Inteko rusange y’Umuryango wa FPR-Inkotanyi yateranye tariki 15/02/2015 hasuzumwe bimwe mu bibazo bijyanye n’umuryango aho hibukijwe gukora cyane mu guharanira iterambere ry’igihugu n’iry’umuryango, hanakorwa amatora ku myanya idafite abayobozi.
Abanyamuryango ba Sendika (syndicat) Ingabo, umuryango w’abahinzi borozi bo mu Ntara y’Amajyepfo, barashinjanya kuba nyirabayazana w’amadeni no kunyereza umutungo byagaragaye, ndetse ngo abaterankunga bawo bakaba barahagaritse ubufasha babageneraga.
Abagore bagize urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi bo mu Ntara y’Uburasirazuba bavuga ko bagiye gukemura ibibazo bijyanye n’isuku nke n’imirire mibi bigaragara hirya no hino mu baturage.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamagabe basanga umunsi w’abakundana (St valentin) ari umunsi nk’iyindi nta kidasanzwe kiba cyabaye kuko abakunda bagomba guhora bakundana, hagira ikiboneka by’akarusho bakagisangira nk’uko bikwiye kugenda igihe cyose.
Abaturage bo mu Murenge wa Katabagemu mu Karere ka Nyagatare baravuga ko ari byiza gukora ubukwe bujyanye n’ubushobozi bw’ababukoze birinda gusesagura.
Nubwo hirya no hino hari abafata umunsi wa Saint Valentin nk’uw’agaciro mu buzima bwabo kuko akenshi abakundana baboneraho umwanya wo kubwirana amagambo adasanzwe mu rukundo rwabo, hamwe no gukorerana ibintu bidasanzwe birimo guhana impano n’ibindi, rumwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Gakenke ruvuga ko rutawuzi.
Umugabo w’imyaka 38 utuye mu Mujyi wa Nyanza mu Karere ka Nyanza avuga ko nyuma yo gufata umugore we asambana bari bamaranye imyaka 10 banafitanye abana batatu byatumye azinukwa iby’urukundo akiyemeza kutazongera gukunda ukundi.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yasabye abayobozi mu nzego z’urubyuruko mu Mujyi wa Kigali kureba kure, bakabyaza inyungu amahirwe abakikije ndetse bakarushaho kuba icyitegererezo.
Abayobozi b’Akarere ka Nyamasheke bakomeje kutavuga rumwe na rwiyemezamirimo wakoraga ibijyanye n’isuku n’isukura mu Karere ka Nyamasheke kubera umwenda bamufitiye.
Dr. Pierre Damien Habumuremyi, wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, yagizwe umuyobozi mushya w’urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe.
Abaturage b’umudugudu wa Burumba akagali ka Barija umurenge wa Nyagatare, bifuza irimbi ry’umudugudu kubera ko iry’umurenge riri kure yabo kuko benshi nta bushobozi bwo gukodesha imodoka baba bafite, ariko ubuyobozi nabwo buvuga ko nta bushobozi burabona bwo gushaka ubutaka bw’ahashyirwa irimbi ry’umudugudu.
Ihuriro ry’abagize inteko zishinga amategeko muri Afurika (APNAC: African Parliamentarians Network Against Corruption), rirashima imbaraga u Rwanda rushyira mu kurwanya ruswa, rikaba ryanatoye urihagarariye mu Rwanda kungiriza umuyobozi mukuru waryo ku rwego rwa Afurika kugira ngo u Rwanda rufashe uyu muryango guhangana na (...)
Urugaga rw’abakozi mu Rwanda (CESTRAR) rurasaba abakozi kubanza kumenya amategeko abarengera mbere yo kuvuga ko uburenganzira bwabo butubahirizwa, kuko ari cyo cya mbere gituma benshi bafatwa nabi n’abakoresha babo bikabaviramo no kutishyurwa.
Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda mu Bufaransa, Kabale Jacques aramagana amakosa yakozwe n’umunyamakuru Damien THEVENOT ndetse n’umutumirwa we Olivier Royant wavuze ko mu Rwanda habaye Jenoside abatutsi bagatsemba abahutu.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), Emmanuel K. Gasana, yashimiye abapolisi 11 bavuye mu butumwa bw’amahoro bari bamazemo umwaka umwe mu gihugu cya Côte d’Ivoire, akazi keza bakoze.
Guhera ahagana saa saba z’ijoro rishyira kuwa gatanu tariki ya 13/02/2015 kugeza mu ma saa tanu n’igice z’amanywa, ikamyo ifite nomero ziyiranga RAB 143 G yaturukaga mu Mujyi wa Kigali yerekeje i Musanze yaheze mu nzira ibangamira ibindi binyabiziga binini.
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kabagali, Kinihira na Bweramana mu Karere ka Ruhango bavuga ko kurya impu z’inka bibarutira kurya inyama, kuko akenshi babwirwa ko inyama zigira ingaruka k’ubuzima bw’abantu.
Umuhuzabikorwa w’Imiryango ya Loni ikorera mu Rwanda, Lamin Momodou Manneh avuga ko u Rwanda rwagaragaje ubuhanga mu gushyiraho udushya mu kwikemurira ibibazo ku buryo rwasabirwa igihembo cya Nobel.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyatwali Alphonse aratangaza ko imikorere mibi kuri bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze idaterwa n’amikoro makeya, n’ubwo hari abayagira urwitwazo bagatanga serivisi mbi ku bo bashinzwe kuyobora.
Umucungamutungo w’Umurenge wa Nyakarenzo n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kanoga mu Karere ka Rusizi baburiwe irengero mu cyumweru gishize, ibura ryabo, nk’uko byagaragajwe mu nama y’umutekano, ngo ryaba rifitanye isano n’ibyo bagenzi babo bakoraga muri uwo murenge bakurikiranweho n’ubutabera byo gukoresha nabi (...)
Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza avuga ko u Rwanda rwashoboye gukurura abashoramari kuko ari igihugu kitarangwamo ruswa, bityo akagira inama n’undi wese wifuza gushora imari kuza muri iki gihugu.
Minisitiri w’umuco na Siporo, Joseph Habineza aravuga ko igihe kigeze ko abanyarwanda bikuramo umuco wo gukunda iby’ubuntu, bakumva ko uko bishyura umupira cyangwa se amazi yo kunywa, ari ko bagomba no kwishyura igitabo cyo gusoma.
Leta y’u Rwanda iri kwiga uburyo hashyirwaho ikigega cy’ubwiteganyirize kizajya gifasha abakoresha guhemba ababyeyi bari mu kiruhuko cyo kubyara mu gihe cy’amezi atatu kandi bagahembwa umushahara wose.
Abagore bahagarariye abandi mu mirenge igize Akarere ka Rulindo biyemeje gushyiraho icyumweru cy’isuku mu miryango kidasanzwe hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’umwanda.
Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze cyane cyane abayobozi b’imidugudu mu Karere ka Rusizi ngo barangwa n’amarangamutima mu gikorwa cyo gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe.
Bumbakare Pierre Céléstin, wari perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Burera yeguye kuri uwo mwanya nyuma y’imyaka igera kuri ibiri yari amaze awuriho.
Mukanyarwaya Libératha umugore utuye mu gace k’icyaro cyo mu Mudugudu wa Mukindo mu Kagari ka Kibinja mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza avuga ko kuboha agaseke mu buryo bw’umwuga byatumye yurira indege akerekeza ku mugabane w’i Burayi mu gihugu cy’u Budage aho yita ko ari “ibwotamasimbi” kutumurikayo.
Nyuma y’ihagarikwa ku mirimo rya Mutsindashyaka Jean Caude wari umukuru w’Umudugudu wa Musebeya, mu Kagari ka Muganza ho mu Murenge wa Runda; abaturage b’uwo mudugudu bagera ku 130 bibaza iherezo ry’umutungo w’Itsinda rya “Dutabarane” yari akuriye dore ko batanzemo amafaranga ya bo.
Minisiteri y’Umutungo Kamere iratangaza ko abaturage bose bibarujeho ubutaka bwa Leta bagiye gukurikiranwa bakabwamburwa, kuko ngo byagaragayeko hari n’abaturage bari baramaze guhabwa ibyangonbwa bya burundu by’ubutaka butari ubwabo basahuye Leta.
Abanyarwanda bataha baturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) bavuga ko ari mwanya bafite wo kwitandukanya na FDLR kugira ngo ibitero izagabwaho bitazabagiraho ingaruka kandi badafatanyije nayo.