Nyamagabe: Babiri baguye mu mpanuka yabereye ahitwa mu Dusego

Umumotari n’uwo yari ahetse baraye baguye mu mpanuka yabereye ahitwa mu Dusego mu kagari ka Nyabivumu mu murenge wa Gasaka, ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yagongaga moto bariho ahagana isaa tatu z’ijoro kuri uyu wa Gatanu tariki 01/03/2013.

Uwari utwaye moto witwa Nzeyimana Jerome uvuka i Kinyamakara n’uwo yari atwaye witwa Nzeyimana François bahise bitaba Imana bajyanywe ku bitaro bya Kigeme, nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Gasaka, Mbera yabivuze.

Ababonye aho iyi mpanuka yabereye batangaza ko bishobora kuba byatewe n’uko iyi fuso yabuze feri dore ko yamanukaga naho moto izamuka. Andi makuru avuga ko umushoferi yaje gutabwa muri yombi nyuma y gushaka gutoroka, aho ahungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka.

Twagerageje kuvugana n’umuvugizi wa polisi mu ntara y’amajyepfo, Supt. Hubert Gashagaza kuri terefoni ye igendanwa ariko ntibyadukundiye.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka