Kalisa ukomoka mu murenge wa Gashanda mu karere ka Ngoma yagonzwe n’ikamyo nini ikururana ubwo yageragezaga kuyurira ashaka kwiba imifuka y’amakara yari ihetse hejuru yayo maze arahanuka agwa mu ipine ihita imunyura hejuru mu ijoro rya tariki 12/05/0212 ahagana saa sita (...)
Nyirankiranuye Serafine w’imyaka 25 utuye mu murenge wa Nyamugari mu karere ka Kirehe yagwiriwe n’igiti cy’ipapayi cyari mu rugo iwabo ubwo imvura yagwaga ahita yitaba Imana ako kanya kuri uyu wa kabiri tariki 15/05/2012.
Abaturage, ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza hamwe n’inzego zishinzwe umutekano bafatanyirije hamwe gutwika no kumena ku mugaragaro litiro 231 za kanyanga, imifuka 15 y’inzoga zo mu bwoko bwa Vodka, ibiro 14 by’urumogi hamwe n’imifuka ibiri ya Chief Waragi.
Nsengiyumva Emmanuel utuye mu mudugudu wa Rugarama,akagari ka Cyendajuru mu murenge wa Simbi mu karere ka Huye afungiye kuri sitasiyo ya poilisi ya Kirehe kubera kugurisha inka yahawe muri gahunda ya Girinka.
Polisi yo mu karere ka Gasabo yataye muri yombi umusore witwa Mbarushimana Janvier w’imyaka 24, tariki 13/05/2012, akurikiranyweho gukoresha amafaranga y’amahimbano.
Imodoka itwara abagenzi yo bwoko bwa Hiace yagonze umukecuru witwa Nyirazigama ahagana saa tanu n’igice zo ku cyumweru tariki 13/5/2012 nayo ihita igwa mu mukingo. Uwo mukecuru n’umugenzi umwe mubo yari itwaye bakomeretse bikabije.
Umwana w’imyaka itanu y’amavuko witwa Dieudonne Mugiraneza yagonzwe n’imodoka ahita yitaba Imana tariki 11/05/2012 mu masaha y’igicamunsi mu murenge wa Gashenyi, akarere ka Gakenke.
Ndungutse Valens wo mu kagari ka Tabajwa mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza yatewe gerenade n’abantu bataramenyekana mu ijoro rya tariki 12/05/2012 yitaba Imana.
Twahirwa Alikaab na Gasana Omar barwaniye mu mudugudu wa Akirabo mu kagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza ku mugoroba wa tariki 11/05/2012 bapfa umugore w’umupfakazi binjiye bombi.
Umugabo witwa Athnase Nangwanuwe ukomoka mu karere ka Musanze, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gahunga iherereye mu karere ka Burera, kubera gufatanwa ijerekani ya litoro 20 yuzuye Kanyanga.
Polisi y’igihugu yafashe ibiyobyabwenge bigizwe n’imisongo igera ku 2.300 y’urumogi na litiro 1.280 z’inzoga z’inkorano, mu mukwabo yakoze mu turere dutandukanye muri iki cyumweru dusoza.
Amazi y’imvura yinjira mu butaka yangije umuhanda wa kaburimbo, amazu 6 ndetse n’imyaka y’abaturage mu murenge wa Bushoki akarere ka Rulindo, mu gihe kitarenze icyumweru kimwe.
Abagore babiri n’abana babiri bahitanywe n’inkangu yatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuwa 09/05/2012 igeza mu masaha ya mu gitondo cyo kuwa 10/05/2012 mu murenge wa Jomba mu Karere ka Nyabihu.
Imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Hiace yabuze feri igonga igipangu cy’Ibitaro bikuru bya Gisenyi, abantu babiri bahita bitaba Imana abandi babiri barakomereka bikomeye mu gitondo cya tariki 10/05/2012.
Gatete Fabien w’imyaka 30 afungiye kuri poste ya Polisi ya Nyamugari mu murenge wa Nyamugari, karere ka Kirehe azira kubura gitansi yakiyeho amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.
Kayijamahe utuye mu murenge wa Gitoki, akagari ka Cyabusheshe mu karere ka Gatsibo yashatse kwicisha umwana we isuka bapfuye iseri ry’imineke ariko Imana ikinga ukuboko aramukomeretsa gusa.
Umurambo w’umwana w’umwaka umwe n’amezi arindwi watoraguwe ku mugezi wa Giseke uri hagati y’akagari ka Zivu n’aka Cyamukuza umurenge wa Save mu karere ka Gisagara tariki 05/05/2012.
Ikamyo yo mu bwoko bwa Mercedes Actros yafunze umuhanda imodoka nini zinanirwa gutambuka kuva saa cyenda z’igicamunsi tariki 08/05/2012 kugeza nojoro. Iyo kamyo yaranyereye inanirwa kuzamuka ahitwa mu Kamiranzovu.
Umunyeshuri witwa Niyigaba Eric w’imyaka 8 wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza ku kigo cy’amashuri cya Kigina yagonzwe n’imodoka tariki 07/05/2012, mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba ubwo yavaga ku ishuri ajyanwa ku bitaro bya Kirehe yitaba Imana (...)
Umwana w’imyaka 12 n’undi w’imyaka 10 bo mu karere ka Ngororero, umurenge wa Sovu mu kagali ka Rutovu bahitanywe n’inkangu yatewe n’imvura yarituye umusozi ugakubita igikuta cy’inzu bari baryamyemo mu rukerera rwa tariki 08/05/2012. Mushiki wabo bari kumwe we yarakomeretse akaba arimo (...)
Umugabo witwa Gatera yatorotse umurenge wa Ngoma yari atuyemo kuko ashakishwa n’inzego z’umutekano, nyuma y’uko umukobwa w’imyaka 15, wiga mu mashuri abanza avuze ko yamufashe ku ngufu.
Umugabo witwa Niyonsenga utuye mu kagari ka Cyahi, mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga iri mu murenge wa Cyanika, aregwa gutema mu mutwe mwene se witwa Barekeriyo.
Kuri uyu wa Mbere tariki 07/05/2012, abantu bane bakomoka mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Gasabo na Nyanza , bishwe n’amazi mu mpfu zitandukanye kandi zitunguranye.
Umugabo witwa Hageninama Cyriaque wo mu Karere ka Nyagatare ari mu maboko ya Polisi nyuma yo gucura umugambi wo kwivugana umugore we, Bajeneza Leonie amuhora ko yari yanze ko bagurisha ikibanza hanyuma amubuze yirara mu rutoki akarutemagagura.
Murwanashyaka Emmanuel w’imyaka 25 y’amavuko, ukomoka mu karere ka Huye, umurenge wa Mbazi, akagari ka Rwabuye, umudugudu wa Kabeza, yafashwe ashaka kwiba telefone igendanwa mu biro by’umurenge tariki 07/05/2012.
Mutabaruka Venuste w’imyaka 20, ubarizwa mu karere ka Huye, umurenge wa Ngoma, akagari ka Matyazo mu mudugudu wa Ruvuzo, yatawe muri yombi na local defence zikorera mu kagari ka Butare, ubwo yafatanwaga ibikoresho batindisha amateme agiye kubigurisha mu (...)
Polisi yo mu karere ka Kirehe yataye muri yombi umusore ukora akazi ko gutwara moto mu mujyi wa Kigali, mu gitondo cya tariki 05/05/2012, nyuma yo kumufatana ibiro 20 by’ikiyobyabwenge cya marijuana.
Umugore witwa Ndacyayisenga Patricia ugura ibyuma mu isoko rya Gasiza umurenge wa Bushoki akarere ka Rulindo, mu gitondo cy’uyu wa Gatandatu 05/05/2012 yaguze gerenade aziko ari icyuma gisanzwe.
Jeanne Nzamukosha na Jeanne Icyoribera batuye mu Kagali ka Masoro, umurenge wa Ndera, akarere ka Gasabo bafungiye kuri biro bya Polisi ya Ndera, kuva kuwa Gatatu tariki 02/05/2012 bakekwako kwica uruhinja.
Umurambo w’umwana uri mu kigero cy’imyaka itanu utaramenyekana, watoraguwe n’abaturage mu mugezi wa Base mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 04/05/2012.