Umujyi wa Kigali urasabwa ingufu nyinshi mu kurwanya SIDA

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko bugomba gukora ibirenze iby’abandi mu kurwanya SIDA kuko ari wo ufite umubare munini w’abanduye.

Byavugiwe mu birori byo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wahariwe kurwanya SIDA, wabaye kuri uyu wa kabiri tariki 15 Ukuboza 2015, aho abatuye uwu mujyi bibukijwe ko muri bo abanduye virusi itera SIDA ari 7%.

Abitabiriye umunsi wo kurwanya SIDA baboneyeho kwipimisha ku bushake.
Abitabiriye umunsi wo kurwanya SIDA baboneyeho kwipimisha ku bushake.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu, Nizeyimana Alphonse, avuga ko mu ngamba bafashe harimo kureba ko udukingirizo tuboneka aho dukenewe.

Yagize ati “Iyo tugiye mu mahoteri n’utubare tureba isuku gusa ntitwibuke kureba ko aho udukingirizo twagenewe duhari kugira ngo tugoboke abananiwe kwifata mu rwego rwo kubarinda kwandura virusi itera SIDA.”

yakomeje avuga ko bashyizeho komite igomba gukurikirana ko ingamba zirimo gukangurira abantu kwipimisha ku bushake, kudacana inyuma no kutiyandarika zishyirwa mu.

Nyuma yo kwipimisha bahawe udukingirizo.
Nyuma yo kwipimisha bahawe udukingirizo.

Ntirushwamaboko Vedaste wo mu karere ka Gasabo wari waje kwipisha SIDA kuri uwo munsi, avuga ko yaje kubera ko atiyizeye.

Ati “Naje kwipimisha kubera ko nakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye n’abakobwa barenze umwe nkaba ngira ngo menye uko mpagaze.”

Yavuze ko igisubizo ari bubone acyakira uko kiri kuko ngo abikora atafashwe ku ngufu, bikamufasha kumenya uko agomba kwitwara mu rwego rwo kwirinda no kurinda abandi ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Ndimubanzi Patrick, avuga ko agakingirizo karinda ibyago byo kwandura SIDA n’izindi ndwara zinyuranye ari yo mpamvu kagomba kuboneka ahantu henshi hashoboka.

Dr Ndimibanzi Patrick avuga ko udukingirizo tugomba kuboneka ku bwinshi ahahurira abantu benshi.
Dr Ndimibanzi Patrick avuga ko udukingirizo tugomba kuboneka ku bwinshi ahahurira abantu benshi.

Ati “Turashaka ko ahantu hose hahurira abantu benshi haba hari udukingirizo kandi tugasuzuma ko duhagije kugira ngo ugakeneye akabona ku buryo bworoshye."

Mu Rwanda ubwandu bwa virusi itera SIDA buri ku kigero cya 3%, ariko umubare munini ukabarizwa mu mujyi wa Kigali, ari yo mpamvu ubuyobozi bwawo bwahagurukiye kuyirwanya n’imbaraga zidasanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka