Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga bavuga ko hari serivisi bishyura mu buyobozi ariko ntibahabwe inyemezabwishyu babizeza kuzazihabwa nyuma bikarangira bishyujwe ubwa kabiri.
Akarere ka Kirehe karanengwa kuba ariko kaza ku isonga mu kuba indiri y’Urumogi n’ibindi biyobyabwenge bitandukanye.
Ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza mu karere ka Rulindo, ku wa 18 Werurwe 2015, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, yibukije abaturage ko serivisi inoze ireba abantu babiri ari bo uyihabwa n’uyitanga.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku arasaba imbabazi abaturage bo mu Murenge wa kabacuzi bakoze muri VUP bagatinda kwishyurwa.
Ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe imiyoborere mu Karere ka Rwamagana, tariki ya 18 Werurwe 2015, abaturage bikomye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Murambi mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana witwa Sebagabo Jimmy, bamuha induru ku mugaragaro bamushinja ubutiriganya, ruswa ndetse n’akarengane yagiye abakorera.
Umuhanga mu by’imitekere y’Abafaransa, Yannick Perez, kuri uyu wa 19 Werurwe 2015, yahuguye abayobozi b’abatetsi mu mahoteli yo mu Rwanda, kugira ngo bongere ubunararibonye mu gutegura indyo y’Abafaransa ifatwa nk’iya mbere ku rwego rw’isi.
Ukwezi kw’imiyoborere kwatangiye ku rwego rw’igihugu mu Kagari ka Mvuzo mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo kuri uyu 18 Werurwe 2015, bataha ibigo bibiri by’amashuri.
Abakozi b’Akarere ka Rwamagana barabwa gukora batikoresheje kugira ngo akarere kabo kave mu myanya ya nyuma mu mihigo, kandi banatange serivise nziza ku baturage badategereje indonke.
Abaturage bo mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, nyuma yo kumurikirwa umuyoboro w’amazi wa km 34, kuri uyu wa 18 Werurwe 2014, barashimira Perezida Kagame kuba yarabahaye amashanyarazi none akaba abahaye n’amazi.
Judithe Kayitesi, Umunyamategeko w’Akarere ka Rubavu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 18 Werurwe 2015 yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu ashinjwa kwaka no kwakira Ruswa.
Igihugu kidafite umutekano ntabwo ubuyobozi bwagera ku miborere myiza ibereye buri munyarwanda.
Abaturage bo mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi baravuga ko bishimira ibyo Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda imaze kubagezaho nyuma y’imyaka 21 u Rwanda rumaze rwibohoye none ngo bakaba bifuza ko Itegeko Nshinga ryahinduka kugira ngo Perezida Paul Kagame, Umuyobozi wa FPR Inkotanyi, azongere kwiyamamariza kuyobora iki (...)
Abagize urugaga rw’Abikorera mu Mujyi wa Kigali bavuye mu itorero ry’igihugu i Nkumba, bahize umuhigo gusakara amazu 48 y’imiryango y’Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya, baniyemeza kugurira ikigo cy’itorero cya Nkumba ibigega by’amazi bishya.
Turikunkiko Védaste utuye mu Mudugudu wa Birembo, Akagari ka Mpanga ko mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza aravuga ko umugore bari bamaranye imyaka irenga 35 babana yamutanye abana bane barimo umuto ufite imyaka 14 y’amavuko mu mwaka wa 2014 akigira gushaka undi mugabo.
Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu mu Karere ka Ngororero, SSP Alphonse Zigira aratangaza ko barimo kuzenguruka ahari Sitasiyo za Polisi mu Karere baganira n’abapolisi bakorera mu mirenge ku kunoza no gutanga serivisi nziza ku babagana.
Kuva ku wa 15 Werurwe 2015, Abashinzwe ubworozi (abaveterineri) mu mirenge bane bafunzwe bekekwaho gutanga mu buryo budakurikije amategeko inka zagenewe korozwa abanyarwanda bakennye muri gahunda ya Girinka.
Ku wa 18 Werurwe 2015 ahagana mu saa cyenda n’iminota 50 z’igitondo nibwo umugabo witwa Théogene Bankundabose wari utuye mu Kagari ka Buyange mu Murenge wa Mataba mu Karere ka Gakenke yiyahuje umukandara wo kwambara yimanitse mu cyumba cy’inzu y’umuturanyi we wari umaze iminsi amucumbikiye, nyuma y’aho umugore we amaze (...)
Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) irasaba abakozi barebwa n’itegeko ry’umurimo kurushaho guharanira uburengenzira bwabo ku kazi, aho kurengana bakabyihorera.
Ku wa 15 Werurwe 2015, umuturage witwa Habimana Jean Pierre yatemye umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rutagara mu Murenge wa Muhanda mu Karere ka Ngororero witwa Uwimbabazi Florence, amukomeretsa ku mutwe no mu mugongo.
Umugore wo mu Kagari ka Mburabuturo, Umurenge wa Muko mu Karere ka Musanze arasaba ko Itegeko Nshinga rihindurwa kugira ngo we n’abandi Banyarwanda bashaka ko Perezida Paul Kagame akomeza kubayobora bishoboke kuko ngo bitabayeho ashobora no kwiyahura kubera ibyo yamugejejeho.
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Mataba mu KARERE ka Gakenke bahangayikishijwe no kutabona amazi meza bityo abaturiye umugezi wa Nyabarongo bagahitamo kuba ariwo bavoma, mu gihe hari abavoma imibande ndetse na za ruhurura.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge y’u Rwanda 416, tariki 19 Werurwe 2015, bazajya mu mwiherero i Gabiro, nyuma y’igihe gito abayobozi bakuru b’igihugu bawuvuyemo.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyabihu bubatse ingo kandi zibanye neza bavuga ko ikiganiro mu ngo ari umusingi wo kwirinda amakimbirane n’ibindi bibazo birimo no kwicana hagati y’abashakanye.
Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 bubakiwe amazu mu Mudugudu wa Nyagatovu, Akagari ka Kayenzi, Umurenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango, bamaze amezi atanu batagira aho bacumbika nyuma y’uko basenyewe n’umuyaga, bagasaba inzego zindi kubagoboka kuko babona ubuyobozi ntacyo bukora.
Nyuma yo guta muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Bugesera n’abakozi b’akarere babiri bashinzwe gutanga amasoko, polisi yataye muri yombi rwiyemezamirimo wubakaga inyubako y’Ibiro by’Akarere ka Bugesera.
Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) itarangaza ko amatora y’intumwa z’abakozi bahagarariye abandi n’abagize komite zishinzwe ubuzima n’umutekano mu kazi ateganyijwe gutangira tariki 31/03/2015 areba ibigo byose by’abikorera mu Rwanda.
Abanyeshuri 50 biga ibya gisirikare muri Kenya baturutse mu bihugu 10 bya Afurika, ari byo Kenya, u Rwanda, Burundi, Botswana, Egypt, Malawi, Namibia, Tanzania, Uganda na Zambia, bari mu Rwanda guhera tariki 16-21 Werurwe 2015 aho ngo baje kureba ubunararibonye bw’ingabo z’u Rwanda mu gukumira amakimbirane.
Inzu y’ubucuruzi iherereye mu Mujyi wa Musanze rwagati, mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze hafi y’isoko ry’ibiribwa yafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa saba z’ijoro zo ku wa Mbere tariki 16/03/2015 irashya irakongoka.
Imwe mu miryango yo mu turere twa Ruhango na Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo yemeza ko yari ibanye mu buryo bw’amakimbirane ubu iratanga ubuhamya ikavuga ko amahoro aganje iwabo mu miryango kubera inyigisho yahawe n’Umuryango RWAMREC.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Karere ka Rwamagana barasabwa kwimakaza ukuri mu byo bakora kandi bakirinda ingeso mbi izwi nko “gutekinika” kuko idindiza iterambere ry’abaturage n’ahari ikibazo ntikimenyekane ku gihe.