Yabyukiye kuri polisi kurega umugore ko yakuyemo inda

Umugabo witwa Niyonsenga Leonidas wo mu murenge wa Mwogo mu karere ka Bugesera, arashinja umugore Kabagwira Jeannette gukuramo inda ku bushake.

Niyonsenga Leonidas ashinja Kabagwira Jeannette gukuramo inda y’amezi arindwi; aho yemeza ko yari yaramaze kubwira umugore we w’isezerano Nirere Beatrice ko yakoze ikosa ryo kumuca inyuma akanatera inda; bityo umugore we amwemerera ko azamufasha kurera umwana azabyara nk’uko Nirere abivuga.

Ahatukura ni ahabereye ikibazo
Ahatukura ni ahabereye ikibazo

Agira ati “ Bwa mbere akimara kubimbwira nararakaye ariko ndamubabarira musaba ko azazana uwo mwana tukamurera kandi uwo mugore nta kintu yaburaga mu rugo rwacu”.

Niyonsenga Leonidas avuga ko akimara kumenya ko uyu mugore yakuyemo inda, yihutiye kumurega mu nzego z’ubuyobozi bw’Umudugudu na Polisi bityo Kabagwira Jeannette atabwa muri yombi.

Kabagwira Jeannette yemerera ubuyobozi ko ku wa kane w’icyumweru gishize ari bwo yanyweye imiti inda y’amezi 7 igahita ivamo.

Ati “ Uruhinja narujugunye mu muringoti ubundi ngo ndenzaho utwatsi”.

Gusa ariko kuri ubu umurambo warwo nturaboneka bikekwako imbwa zaba zarahise zirutwara.

Kabagwira Jeannette avuga ko hari umukecuru wamuhaye imiti bakumvikana amafaranga ibihumbi 70.

Ati “ Icyakora nahise mwishyura ibihumbi 40, andi aba ideni kuko nari kuzayamuha nyuma maze kuyabona”.

Abaturage banenga imyitwarire y’uyu mugore usanzwe afite abana bane, nabo atitaho bakananenga n’iy’uwamufashije kwihekura ugishakishwa.

Hagati aho Polisi yahise imujyana kwa muganga, kugira ngo harebwe niba nta kibazo kindi byamusigiye. Nyuma akazakurikiranwa ku cyaha akekwaho gukora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwo mugome uri gusebya ababyeyi bamukanire utumukwiye,ubwo se ko asanzwe afite nabandi uwo yamuhoye iki?ako gacecuru niko kamuteye inkunga yo kwihekura.tureke uriya mugani ngo usenya urwe bamutiza ...ubwo se iyo bigaragaye ko wamutije wowe wasigara?ifaranga rizarikora tu.Njye nkumuganga birambabaje kubona turimo kugabanya imfu zabana nababyeyi hakaba abashaka kuzongera, ubutabera bukore imirimo ,muzatugezeho niba uwo wamuhaye umuti yabonetse.ubundi abajyanama bubuzima bakomere tubari inyuma kubera umurimo utoroshye bashinzwe, bakwiye agashimwe.Murakoze.

Nyasi yanditse ku itariki ya: 16-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka