Mu minsi 84 imvura yishe abantu 31

kuva Nzeri kugera kuwa 24 Ugushyingo 2015 imvura yaguye mu Rwanda yatwaye ubuzima bw’abantu 31 ikomeretsa 57 isenya amazu 933.

Mu kigereranyo cy’imibare Minisiteri yo gucunga ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) yahaye Kigali Today, kigaragaza ko abantu 31 bishwe n’imvura yaguye kuva tariki 1 Nzeri kugera tariki 24 Ugushyingo 2015.

Mu minsi 84 imvura yishe abantu 31.
Mu minsi 84 imvura yishe abantu 31.

Imvura idasanzwe yateje ibiza bitandukanye birimo gukomeretsa abantu 57, gusenya amazu 933 n’ibindi biza mu turere 19 tw’igihugu.

Ikegeranyo kigaragaza ko ibyumba by’amashuri 44 byangijwe n’imvura, ikangiza imyaka ihinze ku buso bwa hegitare 2 247, imihanda itatu irasenyuka naho ibiraro 11 bitwarwa n’amazi.

Twahirwa Antoine ukora mu kigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe mu Rwanda, avuga ko mu mvura igwa irimo idasanzwe bitewe n’ibipimo igaragaza.

Imvura idasanzwe iba iri hejuru y’igipimo cya millimètre(mm) 400 kuzamura, naho imvura isanzwe ngo iboneka mu gipimo cya mm 200 kugera kuri mm400.

Twahirwa avuga ko imvura idasanzwe yaguye kuva Nzeri yabonetse mu duce dutandukanye tw’u Rwanda ariko ikibasira Intara y’Uburengerazuba n’Amajyaruguru.

Hashingiwe ku bipimo by’imvura, mu kwezi kwa Nzeri, mu karere ka Nyamagabe, haguye imvura ya mm505, Rubengera mu karere ka Karongi hagwa ifite mm 503.

Mu Ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Gicumbi haguye imvura ya mm470, kandi ngo imvura yarimo imiyaga myinshi n’inkuba.

Twahirwa avuga ko n’ubwo imvura idasanzwe yagiye igaragara mu Rwanda, bidakuraho ko izakomeza kugwa kuko imiyaga ishyushye itanga imvura mu nyanja y’ubuhinde igihari, agasaba abaturage kubahiriza amabwiriza atangwa na MIDIMAR mu kwirinda ibiza.

Mu mabwiriza ya Minisitiri n°001/MIDIMAR/2013 yo kuwa 24/05/2013 agena uburyo bwo kubaka hirindwa ibiza biterwa n’inkuba, imvura n’umuyaga, abantu batuye mu manegeka basabwa kuhimuka birinda kurengerwa n’imyuzure cyangwa gutwarwa n’inkangu, abubaka bakazirika ibisenge by’amazu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hari ikintu cyirengagizwa kijyanye n’amazi y’invura aricyo mu gifaransa bita cycle hydrologique. Iyo invura iguye(precipitation) amazi amwe ararigita aho yagombye kuba nibura 80 % naho atemba atagombye kurenga 20%. Iyi cycle igihe cyose ititabwaho nta mahirwe ko imyuzure irangira ahubwo izakomeza kubera ko muli bassin versant versant imilimo ikorerwamo irushaho kuyihindura aho usanga imirimo yose yo gutunganya parcelle igabanya capacit e d’infiltration ikayigeza kuli 10 % naho ruissellement ikiyongera kugeza hejuru ya 90 %. Ikibazo cy’amazi y’imyuzure kiri muli bassin versant imbere uretse ko kigaragarira kuli exutoire kandi n’umuti uri muli bassin versant imbere aho kuba kuli exutoire. UfaSHE URUGERO RWa Kigali ikibazo cyangwa umuti biri muli bassin versant amzi aturukamo aho kuba Nyabugogo. Keretse hamenyekanye debit de pointe igashingirwaho mu gukora aho amazi asohokera i Nyabugogo. Aliko nkuko Perezida wa Repubulika yabivuze mu muganda muli GASABO ibyatsi ni kimwe mu bituma imyuzure yagabanuka aho bituma infiltration yiyongera bikagendana nigihe tumarana n’amazi y’invura tuba twabonye cyiyongera(temps de residence). Nkuko yakomeje abivuga ibiti bigabanya umuvuduko wibitonyanga bityo n’ubutaka butwarwa n’invura bukagabanuka.Birashoboka ko imyuzure twayigabanya tugerageza kwegera cycle hydrologique navuze hejuru aho taux de ruissellement itarenga 15 % naho taux d’infiltration 85 %. ibitari ibi ntacyo byamara.

Bagulijoro Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 16-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka