Abasiga abana ku mupaka bakajya muri Kongo bahagurukiwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bufatanyije n’umuryango “Uyisenga ni Imanzi“ baratangaza ko bagiye guca umuco wo gusiga abana ku mupaka.

Mu Karere ka Rubavu, bamwe mu babyeyi bambuka umupaka umunsi ku munsi bajya gushaka imibereho muri Kongo ngo usanga basiga abana ku mupaka.

Uwampayizina, Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Rubavu, aganira n'ababyeyi basiga abana ku mupaka bakajya DRC.
Uwampayizina, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rubavu, aganira n’ababyeyi basiga abana ku mupaka bakajya DRC.

Akenshi ngo biterwa no kuba bambukira ku ndangamuntu bajya gushaka amahaho kandi nyamara abana babo ntazo bafite bakaba batanashobora kuzibashakira, kuko bambuka inshuro nyinshi ku munsi batwaza abantu imizigo, bagahitamo kubasiga ku mupaka.

Imibare igaragaza ko muri abo bana basigwa n’ababyeyi ku mupaka abagera kuri 37 batarageza ku mwaka naho 42 bakaba bari gati y’umwaka umwe n’imyaka itatu.

Abari hagati y’imyaka 4-6 bo ngi ni 12 mu gihe abasigaye barengeje imyaka 5. Aba bana ariko ngo usanga basigarana n’ababarera bakishyurwa amafaranga make.

Ayo na yo ariko akemengwa kuba atuma hari undi mubare w’abana bava mu ishuri bakajya kurera abana ngo bahembwe kuri ayo mafaranga.

Kuva tariki ya 27 Ugushyingo 2015 kugeza mu mpera z’Ukuboza 2015, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bufatanyije n’ubuyobozi bw’umuryango “Uyisenga ni Imanzi” biyemeje kuzaba bamaze kuganira n’ababyeyi basiga abana ku mupaka, abazabirengaho bakajya bahanwe n’amategeko.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Uwampayizina Marie Grace, avuga ko bifuza ko ikibazo gicika burundu.

Agira ati “Byatangiye ari abana babarirwa muri 300 ariko ubu abasigara ntibagera ku icumi n’ubwo na bo batemewe.

Imirenge yiganjemo ikibazo cyo gusiga abana ku mupaka uhuza Goma na Gisenyi n'iyi bagaragaza kuri iyi foto.
Imirenge yiganjemo ikibazo cyo gusiga abana ku mupaka uhuza Goma na Gisenyi n’iyi bagaragaza kuri iyi foto.

Abana bagomba kurererwa mu muryango, turifuza kubanza kwigisha ababyeyi tubereka ko gusiga abana ku mupaka ari ukubahohotera, abazabikomeza bazajya bahanwa n’amategeko.”

Ikibazo cy’abana basigwa ku mupaka kimaze imyaka irenga umunani kivugwa ariko nticyari kigeze gishyirwamo imbaraga nk’uko bimeze ubu.

Chaste Uwihoreye, ukorera Uyisenga ni Imanzi ufite inshingano zo kwita ku bana bugarijwe n’ibibazo, avuga ko bifuza ko umwana arererwa mu muryango aho kurererwa ku mupaka yicwa n’inzara, anyagirwa hamwe no kudahabwa uburere bukwiye.

Uwihoreye avuga ko Ukuboza 2015 kuzarangira ababyeyi basiga abana ku mupaka baraganirijwe ku burenganzira bw’umwana hagashakwa uburyo abana bajya basigwa ku mupaka bashyirwa mu irerero aho bavuka aho kubajya ku mupaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka