Ubuyobozi bwa Living Water International, buravuga bwishimira uko igikorwa cyo kwegereza abaturage amazi meza kirimo kugenda mu karere ka Ruhango.
Abarema isoko rya Kabarondo mu karere ka Kayonza barinubira imisoro bavuga ko itemewe basoreshwa na rwiyemezamirimo usoresha muri iryo soko.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora irasaba abayobozi b’uturere,imirenge,njyanama n’inzego z’umutekano kuzagira uruhare mu gutuma amatora ateganijwe mu mwaka wa 2016 agenda neza.
Mu karere ka Nyanza igikorwa cyo gutangiza ukwezi k’urubyiruko cyagarutse ahanini ku bishuko abakobwa bahura nabyo bakangurirwa kunanira ababashuka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi burasaba abubaka, cyane cyane inzu zihurirwamo n’abantu benshi kuzirikana abafite ubumuga bakabasigira inzira zabugenewe.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2015 bwasabye abaturage bo mu Murenge wa Gisozi , kuba maso kugira ngo ibyo bakoze bidasenyuka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza burahumuriza abatuye mu Mujyi wa Kayonza bubabwira ko mu minsi mikuru isoza umwaka ikibazo cy’amazi kizaba cyarakemutse.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko mu bihugu bya Congo n’u Burundi hakiri ababiba amacakuburi mu bihugu by’ibiyaga bigari bagamije kubayobya.
Mu mwaka wa 2009, mu Rwanda hari ibibazo by’abana bigera ku 1000 ariko ubu ngo ntibigeze kuri 200 gusa.
Ministeri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yasabye inzego zose kuwa 12/11/2015, kudasigara inyuma mu ikoranabuhanga Leta irimo guteza imbere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buratangaza ko abayobozi b’inzego z’ibanze bagize uruhare mu makosa yagaragaye muri gahunda ya “Gira inka” bagiye kuzakurikiranwa.
Umuyobozi w’Akarere wungirije mu karere ka Nyamasheke asanga Leta yica abaturage bayo ikabaryanisha nta kindi kiyishyiraho uretse shitani.
Abarinzi b’igihango bo mu Murenge wa Nyarusange muri Muhanga, batangaza ko kwihanganira ibibazo no kureba kure ari byo byabaranze.
Perezida Paul Kagame wari witabiriye inama yiga ku iterambere rya Afrika yaberaga muri Maroc, yashyikirijwe igihembo cyo kwimakaza amahoro na demokarasi.
Indashyikirwa mu bumwe n’ubwiyunge zo mu Karere ka Rwamagana zirasaba abaturage kwimakaza ubumuntu kugira ngo ubwiyunge bwuzuye bugerweho.
Umuryango wo mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara uherutse kubyara impanga eshatu uravuga ko nta bushobozi ufite bwo kurera abo bana, ukaba usaba ubufasha.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buravuga ko inyubako nshya akarere kari kubaka izagabanya ubucucike bw’abakozi mu biro bwabangamiraga imitangire ya serivisi.
Ministeri y’Abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) yasabye abakoresha mu nzego zose, kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2015, kwirinda kuvunisha abakozi.
Perezida Paul Kagame yageze muri Maroc mu nama ahuriramo n’abandi bayobozi bakomeye ku isi biga ku iterambere ry’ubukungu bw’Afurika.
Urwego rushinzwe umutekano w’abaturage (DASSO), rugiye kubakira umuturage utishoboye inzu ifite agaciro ka miliyoni 1,5 mu Karere ka Gatsibo.
Umuryango Handicap International wahaye igare ry’ababana n’ubumuga umwana wo mu Karere ka Kirehe umaze imyaka 14 arwaye, nyuma y’ubuvugizi Kigali Today yamukoreye.
Abagera kuri 400 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda barifuza guhuzwa nabo bahemukiye kugira ngo babasabe imbabazi.
Mu gutangiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge, mu karere ka Kirehe ho mu murenge wa Mushikiri abaturage bishimiye aho bageze mu bumwe n’ubwiyunge.
Inama ijyanye no gutegura amatora y’inzego z’ibanze ari imbere, yabereye mu Karere ka Rulindo ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru.
Abagura kawa y’u Rwanda barashima ubwitange bw’abayihinga nk’uko babivuze ubwo bahuraga na Koperative Twongere umusaruro ihinga kawa i Rwimishinya.
Abagore bikorera basaga 100 bishyize hamwe barimo gushaka ibyangombwa ngo bitangirize ikigo cy’imali mu rwego rwo gukemura ibibazo bahuraga na byo.
Abatuye mu Mudugudu w’Agahenerezo mu Murenge wa Huye, barasabwa gufata amazi y’imvura yo ku mazu n’ayo mu mirima kuko asenyera abaturanyi.
Ubuyobozi bwa Polisi ishami ryayo rikorera mu karere ka Ruhango, burasaba abakora akazi ko kwikorera imizigo, kugira amakenga mu kazi.
Ubuyobozi w’Akarere ka Gicumbi buravuga ko bwihaye gahunda ko muri 2018 abaturage bose bazaba batuye mu midugudu.
Kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2015, mu Kagari ka Gihara ho mu murenge wa Runda, hatashywe umuyoboro w’amazi wa kilometero 31 usongera 11% ku basanzwe bafite amazi meza.