Polisi yasanze amarenga y’abashoferi mu muhanda ateza impanuka

Polisi y’igihugu iratangaza ko amarenga y’intoki abashoferi bakoresha babwirana aho abapolisi bahagaze mu muhanda ari mu biteza impanuka nyinshi.

Ibi ngo bituma aba batwara imodoka birara bakongera umuvuduko mwinshi ahanini uvugwaho kuba intandaro y’impanuka ziri kuba mu muhanda. Iyi migirire ngo usanga yihariwe n’abashoferi batwara imodoka hirya no hino mu gihugu hose kuko bafite uburyo bwihariye bw’amarenga bavuganamo mu kanya gato igihe batwaye imodoka cyane cyane mu gihe babisikana.

Aya marenga ngo ni ayo kubwirana aho abapolisi bahagaze mu muhanda kugira ngo batabahana igihe barengeje umuvuduko ugenwe, igihe batendetse cyangwa bakoze andi makosa.

Nk’uko tubikesha bamwe mu bashoferi, ngo amwe muri ayo marenga ni nko gucana amatara akamyasa rimwe igihe ahuye na mugenzi we, ubwo aba amubaza niba hari abapolisi asize inyuma.
Mu kumusubiza mugenzi we atunga urutoki imbere, bishatse kwerekana ko nta kibazo nta bapolisi bari hafi aho.

Igihe umushoferi atunze urutoki hasi ngo aba yereka mugenzi we ko abapolisi bari mu muhanda hafi aho. Hari n’igihe kandi umushoferi ahura na mugenzi we agacana amatara inshuro nyinshi, amwereka ko aho imbere hafi cyane hari abapolisi.

Ngo abashoferi bize gucirana amarenga ngo polisi itabafatira mu makosa.
Ngo abashoferi bize gucirana amarenga ngo polisi itabafatira mu makosa.

Superintendent Gatamba Celestin uhagarariye police mu karere ka Muhanga yemeza ko iyi mvugo y’amarenga ikoreshwa n’abashoferi iri mu bituma impanuka mu muhanda ziyongera.

Abagenzi bakoresha amamodoka atandukanye mu ngendo zabo nabo bavuga ko bakunze kubona abashoferi bakoresha ayo marenga kandi bakaba bayabonamo ikibazo kuko ateza umutekano muke mu muhanda.

Ku ruhande rw’abashoferi bavuga ko icyatumye bahimba iyo mvugo y’amarenga bihariye ari ukugira ngo birinde amafaranga y’ibihano bita amande bacibwa na Police kuko ngo iyo Police ibafashe nta mpuwe babagirira kandi amafaranga bacibwa aba ari menshi.

Uyu mukuru wa polisi muri Muhanga aravuga ariko ko polisi igiye gukaza ibihano bihabwa abashoferi bafatirwa mu makosa kugira ngo bahangane n’ikibazo cy’impanuka ziterwa n’umuvuduko mwinshi.

Umuvuduko ukabije uri mu bya mbere biteza impanuka mu muhanda nk’uko byakunze kugaragazwa n’amaraporo ya polisi. Mu guhangana n’iki kibazo, hafi muri buri mihanda inyurwamo n’ibinyabiziga byinshi mu gihugu hashyizwemo abapolisi kandi n’umubare wabo uriyongera. Aya marenga rero y’abashoferi adashakiwe umuti, byasa no kuruhira ubusa.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Jye mbona nagira inama police yo kujya ikoresha mumuhanda abapolice batambaye uniforme, ahubwo bagendana ama cartes y’akazi mu mufuka, bityo aba chauffeurs bama taxi (doreko ari bo benshi barangwa n’imyitwarire mibi), bagahora iteka bigengesereye kko baba batazi abo batwaye bashobora kubaryoza amakoza bakorera mu nzira. Nukuri mubitekerezeho, nahubundi chauffeur aba akimara kurenga police mu muhanda, imodoka ukagira ngo imeze amababa, akiruka bikabije akibagirwa ubuzima bw’abo atwayemo. Murakoze!

yanditse ku itariki ya: 7-03-2013  →  Musubize

mugabanye gukanira ibihano

uwimana yanditse ku itariki ya: 6-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka