Ntibumva impamvu Umurenge wabo ari wo udafite amashanyarazi

Abaturage batuye mu murenge wa Nyabirasi mu karere ka Rutsiro bibaza impamvu Umurenge batuye ari wo wonyine udacana amashanyarazi.

Barabitangaza mu gihe Imirenge 12 muri 13 igize aka karere ka Rutsiro yose nibura abaturage bayituyemo bamwe bacana amashanyarazi ariko mu murenge wa Nyabirasi bakibaza impamvu nta hantu na hamwe wasanga abacana kandi ngo ubuyobozi bubibizeza buri mwaka mu mihigo.

Santere ya Telimbere ngo babuze uko bayibyaza umusaruro kbera nta muriro uhari ikindi ngo babangairwa no kujya kwiyogoshesha i Rubavu bavuye muri iyi santere ngo kuko bategesha ibihumbi 2
Santere ya Telimbere ngo babuze uko bayibyaza umusaruro kbera nta muriro uhari ikindi ngo babangairwa no kujya kwiyogoshesha i Rubavu bavuye muri iyi santere ngo kuko bategesha ibihumbi 2

Kutagira amashanyarazi ngo birababangamira cyane nk’uko Moise Dukundane wigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Kivugiza yagize ati"Nk’ubu nkanjye ndi mu rubyiruko ubu nakagombye gushaka nk’icyuma gifotora impapuro ariko ntibyashoboka ikindi kwiyogoshesha dutegesha ibihumbi 2 tujya muri Mahoko(Rubavu)urumva ko bibangamye".

Naho Munyurwenibyomufite Theogene we ati" Njye mbona umuriro ubuyobozi bwarawutubeshye kuko sinumva ukuntu mu mirenge 13 ari twe tutawufite kandi biratubangamira ari ukwiyogoshesha kandi no gucana udutedowa bitera imyotsi"

Nsanzimfura Jean Damascene umuyobozi w’Akarere ushinzwe ubukungu yizeza aba baturage ko ikibazo cyab bakizi kandi ko ubuyobozi buri gukora ibishoboka ku girango kibe cyacyemuka.

Ati" Nibyo koko Umurenge wa Nyabirasi ikibazo cyo kutagira umuriro w’amashanyarazi ariko twatangiye inyigo dufatanyije n’ikigo gishinzwe amashanyarazi(REG)kandi twabishyize mu ngengo y’imari ndumva batugirira icyizere kuko mu ntangiriro z’umwaka utaha tuzatangira kuyahageza" .

Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko n’ahandi mu midugudu umuriro w’amashanyarazi utaragera ngo nabo bizere ko byanze bikunze amashanyarazi azabageraho cyane cyane ko ngo icyo basabwa ni ugutura mu midugudu kugirango bizorohe.

Kugeza ubu mu karere ka Rutsiro abacana amashanyarazi bageze kuri 17% mu karere kose ubuyobozi bukaba buvuga ko bwifuza kugera kuri 30% mu mwaka w’icyerecyezo 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Target ni 70% muri 2020

mahirwe yanditse ku itariki ya: 9-01-2016  →  Musubize

Mwe mwagirango turi impanga natwe mu karere ka Gisagara kagizwe n’imirenge 13 Mukindo yonyine niyo itagira amashanyarazi batuvuganire urakenewe tugasogongera kubyiza by’iterambere.

umuturage yanditse ku itariki ya: 16-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka