Urwego rw’Umuvunyi rwafashe ingamba zo kongera ingufu mu bikorwa bikamije kurwanya ruswa igaragara ku nzego zo hasi uhereye ku murenge, aho hagiye gushyirwaho inama ngishwanama ku rwego rw’umurenge.
U Rwanda na Kenya birajwe ishinga n’uko umubano w’ibihugu byombi warushaho kujya mbere, nk’uko byemerejwe mu biganiro ambasaderi mushya w’iki gihugu, John Mwageni, yagiranye na Perezida Paul Kagame, ubwo yamuhaga ikaze mu kazi ke kuri uyu wa gatanu tariki 04/04/2013.
Abagize akanama ngishwanama k’Umukuru w’igihugu (PAC) bamaze iminsi mu Rwanda, basuye ikigo nderabuzima n’ishuri rikuru ryigisha ubumenyingiro, aho bemeza ko imyanzuro bafatiye hamwe na Perezida Kagame yo kwita ku buzima n’ubukungu bushingiye ku bumenyingiro irimo gukurikizwa.
Ubwo umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yagezaga ku bakozi b’ako karere ibyavuye mu mu mwiherero wa 10 w’abayobozi bakuru uherutse kubera i Gabiro, yabasabye ubufatanye kugira ngo iyo myanzuro ibashe kugerwaho.
Nubwo bamwe mu bafite imodoka bemeza ko gukora isuzuma ry’ibinyabiziga (Controle technique) bifite akamaro kuko bituma bamenya ibibazo ibinyabiziga byabo bifite, baraninubira igihe bamara bategereje ko bakorerwa igenzura ku kigo cya Polisi.
Abaturage batuye mu mbago z’ahazubakwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera mu murenge wa Ririma batangiye gusinyira imitungo yabo ngo bazahabwe ingurane.
Tariki 04/04/2013, mu karere ka Rulindo habereye umuhango wo kwibuka no gushyira indabo ku mva z’Abashinwa icumi baguye mu mpanuka hagati y’imyaka 1985-1993 ubwo bakoraga umuhanda Kigali-Musanze.
Umukuru w’intara y’uburengerazuba yasabye abayobozi mu karere ka Rusizi kujya bakemura ibibazo by’abaturage batarindiriye ko hari undi uzaza kubikemura. Muri aka karere ngo hari abayobozi bavuga ko hari ibibabo byananiranye kandi mu by’ukuri nabo batekereza ugasanga babikemuye.
Bimwe mu byagaragajwe mu mwiherero wa 10 w’abayobozi bakuru b’igihugu, harimo n’imyanzuro y’umwiherero wabaye umwaka wa 2012, aho bagaragaje ko itarabashije kugerwaho ari imyanzuro ine.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Murayire Protais, yagejeje ku bayobozi b’imirenge n’utugari ibyavuye mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wabereye i Gabiro tariki 28-30/03/2013 akaba yabasobanuriye bimwe mu byo bigiye muri uyu mwiherero mu rwego rwo gutanga servise nziza.
Abakuru b’imidugudu babiri, abashinzwe iterambere babiri n’umwe mu bashinzwe umutekeno mu mudugudu bo mu murenge wa Runda, bahagaritswe ku mirimo by’agateganyo bazira kudatanga serivisi mbi ku baturage kandi bikitirirwa ubuyobozi muri rusange.
Ubwo bari mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu, umukuru w’igihugu Paul Kagame yanenze bamwe mu bayobozi mu gihugu ko bakirangwa no kutubahiriza igihe.
Ihuriro ry’abapfakazi ba Jenoside (AVEGA), ritewe impungenge n’ubuzima bw’abagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ngo uko bagenda basaza ni ko bakenera byinshi by’ibanze nk’ibiribwa, amacumbi ndetse n’abantu bo kubaba hafi no kubacungira urugo rutagira umwana n’umwe.
Mu rugendo rw’iminsi ibiri Guverineri w’intara y’uburengerazuba, Kabahizi Celestin, agirira mu karere ka Rusizi yabwiye abayobozi b’inzego z’ibanze ko nta mikoranire iri hagati y’abakozi bigatuma imihigo yahizwe imbere y’umukuru w’igihugu itagerwaho.
Mu gihe abantu benshi bavuga ko Abanyakibungo bagendera ku rutaro, bamwe mu bahaba n’abahakomoka bemera ko ibyo bintu byigeze kubaho mu gihe abandi bavuga ko hari aho bakigendera ku rutaro na n’ubu.
Abaturage baturiye aho sosiyete ya GMC (Gatumba Mining Concession) icukura amabuye y’agaciro atandukanye mu murenge wa Gatumba mu karere ka ngororero bakomeje kutumvikana n’iyo sosiyete bitewe n’uko ibangiriza kandi ibyo ibizeje ntibishyire mu bikorwa.
Nyuma yo kugaragaza impungenge ku mazu bubakiwe ashaje ibisenge kandi atanakorewe isuku, abantu icyenda bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu karere ka Ngororero bagiye kuvugururirwa.
Ashingiye ku bubasha ahabwa n’itegeko nshinga mu ngingo yaryo ya 113, kuri uyu wa gatatu tariki 03/04/2013, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yazamuye abapolisi 618 mu ntera zitandukanye.
Intumwa za rubanda 10 zo mu gihugu cya Uganda, tariki 03/04/2013, zasuye umupaka muto wa Rubavu zerekwa uburyo u Rwanda ruri gutegura ibikorwa by’imigenderanire n’igihugu cya Congo hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Abadepite bo mu gihugu cya Uganda barashima uburyo abahoze mu mitwe yitwaje intwaro bakiyemeza kugaruka mu gihugu bakirwa n’abandi Banyarwanda, nyamara bamwe muri bo baba bashobora kuba bafite amateka atari meza ku misozi bavukaho.
Abahagarariye amadini akorera mu karere ka Kayonza biyemeje kuzatanga ituro ry’umunsi umwe mu minsi y’amateraniro ya bo, mu rwego rwo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye.
Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) irasaba abantu bose bafata gahunda zo guhunga igihugu kuko kigeze mu gihe cy’icyunamo, kumva ko iyo gahunda ibareba bose. Ikabasaba gutangira kwifatanya n’abandi Banyarwanda mu kwibuka.
Ubuyobozi bw’umuryango Good Windows uratangaza ko nta kimenyane cyabaye mu gikorwa cyo gutanga inka ku bakene bo mu karere ka Muhanga na Ruhango.
Bihira Yuvenali wari uzwi nk’umwe mu bantu bafite amafaranga menshi mu mujyi wa Butare yitabye Imana tariki 24/03/2013, i Burayi aho yari yaragiye kwivuriza. Ku itariki 01/04/2013 ni ho yashyinguwe.
Abaturarwanda cyane cyane urubyiruko barasabwa kwitabira ibikorwa bijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bizabera ku rwego rw’imidugudu mu gihe cy’iminsi irindwi, guhera tariki 07/04/2013.
Imvura idasanzwe yaguye mu ishyamba rya Gishwati ku cyumweru tariki 31/03/2013, bituma umugezi wa Gatare uri hepfo y’iryo shyamba wuzura wica umwana w’imyaka icyenda, ndetse n’ikiraro cyendaga kuzura kirasenyuka.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, yagiranye inama n’abakozi bakorera ku karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’Utugari ndetse n’inzego z’ubuyobozi zikorana n’Akarere ngo abasobanurire bimwe mu byagaragaye nk’ibigomba gukosoka cyangwa kongerwamo imbaraga byavuye mu mwiherero w’Abayobozi bakuru (…)
Muragijimana Immaculée, intore iri ku rugerero mu murenge wa Mbazi mu karere ka Nyamagabe yahimbye indirimbo irata itorero ry’igihugu ndetse inagaragaza ubutumwa bwerekana ko bashyigikiye urugerero.
Abatuye mu murenge wa Rutare mu karere ka Gicumbi bemeza ko igitebo bita “Umuhuza” cyagabanyije amakimbirane yo mungo aturuka ku gutinda gutegura amafunguro yo mu rugo hagati y’umugore n’umugabo.
Minisiteri ishinzwe impunzi (MIDMAR), iratangaza ko inkambi ya Nyabiheke yo mu karere ka Gatsibo igiye kongerwa ikabasha kwakira izindi mpunzi, nyuma yaho impunzi zituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikomeje kwiyongera mu Rwanda.