Uwishora mu gusakaza no gucuruza ibiyobyabwenge yitegure guhanwa n’amategeko-Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu araburira abaturage ba Nyabihu n’abandi Banyarwanda guhungira kure ibikorwa byose byabahuza no gucuruza, gusakaza no gukoresha ibiyobyabwenge.

Ibi Twahirwa Abdoulatif uyobora akarere ka Nyabihu yabiwiye Kigali Today kuwa gatatu tariki ya 27/02/2013 ubwo muri ako karere hafatirwaga umwana ufite imyaka 15 atwaye udupfunyika 700 tw’urumogi kandi hakaba havugwa ko hari n’abandi baturage banyura Nyabihu batwaye urumogi bivugwa ko ruva mu gihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo.

Uyu mwana w'imyaka 15 wakabaye ari mu ishuri yafatanywe udupfunyika 700 tw'urumogi.
Uyu mwana w’imyaka 15 wakabaye ari mu ishuri yafatanywe udupfunyika 700 tw’urumogi.

Uyu mwana ukiri muto akaba atatangazwa amazina avuga ko yavutse mu mwaka wa 1998 ngo akomoka mu karere ka Rubavu, iwabo batuye mu murenge wa Kanama muri Rubavu. Avuga ko ngo muri Kongo aho aruvana haba urumogi rwinshi kandi ruhendutse.

Ubwo yafatanwaga udupfunyika 700 yemeje ko yari agiye kurucuruza mu mujyi wa Kigali mu rwego rwo gushaka imibereho. Kugeza ubu akaba acumbikiwe kuri Station ya Police ya Mukamira.

Uyu mwana yafatiwe mu gikorwa cyo kugenzura abakekwaho ibyaha byo kwinjiza mu gihugu ibikoresho n’ibicuruzwa bitemewe cyakozwe ku bufatanye bwa polisi y’igihugu n’abaturage, hakaba kandi harafashwe n’ibindi bicuruzwa binyuranye byinjijwe mu gihugu bitagaragajwe ku mupaka mu nzego zishinzwe ubucuruzi ngo bitange imisoro igenwa n’itegeko.

Ibi birimo byinjijwe ku buryo bita forode birimo amavuta yo kwisiga y’ubwoko butandukanye, ibitenge, sauce-tomates ndetse n’amacupa y’inzoga zitwa Red Label. Amakuru atangwa n’inzego zibishinzwe agaragaraza ko ahanini usanga ari abagore bakunze gufatanwa ibyinjizwa mu Rwanda mu buryo butemewe nk’ibyo bafatiwe mu karere ka Nyabihu.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif uburira Abaturarwanda kudashakira amaronko mu bibujijwe n'amategeko.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif uburira Abaturarwanda kudashakira amaronko mu bibujijwe n’amategeko.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif, avuga ko iyo abantu bafatanywe ibiyobwabwenge nk’urumogi bashyikirizwa ubutabera bugakora akazi kabwo. Naho ku bindi bicuruzwa byemewe mu Rwanda, ngo iyo bifashwe bishyikirizwa Ikigo gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro RRA, Rwanda Revenue Authority, ba nyirabyo bagakurikiza ibyo basabwa na RRA.

Uyu muyobozi kandi yaboneyeho kugira inama abaturage yo kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera, bakabirinda na bagenzi babo ndetse bakanabikumira, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka