Stromae yakodesheje Hotel yose kugira ngo akoreremo ubukwe

Stromae, yakodesheje Hotel yose akoreramo ubukwe anakiriramo abatumirwa 170 barakesha kuri uyu wa gatandatu tariki 12 Ukuboza 2015.

Mu bitangazamakuru binyuranye by’Iburayi, hari gucicikana inkuru y’uko umuhanzi Paul Van Haver uzwi nka Stromae ukomoka ku Munyarwanda yakoze ubukwe mu ibanga kuri uyu wa 12 Ukuboza 2015, we n’umugeni basezeranywa n’umupadiri Guy Gilbert.

Stromae n'umugore we ari nawe umuhimbira imyambaro yambara.
Stromae n’umugore we ari nawe umuhimbira imyambaro yambara.

Amakuru dukesha urubuga www.sudinfo.be ari na rwo rwivuganiye neza n’Umuyobozi wa Hotel ubukwe bwabereyemo ni uko Stromae yakodesheje ibyumba byose by’iyo hotel 79 akiriramo abatumirwa be 170 bageza ku cyumweru bakirimo.

Stijn Beschuyt, Umuyobozi Mukuru wa Martin’s Patershof, Hotel y’inyenyeri 4 yahoze ari urusengero i Malines, ubwo yaganiraga na sudinfo.be yagize ati “Coralie yari mwiza cyane yari yaberewe cyane, imitako myiza igezweho, abatumirwa bari beza kandi bacyeye!”

Mu mpera za Nzeri 2015, Stromae mu kwamamaza ibitaramo bye muri Amerika yashyize hanze amashusho amugaragaza akora ubukwe nawe ubwe.

Stromae na Coralie Barbier ntibatana.
Stromae na Coralie Barbier ntibatana.

Ibi akaba yarabikoze bigendanye n’indirimbo ye “Tous les Mêmes”, indirimbo n’ubundi agaragaramo uruhande rumwe nk’umugore, urundi ruhande akongera akagaragaramo nk’umugabo; nk’uko tubikesha non-stop-people.com; akaba yaragize ati “Nkoze ubukwe nanjye ubwanjye kuko ndikunda”.

Coralie Barbier, umugore wa Stromae, ni we umuhimbira imyambaro (styliste) yambara, akaba anakunze kugaragara ahantu henshi Stromae aba yagiye kuririmba.

Martin's Patershof Hotel, ihoteli y'inyenyeri 4 yahoze ari Kiriziya, akaba ari nayo Stromae yakodesheje akoreramo ubukwe.
Martin’s Patershof Hotel, ihoteli y’inyenyeri 4 yahoze ari Kiriziya, akaba ari nayo Stromae yakodesheje akoreramo ubukwe.

Uyu mukunzi we kandi bari kumwe ubwo Stromae yazaga kuririmba mu Rwanda aho yari yanaherekejwe na mama we umubyara ndetse n’abavandimwe be.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mutubarize niba babene wabo bikigali harimo uwo yatumiye mubukwe.

Simba Jean yanditse ku itariki ya: 15-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka