Kigali-Rubavu: Amatara yo ku mihanda atakaga agiye gusimbuzwa

Ikibazo cy’amatara yo ku muhanda Kigali-Musanze-Rubavu atakaga ngo kigiye gukemuka mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.

Bamwe mu batuye, abakorera n’abakoresha uyu muhanda bagaragazaga ko babangamiwe n’amatara yo ku muhanda menshi yazimye .

Amatara yo ku muhanda Kigali-Musanze Rubavu acyaka neza yafashaga abaturage
Amatara yo ku muhanda Kigali-Musanze Rubavu acyaka neza yafashaga abaturage

Abaganiriye na Kigalitoday batangaje ko aya matara yo ku mihanda acyaka yoze bongeraga amasaha y’akazi,bagakora neza habona batanatinya ko ibisambo byabasagarira. Nyamara ngo batunguwe n’uko amenshi yagiye azima.

Uwimana,ni umwe mu baturage bakorera hafi y’uyu muhanda. Yavuze ko hashize igihe amatara menshi ku muhanda wa kaburimbo uturutse ku cyapa ujya ku Mukamira,agace gafatwa nk’ak’umujyi wa Nyabihu atacyaka bakibaza uko azakorwa,igihe azakorerwa n’uzayakora.

Furaha Aimee ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rubaya,kamwe mu tugari two muri Nyabihu ducamo uyu muhanda wa Kaburimbo unariho aya matara. Nawe yadutangarije ko amwe n’amwe mu matara atacyaka.

Amatara yo ku muhanda Kigali-Musanze Rubavu amwe n'amwe yarazimye
Amatara yo ku muhanda Kigali-Musanze Rubavu amwe n’amwe yarazimye

Ku birebana n’uko babigenza iyo babonye atacyaka nyamara yari afitiye abaturage akamaro yagize ati “Icyo kibazo natwe tugenda tugishyikiriza abadukuriye.”

Ku birebana n’akamaro ubusanzwe iyo yaka aba abafitiye yagize ati “Nk’iyo twabaga turi ku irondo, biba byoroshye kuba turi kugenda ahantu ku matara,ikintu cyose gitambuka ukireba yaba imodoka ukamenya niba ari iy’umutekano cyangwa indi. Amatara yadufashaga mu gucunga umutekano.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa EUCL, Ntampaka Larry Vincent umwe mu bayobozi mu kigo gishinzwe ikwirakwizwa ry’ingufu z’amashanyarazi EUCL, atangaza ko kuva kuri uyu wa 14 Ukuboza 2015 ibikorwa byo gusimbuza amatara atakaga ku muhanda Kigali-Musanze-Rubavu cyatangiye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Rurengeri avuga ko amatara yapfuye bayatangira raporo ku babakuriye
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rurengeri avuga ko amatara yapfuye bayatangira raporo ku babakuriye

Mu byumweru bibiri amatara atarakaga kuri uyu muhanda akaba azaba yaka neza yose. Ku kibazo cyatumye ayari asanzweho atamara igihe avuga ko ngo n’ubundi yari akiri mu gihe bahawe nka garanti “warranty”.

Gusa ngo byatewe n’ikirere cyo muri aka gace k’Amajyaruguru kitari kijyanye n’ayo matara yari yashyizwemo ubusanzwe arondereza umuriro.

Ubu bakaba bagenda bashyiramo ayihanganira ikirere icyo ari cyo cyose.

Rwiyemezamirimo ubusanzwe wakoze iki gikorwa cyo gushyiraho aya matara akaba ari NPD-COTRACO.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

none se ko bavuga aya nyabihu gusa kandi kuva i kigali kugera i gisenyi haka nka 15% andi bizagenda bite?

karambizi Alphonse yanditse ku itariki ya: 16-12-2015  →  Musubize

Icyogikorwan’ingirakamaro murabamukemuye ibibazobyavukagaigiheayomataraatariyakaga ndabashimiyecyane,kbsa,thanks.

Harerimana Jeanbosco yanditse ku itariki ya: 15-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka