Rutsiro : Abakozi 6 b’ibitaro bya Murunda baburiwe irengero bakekwaho gukoresha impapuro mpimbano

Mu bitaro bya Murunda mu Karere ka Rutsiro Intara y’Iburengerazuba haravugwa abakozi 6 batorotse akazi baburirwa irengero nyuma yuko biketswe ko baba bakoresha impamyabushobozi z’impimbano.

Dr. Eugene Niringiyimana, Umuyobozi w’ibitaro bya Murunda yavuze ko abantu 6 basanzwe ari abakozi be baje kumusaba kubasubiza impamyabushobozi zabo, maze bikamutera impungenge akibaza impamvu abantu basaba gusubizwa impamyabushobozi mu gihe bari barazitanze mu byangombwa by’akazi kandi aribwo hari hamaze gusohoka amabwiriza asaba abakozi kuzuza dosiye zose zisabwa n’amategeko.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, avuga ko gukeka aba bantu byatangiye ubwo benshi mu bakozi b’ibitaro batangiraga kuzana mu buyobozi impamyabushobozi biyunguye nyuma y’uko bagera ku kazi kugira ngo babashe kuzihemberwa. Abatangaga impamyabumenyi nshya ngo bakomeje kuba benshi kugeza aho usanga hari serivisi ifite umubare w’abantu bafite impamyabushobozi runaka barenze abagenwe.

Ikibazo cy'abakozi batorotse kiri mu maboko ya polisi na REB.
Ikibazo cy’abakozi batorotse kiri mu maboko ya polisi na REB.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yabwiye urubuga umuryango.com dukesha iyi nkuru ko nyuma yo kumenya ayo makuru, ubuyobozi bw’Akarere bwakoze igenzura ku bitaro, ndetse ku itariki ya 04/02/2013 bwahise bujya ku bitaro gukoresha inama ariko abakozi 6 bari mu bakekwaga ntibayitabira ndetse kuva ubwo baburirwa irengero.

Byukusenge avuga ko icyo gihe hakekwaga abantu bashobora kuba bakoresha impamyabushobozi z’impimbano bagera kuri 16, dosiye zabo zikaba zarashyikirijwe polisi kugira ngo ikurikirane iki kibazo ibifashijwemo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi kugira ngo hamenyekane neza aho izo mpamyabushobozi zatangiwe.

Mu gushaka kumenya aho iperereza rigeze, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Supt. Mwiseneza Urbain yavuze ko kugeza ubu iperereza ritaragera ku myanzuro ngo hafatwe icyemezo mpamyabushobozi za bariya bakozi ngo bimenyekane niba koko ari umwimerere cyangwa ari impimbano babe bakurikiranwa n’ubwo kugeza ubu bamwe babuze ku kazi.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ahaaa nta wa rubara

mukaryo zawadi yanditse ku itariki ya: 1-03-2013  →  Musubize

Ariko Malachie iyi nkuru yawe ntiyuzuye! wakabaye watubwira amazina y’abo baburiwe irengero ndumva nta banga ririmo niba koko byarabaye bakaba barataye akazi! Ikindi aba bantu ikibazo ni Diplome zitemewe cyangwa ni za equivalences zazo zitangwa na REB ZATEKINITSWE?

Kurama yanditse ku itariki ya: 1-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka