Sosiyete sivile yifuza ko abaterankunga bayirekera ubwisanzure

Sosiyete sivile Nyarwanda ivuga ko ikibangamiwe n’abayitera inkunga barangiza bakanayitegeka uko igomba kuyikoresha batitaye ku byo iba yateguye gukora.

Byavugiwe mu nama yahuje Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), Sosiyete sivile n’abafatanyabikorwa babo, yabaye kuri uwu wa gatatu taliki 16 Ukuboza 2015.

Sosiyete sivile yifuza ko abaterankunga bayirekera ubwisanzure.
Sosiyete sivile yifuza ko abaterankunga bayirekera ubwisanzure.

Bagaragaje ko ubu buryo abaterankunga bakoresha bubangamira ubwisanzure mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibiba byateguwe.

Umuyobozi wa Sosiyete sivile mu Rwanda, Munyamariza Edouard, avuga ko Abanyarwanda ari bo bazi ibyo bakeneye.

Yagize ati “Uguha amafaranga ntabwo ari na we ugomba kuguha ibitekerezo, ibyo kwaba ari ukugushyira mu kwaha kwe kandi atari we uzi inyungu z’Abanyarwanda ndetse atazi n’icyo bakeneye.”

Prof Shyaka Anastase asaba Sosiyete sivile kurushaho gukorera hamwe.
Prof Shyaka Anastase asaba Sosiyete sivile kurushaho gukorera hamwe.

Yakomeje avuga ko ibi bigaragara ku baterankunga b’abanyamahanga, ari yo mpamvu basaba Leta kubakorera ubuvugizi, kugira ngo abatanga inkunga bajye birinda kuzikurikiza amananiza ashobora gutuma ibyateganyijwe bitagerwaho neza.

Prof Shyaka Anastase, umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Ikihugu cy’Imiyoborere, yemera ko iki kibazo gihari ariko akanatanga umuti kugira ngo gikemuke.

Ati “Umuti w’iki kibazo ni ugukorera hamwe kuko iyo ugiye wenyine, ugaragaza intege nke, ari bwo baboneraho bakagushyiraho ya mananiza ku buryo bashobora no kugukoresha amakosa.”

Yavuze ko aho Leta ishobora kugeza ijwi ku buryo byafasha Sosiyete sivile izavuga, kuko ari Abanyarwanda izaba ivugira cyane ko ifite inshingano yo guharanira agaciro kabo. Icy’ingenzi ngo ni ubufatanye kuko bwongerera imbaraga ibitekerezo bitangwa.

Muri iyi nama kandi bagaragaje ibyo imishinga 26 yatewe inkunga na RGB muri uwu mwaka ugiye kurangira yagezeho bakaba bateganya no guhitamo indi izaterwa inkunga umwaka utaha mu rwego rwo gukomeza gushyigikira imiryango itari iya Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko se bagiye baturekera uburenganzira bwacu

james yanditse ku itariki ya: 16-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka