Umukozi wa Banki y’Abaturage akurikiranyweho kunyereza miliyoni icyenda

Polisi y’u Rwanda ikurikiranye umukozi wa Banki y’Abaturage y’u Rwanda wakoreraga ku ishami ry’iyo banki mu Rutsiro acyekwaho kunyereza amafaranga y’u Rwanda miliyoni icyenda n’ibihumbi 224.

Uyu mukozi umaze icyumweru akurikiranwa ngo kuwa gatanu tariki 22/02/2013 nyuma ya saa sita yavuye mu kazi atabimenyesheje umuyobozi w’ishami rya banki yakoreragamo aragenda. Abandi bakozi baje kumushaka baramubura kuko atanabonekaga kuri telefoni ariko nyuma aza gukoresha indi telefoni yohereza ubutumwa bugufi (sms) abwira umucungamutungo wa banki i Rutsiro ko yagiye kwa muganga kwivuza none akaba yarangaye abajura bakamwiba agakapu yari afite karimo telefoni ye, ibyangombwa ndetse n’imfunguzo zo kuri banki.

Polisi yataye muri yombi umukozi ukekwaho kuba yararigishije miliyoni zisaga 9 abaturage babikije muri BPR Rutsiro.
Polisi yataye muri yombi umukozi ukekwaho kuba yararigishije miliyoni zisaga 9 abaturage babikije muri BPR Rutsiro.

Uyu mukozi wakoreraga banki y’abaturage muri Rutsiro ngo niwe wari ufite urufunguzo rw’umutamenwa ubikwamo amafaranga, na rwo rukaba ngo rwarajyanye n’ibyo bindi abajura bamwibye.

Abakozi b’iyi banki ngo baje gusaba urundi rufunguzo ku cyicaro gikuru cya BPR i Kigali bafunguye umutamenwa basanga habura amafaranga y’u Rwanda miliyoni 9 n’ibihumbi 224. Uyu mukozi wari ufite urufunguzo avuga ko yibwe ngo yavuze ko atari we watwaye ayo mafaranga ngo kuko iyo aba ari we wayatwaye atari kugaruka mu nkazi. Icyakora yemera ko azayishyura kubera ko ari we yaburiyeho.

Uyu mukozi yabwiye Kigali Today ko hari abantu bigeze kumusanga kuri banki ngo baje kuvunjisha, yabonaga basa n’abatekamutwe akaba akeka ko ari bo bamutuburiye ku buryo ngo mbere y’uko atabwa muri yombi yari amaze icyumweru cyose yumva atameze neza.

Icyicaro cya Banki y'Abaturage y'u Rwanda, aho umukozi ukekwa yakoraga.
Icyicaro cya Banki y’Abaturage y’u Rwanda, aho umukozi ukekwa yakoraga.

Agira ati : “Ubwo nanjye sinzi uko byagenze, nabonye igihombo gusa kandi ndemera ko arinjye amafaranga yaburiyeho nta kundi ndemera no kuyariha.”
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Superintendant Mwiseneza Urbain yavuze ko dosiye y’uyu mukozi yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha. Naramuka ahamwe n’icyo cyaha cyo kunyereza umutungo, azahanwa hakurikijwe ingingo ya 325 iteganya igifungo kiri hagati y’imyaka 5 kugeza ku myaka 7.

Supt. Mwiseneza yaboneyeho no kugira inama abaturage ko bagomba kwirinda abatekamutwe bakunze kwaka abantu amafaranga bakabeshya ko bagiye kuyabatuburira kugira ngo abe menshi, kuko baba ari abajura bagamije kuyiba.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka