Kirehe: Abagabo batatu bafunzwe bazira kwiba mu kabari

Nkiriyehe Eric ukora akazi ko gutwara imodoka, Ntabanganyimana Juma umukarasi ukorera muri gare ya Kayonza na Hakizimana Samuel ugenda ku makamyo bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe bazira kwiba inzoga zo mu bwoko bwa likeri mu kabari.

Aba bagabo biyemerera ko bibye inzoga mu kabari gaherereye mu kagari ka Nyankurazo ho mu murenge wa Kigarama, muri iri joro ryo ku wa 25/02/2013 mu masaha ya saa cyenda z’ijoro.

Aba bagabo baciye urugi rw’akabari Ndacyayisenga Gilbert afatanyije na Mukerarugendo Emmanuel bakuramo inzoga zo mu bwoko bwa likeri zitandukanye, ampri hamwe na lecteur CD; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyankurazo.

Abagabo bafatanywe inzoga za likeri bazibye.
Abagabo bafatanywe inzoga za likeri bazibye.

Ubuyobozi bwa Polisi bufatanije n’abaturage bwatanye muri yombi abo bagabo ubwo bari bageze mu murenge wa Kigina mu isantire ya Nyakarambi ubwo bari bamaze gupakira izi nzoga mu modoka.

Nkiriyehe avuga ko akomoka mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, Ntabanganyimana akomoka mu murenge wa Kiziguro mu karere ka Gatsibo naho Hakizimana akomoka mu muremge wa Mukarange ho mu karere ka Kayonza.

Ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Kirehe burakangurira abaturage kuba maso bakarwanya abashobora kubiba kandi bagakomeza gukaza amarondo.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abo bene ngango UMOJA KWETU BARI BAYITAYE IHERUHERU PEE!!!!

yanditse ku itariki ya: 27-02-2013  →  Musubize

Ewana abo batipe baribaduhangangayikishije,si muri ako kabari gusa bari bamaze no kwiba mumaduka arenze atatu bateza umwiryane mubaturage babeshyerana ngo nibo bajura banafungwaho,twararaga dufite ubwoba ko natwe bazamena amazu yacu.babacure bufuni na buhoro bumve!!!!

Gakwaya. yanditse ku itariki ya: 26-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka