Abanyamuryango ba AVEGA bishimira ibyo bagezeho mu myaka 20

Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 umuryango AVEGA Agahozo umaze, abanyamuryango bawo bavuga ko bigejeje kuri byinshi babifashijwemo nawo.

Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 byabaye kuri uwu wa 13 Ukuboza 2015 umuryango w’abapfakazi ba Jenoside AVEGA Agahozo umaze, abanyamuryango bawo bishimira ko bataheranywe n’agahinda ahubwo bagakora ibikorwa bibateza imbere.

Inyubako nshya AVEGA Agahozo yujuje mu mujyi wa Kigali
Inyubako nshya AVEGA Agahozo yujuje mu mujyi wa Kigali

Umuyobozi mukuru w’umuryango AVEGA Agahozo, Mukabayire Valérie, avuga ko bubatse ibikorwa Remezo binyuranye hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kuzamura ubushobozi bwawo.

Agira ati" Hubatswe ibiro bikuru by’umuryango, amavuriro n’ibigo by’amahugurwa i Rwamagana, Gicumbi na Busanza mu karere ka Kicukiro kugira ngo byinjize amafaranga umuryango ukenera mu rwego rwo kwegera abanyamuryango ndetse no kubafata mu mugongo".

Bari bakereye kwizihiza isabukuru ya 20 umuryango AVEGA Agahozo umaze
Bari bakereye kwizihiza isabukuru ya 20 umuryango AVEGA Agahozo umaze

Yongeraho ko abanyamuryango batari bafite imbaraga bubakiwe inzu kugira ngo babone aho kurambika umusaya naho abashoboye gukora baterwa inkunga, abandi umuryango ubishingira mu mabanki bahabwa inguzanyo bazibyaza umusaruro.
Mukakibibi Spéciose wo mu karere ka Rwamagana avuga ko AVEGA Agahozo yamufashije kongera kwigirira icyizere.

Agira ati"AVEGA yanteye inkunga y’ibihumbi 100 hashize imyaka itanu, nkora umushinga wo gucuruza imyaka mu masoko ndunguka, none niyubakiye inzu. Nkomeza gukora none ngeze aho naka Miliyoni eshanu muri Banki bakayampa nta kuzuyaza kuko nishyura neza".

Hon Mukabalisa avuga ko AVEGA Agahozo idafasha abanyamuryango bayo gusa ahubwo ko ifasha n'igihugu muri rusange
Hon Mukabalisa avuga ko AVEGA Agahozo idafasha abanyamuryango bayo gusa ahubwo ko ifasha n’igihugu muri rusange

Akomeza avuga ko abana be nta kibazo cyo kwiga bigeze bagira, kubabonera ibibatunga ndetse ashobora no gukomeza kubyaza umusaruro isambu ye, byose ngo akaba abikesha ikizere AVEGA yamuremyemo.

Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’abadepite, Hon Mukabalisa Donatilla, ashima ibyo AVEGA Agahozo yagezeho mu rwego rwo gufasha abapfakazi ba Jenoside ndetse no guteza imbere igihugu.

Imbyino ziri mu byabafashije kwizihiza uwu munsi
Imbyino ziri mu byabafashije kwizihiza uwu munsi

Agira ati"Uretse ibikorwa Remezo mwubatse, mwahashye n’ubumenyi mu mashuri no mu mahugurwa, bubafasha guteza imbere imiryango yanyu, AVEGA Agahozo ndetse n’igihugu muri rusange".

Ikigaragiye ibindi mu byo umuryango AVEGA Agahozo wishimiraga, ni inzu ifite agaciro ka Miliyari 1 na Miliyoni 200 wujuje mu Busanza, ikazawinjiriza amafaranga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwarakoze cyane rwose ,tubashimira ibikorwa mwagezeho mujye mukomeza gufasha mufashe abobabyeyi ishuti nabavandimwe kdi muzagerageze mugere no muntara, kuko hari abatagerwaho nubufasha @murakoze.

Nzarora Abdoul yanditse ku itariki ya: 16-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka