Muhanga: Umwe mu bakozi b’akarere afunze akekwaho gufata umukobwa ku ngufu

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku aratangaza ko mu bakozi hari umwe ufunze akekwaho kuba yarafashe umukobwa ku ngufu. Hari amakuru avuga ariko ko uwo mukozi yaba atumvikanaga n’abayobozi akaba yageretsweho icyaha.

Uyu mukozi utarahamwa n’icyaha ngo wakoreraga ku rwego rw’Umurenge arakekwaho kuba yarafashe ku ngufu umukobwa wamukoreraga, dore ko ngo umukobwa nawe avuga ko uyu mugabo yamufashe ku ngufu mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki ya 23/02/2013.

Uyu mukobwa ngo yagiye kurega kurega uyu mugabo ku buyobozi bwa polisi y’igihugu mu karere ka Muhanga maze ukekwa ahita atabwa muri yombi naho umukobwa ajyanwa ku bitaro bya Kabgayi kugirango akorerwe isuzumwa ndetse abashe no kwitabwaho mu gihe yaba yagize ikibazo.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga arahakana ko uwo mukozi yahimbiwe icyaha.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga arahakana ko uwo mukozi yahimbiwe icyaha.

Hari amakuru ari kuvugwa i Muhanga ko uyu mukozi yaba mu busanzwe atumvikanaga n’ubuyobozi buriho muri aka karere, bamwe bakaba bavuga ko yaba ariyo ntandaro yo kugerekwaho icyi cyaha.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, madamu Mutakwasuku Yvonne yabihakanye yivuye inyuma avuga ko iki kibazo atakizi kuko ngo uyu mukozi nta makimbirane yari afitanye n’ubuyobozi bityo rero akaba ngo atumva impamvu zo kumugerekaho icyaha nk’uko bivugwa.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Ndumva habaho gushishoza urengana akarenga nurwa kuko ntibyoroshe pe! ubwose koko uwo yarakiri umukobwa koko ? naha ba doctor

NYANDWI yanditse ku itariki ya: 10-12-2016  →  Musubize

Buriya rero jyewe iyo nitegereje nsanga byabayeho kuko murabizi namwe abakobwa b’iki gihe babaye abatekamitwe cyane!ndareba nkasanga uwo muyobozi baramukinnye agakinamico bakamutega umukobwa,binashoboka ko uwo mukobwa banamuhaye ikiguzi cy’akayabo k’amafaranga na we agakora iyo bwabaga ngo ushyukwishe SHEBUJA maze namurongo ikimenyetso simusiga kigaragare!uko jyewe mbibona nk’umwanzuro nibabanze bakurikirane icyo cy’amakimbirane n’umukobwa yezizwe kumuha ingurane atange amakuru nyakuri bashake abahanga bo gukora ubushakashatsi basuzume ibitekerezo by’umukobwa.mboneyeho no kugira inama kwirukana abakobwa bose bakora mu ngo!akazi tuzajya tukikorera!

alias yanditse ku itariki ya: 19-09-2015  →  Musubize

uwomugabo ararenganape

tuyisenge bosco yanditse ku itariki ya: 2-02-2015  →  Musubize

Polise yonyine niyo igomba kugira icyo ibikoraho

Hitumukiza Fulgence yanditse ku itariki ya: 31-01-2014  →  Musubize

Ko numvase umuyobozi abihamya arabizi? Aha

Arex yanditse ku itariki ya: 16-10-2013  →  Musubize

yebabawe nukuribirababaje hazage babanza bakore iperereza neza doreko abakobwa bikigihe nabobatoroshye wasanga hari undimuntu wabikoze agahitamo kubeshyera sebuja kuko ariwe ufite ubushobozi cg akaba ari akagambane nishyari riri hanze aha.

mporanzi japhet yanditse ku itariki ya: 12-10-2013  →  Musubize

polisi ijye ishishoza neza,kandi abaganga bajye bapima amasohoro y,uwo ukekwaho icyaha(umgabo) bakore comparaison n,ayo babonye mu gitsina cy,umukobwa,kuko hari abava gusambana ahandi mazentiyoge, maze agahita ajya kuri polisi kurega undi mugabo bapangiye guharabika akavuga ko ariwe umaze kumufata.Ibyo byigeze kuba ahahoze hari akarere ka Bukamba k,uwari executif w’akarere maze aza kurenganurwa n,inkiko kandi abaganga bagaragazaga ko umukobwa yafashwe!!!! murabe maso bayobozi bacu,ntimute isura y’intore muharabikana.... ahaaaa.

emmanuel yanditse ku itariki ya: 3-06-2013  →  Musubize

@Emmanuel; umuyobozi kubihakana afite ishingiro kuko nk’umukoresha we wasanga ari ordre du jours yari yamuhaye ndetse kuburyo yaba yaranayishyizemo areba

kagabe Paul yanditse ku itariki ya: 15-04-2013  →  Musubize

ibibazo by,abagore nibyo kwitonderwa ubundi kwa muganga berekanyeko yasambanyijwe icyerekanako uwo uregwa ariwe.

fupi yanditse ku itariki ya: 13-04-2013  →  Musubize

Ahaaaa, aka karere nako!!! Ukuri kuratinda ariko ntiguhera mugabo niba uri umwere ugire kwihangana nk’ukwa HATEGEKA (Ex-Maire) kandi wambaze iyaguhanze nka Misago (Monseigneur Imana imwakire mu bayo). Nikujya ahagaragara bazagira bati burya twaragusengeraga cyaneeee....

kagabe Paul yanditse ku itariki ya: 9-04-2013  →  Musubize

Ahaaa! Arabe atari uwo nketse wigeze gukorera mu murenge wa Kibangu kuko yikundiraga ibyo bintu. Ariko ahari yaba yarihannye aho ahaviriye. Abayobozi bajye bihesha agaciro aho gufata ku ngufu rwose. Nagende aradusebereza ubuyobozi, niba yarabikoze koko.

Piyo yanditse ku itariki ya: 4-03-2013  →  Musubize

None se habaye hari amakimbirane koko mu kazi,kandi ubuyobozi bw’Akarere butarigeze bubikurikirana ngo bugifateho umwanzuro murumvako bwakwemezako ayo makimbirane asanzwe ariho koko?

ibi bintu byasuzumwana ubushishozi kuko baca umugani ngo utakwambuye ntabura no kugukereza

yanditse ku itariki ya: 4-03-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka