Gatsibo: Barishimira ko ibyifuzo byabo byumviswe

Abaturage bo mu murenge wa Kabarore, bavuga ko bishimiye uburyo ibyifuzo byabo ku ivugururwa ry’Itegeko nshinga byakirirwe bigashyirwa mu bikorwa.

Aba baturage babitangaje ku wa gatanu w’icyumweru gishize ubwo Hon. Depite Mukama Abbas yasuraga Akarere ka Gatsibo, agamije kumenyesha abatuye aka karere ko ibyo basabye mu guhindura itegeko nshinga bifite ishingiro none ubusabe bwabo bukaba bwarashyizwe mu bikorwa.

Abatuye Umurenge wa Kabarore bavuga uburyo bishimiye ko ibyifuzo byabo byashyizwe mu bikorwa
Abatuye Umurenge wa Kabarore bavuga uburyo bishimiye ko ibyifuzo byabo byashyizwe mu bikorwa

Mukamana Drocella atuye mu Murenge wa Kabarore, avuga ko yishimiye uburyo intumwa za rubanda zakiriye neza ibyifuzo byabo ku ivugururwa ry’itegeko nshinga, aho bifuzaga ko Perezida wa Republika Paul Kagame yakomeza akabayobora bashingiye ku bikorwa by’iterambere yabagejejeho.

Ati:”Twatumye Inteko ishingamategeko ngo izatuvugire Itegekonshinga rivugururwe kugira ngo tuzongere kwitorera Perezida wacu Paul Kagame kubera iterambere yatugejejeho, none igisubizo turakibonye, ku bwanjye ndumva binshimishije cyane.”

Undi mukecuru witwa Mukamasera Berancille, we avuga ko igihe cyo gutora kimutindiye ngo yitorere yego, ibi akabishingira ku kuba Perezida kagame yarahaye agaciro abagore ubu bakaba bafite ijambo ndetse barahawe n’imyanya mu nzego zifata ibyemezo.

Agira ati:” Mbere igitsina gore cyari cyarahejwe, nta jambo twagiraga, ariko ubu abagore bashyizwe mu nzego zose z’ubuyobozi bikozwe na Perezida Kagame, iyo niyo mpamvu twifuje ko yakongera akatuyobora kugira ngo akomeze atugeze ku iterambere ryihuse.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, aha ubutumwa abaturage ababwira ko mu gihe ubuyobozi ari bwiza badakwiye kubwitesha kugira ngo nabwo bukomeze kubagezaho ibyiza mu mibereho yabo ya buri munsi.

Amabaruwa asaga Miliyoni 3,7 y’Abanyarwanda niyo abaturage bagejeje ku ntumwa za rubanda, bose bakaba barifuzaga ko Itegeko nshinga ry’u Rwanda ryavugururwa cyane cyane mu ngingo yaryo ya 101, abatuye i Gatsibo ubu bakaba bavuga ko bishimiye iri vugururwa baniteguye kuritora hagamijwe gukomeza kwiyubaka mu iterambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka