Guverineri w’intara y’amajyaruguru atangaza ko, muri iyo ntara, mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2012 hagaragaye ituze ritari risanzwe rigaragara mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka kuburyo ibyaha byagabanutse.
Umumotari witwa Hakizimana Ephrem w’imyaka 21 y’amavuko wo mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke arwariye mu Bitaro bya Kibogora nyuma yo gukora impanuka ya moto.
Abayobozi b’akarere n’aba gisirikare mu karere ka Karongi basabye abayobozi ku rwego rw’ibanze n’ibindi byiciro bitandukanye by’abaturage kujya bihutira gutanga amakuru, igihe babonye abantu badasanzwe bazwi mu tugari n’imidugudu.
Rwagatore Elisa w’imyaka 36 utuye mu mudugudu wa Karama, akagari ka Nyarurama, umurenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango, yishe umugore we wisezerano amutemaguye mu mutwe amuca n’ukuboka mu rukerera rwa tariki 07/01/2013.
Uwizeyimana Nehema w’imyaka 22 utuye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yahengereye umugabo we baryamanye mu ijoro rishyira tariki 07/01/2013 amuca imyanya ndangagitsina amuziza kumukekaho kumuca inyuma agasambanya murumuna we babana mu rugo.
Umugore witwa Nyirahabimana Philomene wo mu kagali ka Gahogo, umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga afunzwe kubera gufatanwa amafaranga y’inoti za bitanu z’impimbano azicuruza mu mujyi wa Ngororero.
Ikamyo yo mu Burundi yari ijyanye inzoga zo mu bwoko bwa Amstel mu karere ka Rubavu, yakoze impanuka mu karere ka Ngororero winjira kuri centre ya Gatumba ahagana saa 05h00 tariki 07/01/2013 ariko ku bw’amahirwe ntihagira umuntu ihitana.
Polisi yataye muri yombi abantu bane bakekwaho kwiba cheque z’ikigo nderabuzima cya Kayenzi, Akarere ka Kamonyi bakagerageza kuzikoresha kugira ngo babikuze amafaranga.
Bimenyimana Emmanuel w’imyaka 34 yitabye Imana tariki 04/01/2013 ubwo we n’abagenzi be Nshumbusho Michel na Mutabaruka Assiel bari bahekanye ku igare bagongwaga n’ivatiri mu kagari ka Rwoga mu murenge wa Ruhango.
Umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’umwaka umwe yatoraguwe mu musarane mu rugo rw’umuturage witwa Nyirampana Eveline utuye mu murenge wa Rwimiyaga akagali ka Nyendo tariki 27/12/2012 ariko ku bw’amahirwe aracyari muzima. Gusa bivugwa ko hari hashize amezi atatu uyu murutage atahaba.
Toringabo Nsengiyumva w’imyaka 60, wari utuye mu kagari ka Bulima umurenge wa Kinazi akarere ka Ruhango, yitabye imana azira inkoni yakubishwe na Bizimana Narcisse ubwo yamfatiraga mu murima we w’imyumbati mu ijoro rya tariki 04/01/2013.
Polisi ikorera mu Karere ka Gakenke yakoze umukwabu mu isoko rya Gakenke tariki 04/01/2013 ita muri yombi inzererezi 12 zitagira ibyangombwa biziranga.
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ntakirutimana Zephyrin, arasaba abayobozi b’amatorero gukangurira abayoboke babo guhanahana amakuru ajyanye n’ibiyobyabwengo n’inzego z’ubuyobozi kugira ngo bikumirwe.
Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Bugesera, yataye muri yombi Uwajeneza wibye moto ashaka kuyambukana umupaka ngo ajye kuyigurisha mu gihugu cy’u Burundi. Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhuha.
Ukuyemuye Francois na Kayumba Jean Baptiste bafungiye kuri sitasiyo ya polisi yo mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza bazira gucuruza urumogi. Ukuyemuye yafatanywe utubule 100 tw’urumogi iwe mu rugo, akaba yararucuruzaga.
Imvubu yo muri parike y’Akagera yishe umugabo witwa Mbonimpa mu ijoro rishyira tariki 04/01/2013. Uwo mugabo yari atuye mu mudugudu wa Mwurire, akagari ka Kiyovu mu murenge wa Ndego wo mu karere ka Kayonza.
Abapolisi bane bitabye Imana abandi bane barahakomerekera bikomeye ubwo imodoka barimo yakoraga impanuka ahitwa i Gatagara mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza mu ma saa tanu tariki 04/01/2013.
Habakubaho w’imyaka 39 yatawe muri yombi n’umugore we w’isezerano Mukamana w’imyaka 29 asambana n’undi mugore Ahishakiye Adelphine w’imyaka 33 tariki 03/01/2013.
Umugabo witwa Byamana Sadathi utuye mu mudugudu wa Gacurabwenge, akagari ka Gacurabwenge, umurenge wa Byumba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba azira gukubita Hagenimana Ildephonse amufatshe ari gusambanya umugore we.
Imibare itangwa na Polisi y’igihugu igaragaza ko abantu 29 bapfuye biyahuye mu gihugu cyose guhera muri Mutarama kugeza mu Ugushyingo mu mwaka wa 2012 ahanini bitewe n’ubwimvikane buke mu miryango.
Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota coaster ya sosiyete Horizon express ifite purake RAB 860 C yagonze Ntigurirwa Fidel w’imyaka 31 tariki 02/01/2013 ahita y’itaba Imana.
Musayidire Etienne w’imyaka 27utuye mu karere ka Ngoma, umurenge wa Kazo, akagali ka Kinyonzo afunzwe akurikiranweho gusinda agafunga umuhanda uva Mutendeli ugana i Kibungo kandi afite imyambi ishyirwa mu muheto.
Ivatiri ifite puraki RAA 871M yavaga ku Ruyenzi yerekeza i kigali, yagonze umwana w’imyaka 7 agahita apfa ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba tariki 02/01/2013. Iyo mpanuka yabereye ahitwa Kamuhanda mu kagari ka Ruyenzi, umurenge wa Runda.
Polisi yo mu karere ka Kayonza ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi mu murenge wa Kabarondo yataye muri yombi inzererezi 32 n’Abarundi 13 bari batuye muri uwo murenge mu buryo bunyuranye n’amategeko.
Tariki 30/12/2012, umwe mu bacunga pariki ya Nyungwe yasakiranye na barushimusi bavuye guhiga inyamanswa mu ishyamba bamwikanze bashaka kumutera icumu, maze umurinzi wa pariki agerageza kwirwanaho ahita arasamo umwe.
Ku bitaro bikuru bya Kibuye mu karere ka Karongi harwariye abagabo babili bo mu murenge wa Bwishyura batewe ibyuma saa sita n’igice z’ijoro tariki 01/01/2013 bivuye ku mvururu zatewe nuko umwe muri bo yinjiye umugore w’undi.
Nyuma yo kumena inzoga z’inkorano mu murenge wa Save mu cyumweru cyabanje, tariki 31/12/2012 hamenwe izindi mu murenge wa Mamba mu rwego rwo kurwanya urugomo n’izindi ngeso mbi zituruka ku businzi bikunze kugaragara mu minsi mikuru isoza umwaka.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Supt. Theos Badege, atangaza ko ibyaha byaragabanutse cyane mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani ugereranyije n’indi minsi isanzwe.
Mukeshimana Pascal wo mu murenge wa Kamembe yafashwe ahagana saa cyenda z’ijoro tariki 31/12/2012 arangije kubaga inka ebyiri mu rugo iwe kandi bitemewe.
Polisi y’u Rwanda irizeza umutekano Abaturarwanda bose bitehuye kujya mu birori n’ibitaramo byo gusoza umwaka wa 2012 no gutangira 2013 ariko kandi ngo n’ibihano bikarishye bitegereje umuntu uwo ariwe wese uri buhungabanye umutekano.