Burukina Faso isanga RCS ari intangarugero mu micungire y’amagereza

Abakozi bo mu rwego rw’imfungwa n’abagororwa muri Burukina Faso batangaza ko uburyo RCS icunga amagereza byakagombye kubera urugero ibindi bihugu.

Byavugiwe mu kiganiro aba bashyitsi bari mu ruzinduko rw’iminsi itatu, bagiranye n’urwego rw’imfungwa n’abagororwa rwo mu Rwanda(RCS), ubwo basobanurirwaga uko amagereza mu Rwanda acungwa ndetse agatanga n’umusaruro.

Abashyitsi basobanuriwe uko RCS yifashisha ikoranabuhanga mu mirimo yo gucunga amagereza
Abashyitsi basobanuriwe uko RCS yifashisha ikoranabuhanga mu mirimo yo gucunga amagereza

Umuyobozi mukuru wa RCS, Gen. Rwarakabije Paul, avuga ko baje mu Rwanda kugira ngo birebere ukuri ku byo bumvaga mu magambo.

Agira ati"igitangaza abantu ni uburyo dukoresha abafungwa imirimo ibyara inyungu kandi nta wubangamiwe, uko imirimo nsimburagifungo ikorwa ndetse n’uburyo tubika amadosiye dukoresheje ikoranabuhanga, ibi ni byo bikurura amahanga".

Akomeza avuga ko politiki y’igihugu itita ku guhana gusa ahubwo ngo abafunzwe hari icyo bazi gukora bagahabwa umwanya wo kugikora, abandi bakiga imyuga inyuranye bityo bagakora imirio ibyara inyungu yunganira Leta mu rwego rwo kubatunga.

Gen. Rwarakabije avuga ko ibyo RCS ikora birimo ubunyamwuga
Gen. Rwarakabije avuga ko ibyo RCS ikora birimo ubunyamwuga

Honoré Grégoire Karambery, umuyobozi w’urwego rw’amagereza muri Burukina Faso, avuga ko u Rwanda rwateye intambwe igaragara.

Ati"Ubundi gucunga abanyururu biragoye, ntibisanzwe rero kubona bajya guhinga hanze ya gereza bakeza ibibatunga, abandi bakigiramo imyuga izabafasha kubaho nyuma y’igifungo, uru ni urugero rwiza tugomba kujyana iwacu natwe tukarukurikiza".

Yakomeje avuga ko kuba abagororwa bahabwa umwanya wo kwerekana ibyo bazi, bakidagadura ari icyerekana ko bitaweho, ko ari abantu nk’abandi. Ibi yabivuze nyuma y’uko bakirijwe imbyino n’indirimbo by’itorero ndangamuco ryo muri gereza ya Kigali ikunze kwitwa 1930.

Abanyaburukina Faso basuye gereza ya Kigali
Abanyaburukina Faso basuye gereza ya Kigali

Mbere ya Jenoside yakorewe abatusi mu 1994, mu Rwanda hari gereza 18 zirimo abagororwa 12.830. Nyuma yaho gato, uwu mubare wa gereza wakiriye abantu barenga ibihumbi 120 kubera icyaha cya Jenoside.

Aba bantu ngo byari bigoye kubacunga ari yo mpamvu Leta yashyizeho uburyo bwo kwihutisha imanza burimo Gacaca ndetse hajyaho na RCS nk’abacungagereza b’umwuga kugira ngo imibereho irusheho kuba myiza.

Ubu mu Rwanda hari gereza 14 zirimo imwe y’ingororamuco, zikaba zirimo abagororwa ibihumbi 53.904.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka