Burera: Abanyabushonga bahangiyikishijwe na barushimusi babatwarira ubwato

Abaturage batuye ikirwa cya Bushonga, kiri mu murenge wa Rugarama, akarere ka Burera batangaza ko bahangayikishijwe na barushimusi babatwarira amato bakayakoresha mu burobyi butemewe, Polisi ikabafata ubwato ikabutwara.

Ikirwa cya Bushonga kiri mu kiyaga cya Burera. Abagituye bavuga ko ubwato aribwo buzima bwabo kuko bubafasha kwambuka bajya guhaha, bajya kwivuza ndetse bajya gukora ibintu bitandukanye bitagarara kuri icyo kirwa.

Abo baturage ariko bavuga ko ba rushimusi bo mu kiyaga cya Burera bataboroheye kuko iyo basize ubwato bwabo ku mwaro w’icyo kiyaga basanga abo barushimusi babutwaye bakabukoresha mu bikorwa by’ubushimusi bw’amafi atarakura.

Abanyabushonga bavuga ko ubwato aribwo buzima bwabo.
Abanyabushonga bavuga ko ubwato aribwo buzima bwabo.

Police Marine mu kiyaga cya Burera ikunze gufata ubwato bwa barushimusi ikabutwara, ikabugumana kuko buba buri gukoreshwa ibitemewe n’amategeko.

Nemeye Jean Damascene, umwe muri abo baturage, asobanura ko afite impungenge z’uko barushimusi bashobora kuzamutwarira ubwato, “Police Marine”, icunga umutekano mu kiyaga cya Burera, yabafata ikabutwara, maze ntazongere kubona uko azajya yambuka.

Nemeye abaza niba atajya kugaruza ubwato bwe kuri Polisi mu gihe bwafashwe buri gukoreshwa na barushimusi, atari we wari urimo ubukoresha.

Police Marine mu kiyaga cya Burera ikunze gufata ubwato bwa barushimusi.
Police Marine mu kiyaga cya Burera ikunze gufata ubwato bwa barushimusi.

Agira ati: “Nkubu baramutse babutwaye (ubwato), Polisi ikaza kubufata, nkaza kumenya ko bwageze kuri Polisi, jye nkambuka nkajya yo nkababwira ko ubwato ari ubwange ariko bukaba bwafashwe burimo abashimusi…nta kuntu bandohorera bakabumpa”.

Polisi icunga umutekano mu kiyaga cya Burera ivuga ko abatuye ikirwa cya Bushonga bafite amato bagomba gushaka uburyo bashyira ibirango ku bwato bwabo kuko ubusanzwe nta kirango bwagiraga.

Icyo kirango nicyo cyizatuma ibyo bibazo byose bikemuka kuko Polisi izabasha gutandukanya ubwato bw’abaturage basanzwe ndetse n’ubwa barushimusi nk’uko Polisi icunga umutekano mu kiyaga cya Burera ibisobanura.

Imiterere y’ikirwa cya Bushonga

Ikirwa cya Bushonga kiri mu kiyaga cya Burera rwagati, kingana na Hegitari (Ha) 10. Gituwe n’imiryango 68 igizwe n’abaturage 386. Iyo miryango iri mu kagari ka Rurembo ko mu murenge wa Rugarama.

Nta bikorwa remezo bigaragara kuri icyo kirwa. Ivuriro, amazi meza, amashanyarazi ndetse n’izindi serivisi bakenera, babigera ho bakoresheje igihe kirenga isaha imwe bari mu mazi, bakoresheje ubwato bw’ingashya.

Ikirwa cya Bushonga kigizwe n'urutare.
Ikirwa cya Bushonga kigizwe n’urutare.

Kuri icyo kirwa hari ishuri ry’amashuri abanza gusa naryo ridafite ibikoresho bihagije. Abiga amashuri yisumbuye mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12 barinda kwambuka ikiyaga bakajya kwigira hakurya yacyo. Abaturage baho bavuga ko kuba batuye mu mazi bibabangamiye kuko batagera ku iterambere nk’abandi.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rugarama ndetse n’ubw’akarere ka Burera muri rusange bufite gahunda yo gushaka abashoramari bakagurira iyo miryango ubundi ikimurwa ikajya gutuzwa mu midugudu hakurya y’ikiyaga.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka