri kwitegura urugendo rutagatifu bazakora ku cyumweru tariki 24/03/2013 mu mujyi wa Kigali, aho bazaba bazirikana igisibo Abakirisitu Gatulika barimo ngo bakazakora urugendo rutagatifu rw’igisibo n’amaguru basingiza Imana kandi basenga.
Ishami rya Ruhango ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashanyarazi, amazi, isuku n’isukura EWSA riremeza ko uku kwezi kwa 3 uyu mwaka wa 2013 kuzarangira benshi mu baturage ba Ruhango bamaze kugerwaho n’amazi meza.
Charles Bandora ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yaraye agejejwe mu Rwanda kuri iki cyumweru tariki ya 10/03/2013 mu masaha ya saa moya z’ijoro aturutse mu gihugu cya Norvege.
Bamwe mu bagize Koperative y’abacuruzi b’ibikoresho by’ubwubatsi n’ububaji mu mujyi wa Kigali COPCOM baravuga ko nta cyizere bafitiye komite nyobozi yabo, kuko ngo ifite uburiganya mu gukoresha nabi umutungo wabo ndetse ngo inatera ubwoba bamwe mu bashatse kuyinenga.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame arashimangira ko abagore bagize uruhare rukomeye mu kubaka igihugu cyabo cy’u Rwanda bigatuma gitera imbere kikaba kigeze ku ntera nziza abantu bose babona uyu munsi.
Umunyeshuri w’imyaka 17 y’amavuko wiga mu mwaka wa kabiri mu ishuri ryisumbuye ryitiriwe mutagatifu Yohani ry’i Murunda yagarutse mu kigo ku cyumweru tariki 10/03/2013, akaba yari amaze iminsi 10 yaravuye mu kigo atwawe na polisi ikorera mu karere ka Rutsiro akekwaho gukuramo inda.
Itsinda ry’impuguke mu by’ubuvuzi zirimo abasirikare n’abasivile bo mu bitaro bya gisirikare i Kanombe basuye ishuri rya Gashora Girls Academy ryigisha abana b’abakobwa kunononsora amasomo y’ubuhanga (science) bagamije gushishikariza abakobwa baryigamo gukunda no kwitabira kwiga ubuvuzi nk’uko Col. Dr Ben Karenzi uyobora (…)
Abanyeshuri biga muri za kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda batangije icyumweru cyo kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu bagendeye ku ntego imwe bihaye mu gushyira hamwe mu gutegura ejo hazaza muri gahunda bise “Students on the field” yatangirijwe ahitwa Kanembwe mu karere ka Rubavu mu burengerazuba bw’u (…)
Abagore bafungiye muri gereza ya Muhanga mu ntara y’Amajyepfo baratangaza ko bagira ikibazo cy’abagabo babo babaca inyuma mu gihe bafunze.
Umuryango Imbuto Foundation wahembye bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Muhanga, Kamonyi na Ruhango bafashije bamwe mu bana batagira kivurira kuri ubu bakaba babakesha ubuzima.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Alivera Mukabaramba, arashima intambwe u Rwanda rumaze kugeraho mu gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore haba mu nzego z’ubutegetsi no mu muryango.
Abagore bo mu magereza bajyaga bizihiza umunsi w’abagore ubwabo, ariko abafungiye muri Gereza y’i Huye bawijihije bari kumwe n’ubuyobozi bwa Gereza n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, kuri uyu wa Gatanu tariki 08/03/2013.
Ikigega cy’ingoboka ku mpanuka ziterwa n’ibinyabiziga cyangwa inyamaswa (Sepecial Guarantee Fund), gifitanye urubanza n’ibigo by’ubwishingizi, nyuma yo gutsindira miliyoni 69 cyari gifitiwe n’ikigo cy’ubwishingizi cya SONARWA, kikaba kikirimo kuburana izindi miriyoni 119 gifitiwe na COGEAR.
Umunsi wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore mu karere ka Rubavu abagore bashimira guhabwa ijambo mu nzego zifata ibyemezo no kugira uruhare mu iterambere, kuko byatumye bitinyuka bakanahamya ko imbaraga zabo zizakomeza kubaka igihugu.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Emma Francoise Isumbingabo, aratangaza ko nta murimo ukorwa n’abagabo wananira abagore kuko ingero zibigaragaza ari nyinshi ahereye no kuri we bwite.
Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka w’umugore wijihijwe kuri uyu wa gatanu tariki 08/03/2013, intumwa ya rubanda Gahongayire Aureria yasabye abagabo n’abagore gufatanya kuko ariyo nzira izageza u Rwanda ku iterambere.
Minisitiri w’uburezi mu Rwanda, Dr.Vicent Biruta, atangaza ko kuba umugore mu Rwanda yarahawe agaciro atari ko mu bindi bihugu byo ku isi bimeze, kuko hari ibihugu bimwe na bimwe usanga bidaha abagore uburenganzira ubwo aribwo bwose.
Umufasha wa perezida wa repubulika y’u Rwanda madamu Jeannette Kagame arasaba ababyeyi n’Abanyarwanda muri rusange guha agaciro gahunda y’Umugoroba w’Ababyeyi, kugeza ubwo bibaye umuco nk’uko no gukora umuganda byabaye umuco w’Abanyarwanda.
Visi Perezida w’Inteko ishinga Amategeko mu Mutwe w’Abadepite, Kankera Marie Josée aratangaza ko yishimira urwego rw’imyumvire y’iterambere abagore bo mu karere ka Nyamasheke bagezeho.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Imiyoborere RGB, Rwanda Governance Board kiravuga ko Imiryango nyarwanda itari iya leta n’ishingiye ku madini izageza ku itariki ya 09/04/2013 itaruzuza ibisabwa n’itegeko rishya rigenga za ONGs izaba yisheshe ubwayo ku buryo budasubirwaho.
Ubwo yatangizaga ku rwego rw’igihugu gahunda yiswe utugoroba tw’ababyeyi ku mugoroba wo kuwa kane tariki 07/03/2013, minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Oda Gasinzigwa, yashimangiye ko utwo tugoroba tuzafasha mu gucyemura ibibazo binyuranye birangwa mu miryango kandi abayigize bakigira hamwe uko bakwiteza (…)