Ni inshingano kubagezaho ibyavuye mu busabe bwanyu-Hon Makuza

Perezida wa Sena, Hon Bernard Makuza, asanga inteko ishingamageko ifite inshingano zo kugeza ku baturage ibyavuye mu busabe bwabo ku kuvugurura itegeko nshinga.

Imbere y’imbaga y’abaturage bo mu murenge wa Rurenge Akarere ka Ngoma, kuri uyu wa 14/12/2015, Perezida wa Sena y’u Rwanda yababwiye ko yazanwe no kubaha raporo.

Abaturage bishimye uburyo itegeko nshinga ryavuguruwe ndetse bizeza Hon Makuza ko bazabigaragaza muri referedum batora yego
Abaturage bishimye uburyo itegeko nshinga ryavuguruwe ndetse bizeza Hon Makuza ko bazabigaragaza muri referedum batora yego

Yagize ati”Ni inshingano y’umuyobozi iyo watumwe, agomba gutumika kandi ukagaruka ugatanga raporo,kugirango ubwire abagutumye uko bimeze bagire n’icyo babikubwiraho.”

Hon Makuza yakomeje avuga ko kuvugurura itegeko nshinga ari urugendo rwatangijwe n’ubusabe bw’abaturage, inteko ishinga amategeko imitwe yombi iryiga ingingo ku yindi noneho bashyiramo ibitekerezo by’abaturage bahereye ku ngingo ya 101 abaturage bifuje cyane.

Abaturage bagiye bafata ijambo bemezaga ko inteko yakoze akazi neza ikurikiza ibyifuza by'abaturage
Abaturage bagiye bafata ijambo bemezaga ko inteko yakoze akazi neza ikurikiza ibyifuza by’abaturage

Abaturage basabaga ko ingingo ya 101 yazitiraga perezida Kagame kongera kwiyamamaza,basaba ko ivugururwa akongera kwiyamamaza.

Nyuma yo kugezwaho ibikubiye mu itegeko nshinga rivugururye rigomba gutorerwa muri referendum n’abaturage kuri uyu wa 18/12/2015, aba baturage bavuze ko bishimiye akazi inteko ishinga amategeko yakoze ndetse bizeza perezida wa Sena n’abaseteri bari kumwe ko bazabigaragaza batora “yego” mu matora ya referendum.

Hari abaje bitwaje ibyapa bishimira inteko ishinga amategeko akazi yakoze
Hari abaje bitwaje ibyapa bishimira inteko ishinga amategeko akazi yakoze

Maniriho David yagize ati”Njye nishimye cyane kuko numvise ibyo twifuje n’ubundi ari byo badukoreye.

Ndetse twishimiye ko babikoreye igihe none tukaba tugiye kurya iminsi mikuru umutima utuje.

Ubundi twahoraga duhangayitse twibaza tuti none bazaduhakanira.Ubu turishimye cyane.”

Hon Makuza asanga ari inshingano kunteko ishinga amategeko kugaruka mu baturage babaha raporo y'ibyo babasabye
Hon Makuza asanga ari inshingano kunteko ishinga amategeko kugaruka mu baturage babaha raporo y’ibyo babasabye

Uretse kugaragaza ko bishimiye ibyavuye mu ivururwa ku itegeko nshinga byakozwe ku busabe bwabo, aba baturage bavuze ko batindiwe n’umunsi w’amatora bakabigaragaza muri referendum.

Muri iyi nama hari abaturage bagaragaje ko batindiwe n’umwaka wa 2017 ngo bitorere Perezida Kagame ngo kuko bazaruhuka bamaze kumutora agakomeza kubageza ku byiza n’iterambere.

Nyuma yo gusobanurirwa ibyavuguruwe mu itegeko nshinga basabanye n'abashyitsi babyina
Nyuma yo gusobanurirwa ibyavuguruwe mu itegeko nshinga basabanye n’abashyitsi babyina

Aba baturage basobanuriwe ko ingingo ya 101, yavuguruwe igaha uburenganzira Perezida Kagame kongera kwiyamamaza mu mwaka wa 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka