Madame Jeannette Kagame yizihije Noheli n’abana

Madame Jeannette Kagame yizihirizanyije iminsi mikuru n’abana, abifuriza noheli nziza n’imiryango yabo.

Ibi birori byabaye kuri iki cyumweru tariki 13 Ukuboza 2015, bihuje abana bagera kuri 200 baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu bari hagati y’imyaka 7-12.

Madame Jeannette Kagame yahaye abana umutsima wa Gato abifuriza noheli nziza n'ubunani.
Madame Jeannette Kagame yahaye abana umutsima wa Gato abifuriza noheli nziza n’ubunani.

Madame Jeannette Kagame yababwiye ko iki gikorwa Imbuto Foundation ifatanyije na Unity Club buri mwaka mu rwego rwo kwifuriza abana ibiruhuko byiza.

Bamwe mu bana bagaragaje impano yo kuvuga imivugo.
Bamwe mu bana bagaragaje impano yo kuvuga imivugo.

Yagize ati “Mudutahirize ababyeyi mubabwire ko tubifuriza mwaka mwiza wa noheli.”

Aba bana bagaragaje uburyo bishimiye ibi birori babinyujije mu mpanuro batanze no mu mpanuro batanze.

Abana bari banezerewe cyane.
Abana bari banezerewe cyane.

Jeovanis Nayituriki wiga mu karere ka Gasabo, yavuze ko bafite indoto zo kuzamera nka Jeannette Kagame, kuko ari we bafatiraho urugero rwiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Jewe Ndi Mu burundi Turashyima Mademe President Jeanette Kagame Kuciyumviro YAfashe Mukwereka Abana Ko Aru Rwanda Gwejo Akifatanya Nabo Kuyo Musi Murakoze

Hitimana Gvs yanditse ku itariki ya: 26-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka