Gahunda ya “Make Them Job Creators” izabarinda kuba abashomeri

Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bavuga ko gukurikirana amasomo ku kwihangira umurimo bizabarinda kuba abashomeri igihe bazaba barangije kwiga.

Amasomo ya”Make Them Job Creators”, atangwa na IPRC East, bayahabwa mu biruhuko. Mutambuka Ignes, yiga umwaka wa 6/Ishami ry’Imibare, Ubutabire n’ibinyabuzima(MCB) i Gahini, avuga ko amasomo ku kwihangira umurimo arimo kumuremamo icyizere cyo kutabura akazi igihe azaba arangije kwiga kuko ngo azihangira umurimo.

Aba banyeshuri ngo bumva baraciye ukubiri n'ubushomeri kubera iyi gahunda yo kubigisha kwihangira umurimo.
Aba banyeshuri ngo bumva baraciye ukubiri n’ubushomeri kubera iyi gahunda yo kubigisha kwihangira umurimo.

Yagize ati “Sinzabura akazi kuko iyi program yadufashije kwitinyuka no kumenya guhanga udushya.Ibi byose bizatuma nihangira umurimo byoroshye.”

Rwamukwaya Moses, wiga umwaka wa 6 Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’isi (MEG), avuga ko yizeye ko nta kazi azabura kuko aya masomo yatumye afunguka amaso akabona ahari amahirwe yo gushoramo imari yihangira umurimo.

Yagize ati “Njye numva ubumenyi mfite buzamfasha guhanga agashya mu mirimo nzakora nihangira umurimo,yaba ubucuruzi, ubworozi bw’inkoko n’ibindi. Sinzigera mba umushomeri.”

Aba banyeshuri uretse guhabwa amasomo ku kwihangira umurimo banahabwa umumenyi mu myuga itandukanye iri muri iri shuri harimo ubutetsi, ubwubatsi, amashanyarazi n’ibindi.

Habimana Kizito, Umuyobozi wa IPRC East Wungirije ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, avuga ko aya masomo agamije kubakundisha umwuga no kubategurira kuzihangira imirimo igihe bazaba barangije kwiga aho kwirirwa bajya kugasaba.

Yagize ati “Tubahuza n’abayobozi b’ibigo bikomeye byo mu Rwanda no hanze y’u Rwanda tukanabigisha gukorana n’ibigo by’imari nka BDF n’ibindi.”

Gahunda ya “Make Them Job Creators” ubuyobozi bwa IPRC East buvuga ko ari ngaruka mwaka izajya iba mu biruhuko. Kugeza ubu, abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bari gukurikirana iyi gahunda ni 23.

Aya masomo yo kwigangira umurimo no kwiga umwuga atangirwa ubuntu muri iri shuri ariko ababyeyi b’abana bagasabwa amafaranga ibihumbi 29 agurwamo isarubeti, ubwishingizi n’ibindi bikoreshwa mu masomo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka