Ntarama: Ari mu maboko ya polisi azira gufatanwa amakarito 38 y’inzoga zitemewe bita chief waragi

Umugabo witwa Gahonga Ferederiko w’imyaka 33afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Ntarama mu karere ka Bugesera nyuma yo gufatanwa amakarito 38 y’inzoga bita chief waragi zitemewe kunyobwa no gucuruzwa mu Rwanda.

Gahonga yatawe muri yombi ku itariki ya 24/02/2013 na polisi y’igihugu ku bufatanye n’abaturage, aho bari mu gikorwa cyo kugenzura amayira anyuzwamo magendu mu Kagari ka Kibungo mu Murenge wa Ntarama.

Aha ngo hakunze no gufatwa nk’inzira ya magendu ziva mu gihugu cy’u Burundi zigemuwe mu mujyi wa Kigali nk’uko bivugwa n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Bugesera, Superintendent Claude Tembo.

Superintendant Tembo yagize ati: “Uyu mugabo yafashwe na polisi ariko amakuru twayahawe n’abaturage mu bufatanye dusanganywe isanganywe nabo, muri gahunda yo gukumira no kurwanya ibyaha kandi turabashimira cyane, bakomereze aho kudufasha kubumbatira umutekano wacu twese.”

Superintendent Claude Tembo avuga ko muri uku kwezi, mu Karere kose hamaze gufatwa ibintu byinshi bicuruzwa bitemewe n’amategeko birimo udupfunyika 440 tw’amasashi, litiro 400 z’inzoga z’inkorano, ibiro 2 by’urumogi ndetse na litiro 1860 z’ibisigazwa by’ibikorwamo isukari biva ku ruganda rwa Kabuye byitwa melaces bikoreshwa cyane mu guteka kanyanga.

Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese unywa, ucuruza cyangwa agatunganya ibiyobyabwenge n’ibibikomokaho ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 50 kugeza ku bihumbi 500.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka