Polisi irakora iperereza ku murambo w’umuntu utaramenyekana watoraguwe i Ntendezi

Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko watoraguwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 05/03/2013 mu kagari ka Ntendezi, mu murenge wa Ruharambuga wo mu karere ka Nyamasheke.

Uyu murambo watoraguwe mu ishyamba ry’ahitwa Kinyamaganga wahise ujyanwa ku Bitaro bya Bushenge kugira ngo ukorerwe isuzuma byibura hamenyekane icyishe uwo muntu.

Ahagana saa kumi n’imwe za mugitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 05/03/2013 nibwo abayobozi ku rwego rw’umurenge wa Ruharambuga ndetse n’inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Nyamasheke bari bageze mu ishyamba ry’ahitwa Kinyamaganga aho basanze uyu murambo.

Amakuru aravuga ko uyu murambo w’umugabo utaramenyekana aho akomoka waba wari uhamaze iminsi kuko ngo wabonywe bwa mbere ku wa gatandatu tariki ya 02/03/2013 ahagana saa munani z’amanywa (14h00’) n’abana bato batashyaga inkwi muri iryo shyamba ariko batinda gutanga amakuru.

Polisi irasaba abatuye Nyamasheke gutanga amakuru igihe bakiyamenya.
Polisi irasaba abatuye Nyamasheke gutanga amakuru igihe bakiyamenya.

Abo bana ngo bamaze kubibona babibwira umukecuru babana witwa Mukandinda. Uwo mukecuru Mukandinda ngo ntiyatanze amakuru ku nzego zibishinzwe cyakora yaje kubiganirira umusore w’umushumba (uragira inka) ku cyumweru tariki ya 30/03/2013.

Uyu mushumba niwe waje gutanga amakuru ku bashinzwe umutekano bo mu mudugudu wa Kacyiru mu kagari ka Ntendezi ku mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 04/03/2013 na bo babimenyesha abayobozi w’umudugudu wa Kacyiru, Sinzabahara David saa yine z’ijoro zo kuwa mbere tariki ya 04/03/2013.

Umuyobozi w’umudugudu wa Kacyiru mu kagari ka Ntendezi, bwana Sinzabahara David akimara kumenya ayo makuru saa yine z’ijoro yagiye gushaka abo bana kwa Mukandinda ababaza ibivugwa bamubwira ko bamubonye koko ahantu mu ishyamba hagaragara ko hihishe.

Nyuma yo kubona uwo murambo, bahise bawujyana ku bitaro bya Bushenge kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendant Urbain Mwiseneza yatangarije Kigali Today ko nyuma y’uko Polisi y’Igihugu imenyeye aya makuru irimo gukora iperereza kugira ngo hamenyekane umwirondoro w’uwo muntu watoraguwe yapfuye ndetse hamenyekane n’icyamwishe.

Ku kibazo cy’amakuru yatinze kumenyekana kuri uyu murambo kandi abaturage bari bayamenye, Supt. Urbain Mwiseneza asaba abaturage ko bajya batangira amakuru ku gihe kuko iyo baza kuyatangaza abana bakibona uwo murambo, byari korohera Polisi y’Igihugu gutahura vuba umwirondoro we ndetse hakaba hamenyekana n’icyamwishe mu buryo budatinze. Iperereza rirAkomeje kugira ngo hamenyekane umwirondoro we ndetse n’icyo yaba yarazize.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka