Ngo icyo gukora ku munsi wa Referendum barakizi

Abaturage batuye mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze baratangaza ko icyo gukora ku munsi wa Referandumu bakizi.

Babitangarije intumwa za rubanda kuri uyu wa 12 Ukuboza 2015, ubwo barimo kuganirizwa kubikubiye mu Itegeko Nshinga ryavuguruwe by’umwihariko mu ngingo zaryo iya 101 na 172, zivuga ku miyoborere y’umukuru w’igihugu.

Vice president wa Sena Harerimana Fatuma, avuga ko adashidikanya kuburyo abatuye mu karere ka Musanze by'umwihariko mu murenge wa Muhoza bateguramo amatora ariko kandi anabasaba kuzatora ibyiza.jpg
Vice president wa Sena Harerimana Fatuma, avuga ko adashidikanya kuburyo abatuye mu karere ka Musanze by’umwihariko mu murenge wa Muhoza bateguramo amatora ariko kandi anabasaba kuzatora ibyiza.jpg

Abatuye mu Murenge wa Muhoza bakaba basanga nta kizababuza kwemeza Itegeko Nshinga bamaze iminsi basaba ko rivugururwa, kuko badashaka ikintu cyose gishobora gukumira umukuru w’igihugu Kagame Paul kuzongera kwiyamamariza manda zikurikiyeho, bitewe n’iterambere bavuga ko yabagejejeho kandi bakaba banamwitezeho byinshi.

Bizimana Issac wo mu Murenge wa Muhoza, asobanura ko bashimishijwe n’uburyo intumwa za rubanda zakiriyemo ibyifuzo byabo bakabazanira igisubizo kinyura imitima yabo, ibindi ngo babibarekere kuko icyo gukora ku munsi wa Referandumu bakizi.

Ati “Mugende mubatubwirire ababatumye ko abanyamuhoza bose bari tayari, banyuzwe, bashimye kandi nabo ibisigaye ngo mubibaharire icyo gukora barakizi, ntabwo twemera gutakaza Paul Kagame wacu kubera ko kumutakaza kwaba ari ugutakaza ubusugire bwiki gihugu”.

Nyirasafari Sawia nawe utuye mu murenge wa Muhoza, avuga ko batabura gushimira intumwa za rubanda zabatumikiye kandi nabo bakazabibereka ku munsi wo gutora.

Abaturage batuye mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze baratangaza ko icyo gukora ku munsi wa Referandumu bakizi.
Abaturage batuye mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze baratangaza ko icyo gukora ku munsi wa Referandumu bakizi.

Ati “Muhoza n’inshuti za Muhoza twagutumye ko twishimiye, kuko ibyo twabatumye bigeze ku ndunduro, tukazabibereka turi gutera igikumwe kuri “YEGO”, turagira ngo tukubwire ko guhera ku wa mbere twiteguye, amasite yose turi gukubura, turi guharura kuko twiteguye ibyiza byo kuwa 18”.

Visi Perezida wa Sena Harerimana Fatuma, avuga ko adashidikanya ku buryo abatuye mu karere ka Musanze by’umwihariko mu murenge wa Muhoza bateguramo amatora ariko kandi anabasaba kuzatora ibyiza

Ati “Njyewe kubera ko nabaye mu matora nakoreye mu majyaruguru, uko musanzwe mutegura ndabizi cyane cyane muri Muhoza na Musanze, icyo navuga nuko intego nimwe, n’ugukora ibyiza kandi iyo umuntu yakoze ibyiza abyikorera bimugarukaho, nimureke tubanze tugere ku itariki ya 18 twitabire, dutore nituragiza ubutumwa mwantumye nanjye nzabujyana.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Titre y’iyo nkuru yakosorwa. Nta mpaka ziri mu baturage, hazakorwa referendumu, ntabwo hazakorwa kamarampaka

Augustin yanditse ku itariki ya: 14-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka