Rutsiro: Umugore bivugwa ko yari arwaye amashitani yimanitse mu mugozi ahita yitaba Imana

Nyiransabimana Sylvaniya, wabanaga n’umugabo we witwa Sibomana Fidele bakaba bari batuye mu kagari ka Twabugezi mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro, yitabye Imana yiyahuye mu gitondo cyo kuri uyu mbere tariki 25/02/2013.

Nyiransabimana n’umugabo we ngo babyutse mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere bagiye gusenga kuri paruwasi ya Murunda. Umugabo we yahise agenda azi ko umugore ari kwitegura ngo na we amukurikire.

Sibomana ngo yageze kuri paruwasi aramutegereza aramubura, hanyuma agarutse mu rugo asanga umugore we yarangije kwiyahura akoresheje umugozi yamanitse mu nzu bari basanzwe babamo.

Nyiransabimana na Sibomana bari bafitanye abana batatu, na bo bakaba bari bakiri bato ku buryo ngo mu gihe umugore yiyahuraga batabashije kubimenya kubera ko bari baryamye mu cyumba cyabo, mu gihe uwo mugore we yiyahuye akoresheje umugozi yamanitse mu ruganiriro.

Uwo mugore ngo yari asanzwe afite ikibazo mu mutwe, bikaba bivugwa ko ngo yari asanzwe arwaye amashitani.

Iyo ndwara ngo yari ayimaranye igihe ku buryo rimwe na rimwe yagendaga akabura bikaba ngombwa ko bajya kumushakisha bakamugarura mu rugo. Ngo ni nayo mpamvu umugabo we yakundaga kumujyana gusenga kugira ngo barebe ko umugore we yabasha koroherwa.

Umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Murunda, Mukerarugendo Christophe, yavuze ko nta kibazo kizwi uwo mugore yari asanzwe afitanye n’umugabo we.

Ubuyobozi ngo busanzwe bwigisha abaturage bukababwira ko mu gihe mu muryango hari umuntu ufite ikibazo atari byiza kucyihererana ahubwo ko bagomba kubibwira ubuyobozi kugira ngo bubafashe kugishakira umuti.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka