Rulindo: Umuhanda wahagaritse urujya n’uruza rw’abagenzi amasaha atari make

Umuhanda wa Kigali-Musanze ntiwari nyabagendwa kuri uyu wa gatatu tariki 10/04/2013 kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba kubera imvura yaguye ibyondo bimanukira mu muhanda ukorwa i Rulindo ku karere bitera ubunyereri.

Aho hantu buri gihe hateza ikibazo iyo haguye imvura kuko itaka ryacukuwe kugira ngo rihakurwe rirashoka rikuzura mu muhanda.

Abagenzi ba “twegerane” bari babuze ayo bacira n'ayo bamira. (L. Nshimiyimana)
Abagenzi ba “twegerane” bari babuze ayo bacira n’ayo bamira. (L. Nshimiyimana)

Imodoka nyinshi zahageze zirahagarara zitegereje ko abakora umuhanda bakoresha imashini ngo bakureho ibyondo byatezaga ubunyereri ariko byageze saa moya n’igice z’umugoroba amaso yaheze mu kirere.

Uretse imodoka nke nto zifite inyongerabushikamire (intermediaire) zahitaga abaturage banashyizeho akabo bazisunika, ama-coaster, amakamyo, amatagisi azwi nka “twegerane” zamaze amasaha n’amasaha zitegereje.

Za express zahinduranya abagenzi, ingendo zigakomeza nyuma y'igihe gito. (L. Nshimiyimana)
Za express zahinduranya abagenzi, ingendo zigakomeza nyuma y’igihe gito. (L. Nshimiyimana)

Imodoka zitwara abagenzi zigendera ku gihe zizwi nka “express” zahagararaga hakurya zigatwara abagenzi bavuye mu Karere ka Musanze n’izivuye i Musanze zigasubiranayo abagenzi bavuye i Kigali.

Abagenzi n’abashoferi binubiye sosiyete y’Abashinwa ikora uwo muhanda yabaziritse ku katsi bategereje ko umuhanda ukorwa ukaba nyabagendwa. Bati: “Hano hagombwe kuba umushoferi w’imashini urara izamu kuko ikibazo cy’uyu muhanda gishobora kuvuka igihe cyose kuko imvura igwa igihe cyose.”

Ubunyereri bwatanze akazi ku baturage bahaturiye basunika imodoka. (L. Nshimiyimana)
Ubunyereri bwatanze akazi ku baturage bahaturiye basunika imodoka. (L. Nshimiyimana)

Abaturage baturiye aho babonye akazi ko gutwara imizigo no gusunika imodoka zasaye barangiza bakabaha amafaranga. Ngo imodoka bayisunikiraga amafaranga agera ku 5000 nk’uko umwe mu bashoferi yabidutangarije.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umuhanda wa Kigali-Musanze turambiwe ibibazo utera i Rulindo bituma dutinda mu nzira iyo imvura yaguye hagire igikorwa.

bibi yanditse ku itariki ya: 12-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka