Itsinda ry’Abarundi ryigiye kuri Musanze ibijyanye n’iterambere ry’akarere
Itsinda ry’abantu 28 baturutse i Burundi bakora muri minisiteri ifite mu nshingano itarambere ry’amakomini mu Burundi, ryageze mu karere ka Musanze kuri uyu wa kane tariki 11/04/2013, aho ryeretswe byinshi mu bikorwa byateje aka karere imbere.
Nyuma yo kugaragarizwa ibijyanye n’imishinga igamije iterambere ry’akarere uko itegurwa n’uko ishyirwa mu bikorwa n’ibindi byose bireba ubuzima bw’akarere, aba bashyitsi babajije ibibazo bitandukanye byibanze ku bijyanye n’uko amakoperative agira uruhare mu kwihutisha iterambere ry’igihugu, uko gahunda yo gutuza abantu mu midugudu ishyirwa mu bikorwa ndetse n’ibirebana n’imihigo.
Nk’uko byatangajwe na Jean Marie Ntihirageza umuyobozi muri minisiteri ifite mu nshingano iterambere ry’amakomini mu Burundi, yavuze ko baje mu Rwanda mu rugendo-shuri rugamije kwigira ku byagezweho n’u Rwanda ngo babe babishyira mu bikorwa mu gihugu cyabo.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Winifrida Mpembyemungu, yabwiye aba bavuye i Burundi ko kugira ngo akarere ayoboye gashobore gutera imbere, gakurikiza gahunda kihaye, ziba zemeranyijweho n’inzego nyinshi nk’imihigo.
Iri tsinda ryavuye ryari rigizwe n’abantu 28 bafite aho bahurira n’iterambere muri za komini zitandukanye, bakaba bari bayobowe na guverineri w’intara ebyiri mu Burundi.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Byinshi abanyarwanda twagezeho nta buhanga butangaje turusha abandi uretse kunva ko tugomba kwikorera abatwunganira bakaza nyuma,kandi ntitwakwirengagiza ubwitange bw’abaturage aho gahunda zose bazigiramo uruhare
Ibyo abanyarwanda tumaze kugeraho ni isomo ibihugu byinshi bya afrika byakwigiraho nabyo bigatera imbere.