Umunsi w’amatora ngo urabatindiye ibikumwe byo barabiteguye

Abatuye mu Murenge wa Mbogo, ntibazatuza batararangiza kwitorera ibikubiye mu itegekonshinga ryavuguruwe mu ngingo y’101 n’172 ngo bitorere yego 100%.

Byagaragajwe kuri uyu wa mbere mu nama intumwa za rubanda zagiranye n’abaturage bahatuye, aho abo baturage bavuze ko umunsi wo gutora Referendumu ku wa gatanu ku itariki 18/12 ubatindiye kuko ibikumwe barangije kubitegurira yego.

Bamwe mu baturage bahawe umwanya bakavuga icyo batekereza kuri Referendum aho bose bahurizaga ku gutora yego
Bamwe mu baturage bahawe umwanya bakavuga icyo batekereza kuri Referendum aho bose bahurizaga ku gutora yego

Mu kuvugurura izo ngingo, hakaba harashingiwe ku busabe bw’abaturage bwagaragajwe ku bwiganze bugera hafi kuri Miliyoni 4; bifuza ko umukuru w’igihugu Paul Kagame yakongera akabayobora; kubera ko hari byinshi yabagejejeho.

Intumwa za rubanda, Senateri Mucyo, Jean de Dieu, yasobanuye ibikubiye; muri iryo tegekonshinga; ryavuguruwe; aho manda y’uzayobora igihugu; kuva mu mwaka wa 2017; izaba ari imyaka 7 ariko izindi manda zizakurikiraho zikazajya zimara imyaka itanu gusa, gutyo gutyo.

Mucyo yakomeje avuga ko n’undi wese waba wujuje ibisabwa; iri tegekonshinga ryakubahirizwa, nawe akaba yakwiyamamaza.

Senateri Mucyo Jean de Dieu yasobanuye ibikubiye muri iryo tegekonshinga ryavuguruwe mu ngingo yaryo y'101 n'iy' 172
Senateri Mucyo Jean de Dieu yasobanuye ibikubiye muri iryo tegekonshinga ryavuguruwe mu ngingo yaryo y’101 n’iy’ 172

Mukamunana Julienne wasigajwe inyuma n’amateka yavuze ko Perezida Paul Kagame yakoze ibikorwa byinshi byiza by’umwihariko kuko nabo yabahaye agaciro bari barambuwe, akaba yoroye inka nk’abandi muri gahunda ya girinka n’ibindi.

Ati “Tuzamutora kuko kuko tumubuze, amateka yari yaraduheranye twakongera tukayasubiramo tugasubira inyuma”.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Rulindo Mulindwa Prosper yavuze ko abasenateri baziye igihe; kuko abaturage bahoraga bibaza aho ibyo banditse basaba inteko ishinga amategeko ku bijyanye n’ihindurwa ry’ingingo ya 101 bigeze.

Abaturage baje kumva ibyahindutse mu itegekonshinga mu ngingo yaryo y'101 n'iy' 172
Abaturage baje kumva ibyahindutse mu itegekonshinga mu ngingo yaryo y’101 n’iy’ 172

Abaturage batandukanye bashimye uburyo Paul Kagame yabayoboye kandi ko yakongera akabayobora muri manda ikurikiyeho.

Abaturage basabye ko aba senateri ko babingingira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame akazemera kongera kwiyamamaza bakamutora yego 100%; kugira ngo bakomeze kwihuta mu iterambere, amahoro n’umutekano adahwema kubagezaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Turamushaka ntawundidukeneye from dresaram

jamari yanditse ku itariki ya: 15-12-2015  →  Musubize

Ko mba mumahanga nkaba nta karita y’ itora irangeraho? Nta nuransobanurira neza ibijyanye nayo matora ya huti huti. Sijye kandi genyine ufite icyo kibazo. Ubwo tuzumva ngo ni 100% kandi tutarahawe uburyo bwo gutora. Mwatubariza.

Kabalisa yanditse ku itariki ya: 15-12-2015  →  Musubize

Ibyo bikumwe bazatoreshe mube mwiteguye ko ari nabyo bazabatunga igihe nikigera.

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 15-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka