Nyanza: Umwe mu bahugurirwa muri Hotel Dayenu yibiwemo mudasobwa

Umwe mu bakozi b’uturere tw’Intara y’Amajyepfo bari guhugurwa ku bijyanye n’imitunganyirize y’imijyi yibwe mudasobwa ye mu ijoro rishyira tariki 26/02/2013 iburirwa irengero muri Hotel Dayenu iherereye mu karere ka Nyanza.

Uwo mugabo wibwe (yasabye bye ko amazina ye adatangazwa) yasobanuye ko yibwe mudasobwa igendanwa yo mu bwoko bwa HP ubwo yari ayisigiye umukozi witwa Betty Mukandayisenga ushinzwe kwakira abagana ubuyobozi bwa Dayenu Hotel ndetse rimwe na rimwe akababikira ibyo bafite bishobora kwibwa.

Hotel Dayenu yibwemo mudasobwa y'umukiliya.
Hotel Dayenu yibwemo mudasobwa y’umukiliya.

Mu ijwi ryumvikanamo umubabaro yagize ati: “Njye mudasobwa yanjye nayisigiye umukozi wa Dayenu Hotel nkeka ko iza kuba ifite umutekano ariko nyuma ntungurwa no kumva ngo iribwe rwose ndumva naguye mu kantu”.

Byabaye amayobera bigera kure

Mukandayisenga Betty umukozi wa Dayenu Hotel akaba ari nawe wari wasigiwe iyo mudasobwa avuga ko yagiye kurya agasiga abwiye umuzamu wabo kuyimucungira hamwe n’ibindi bintu byari biri aho aba yicaye yakira abakiriya bashaka amacumbi.

Akomeza avuga ko avuye kurya nibwo yabuze iyo mudasobwa ndetse na wa muzamu witwa Nyandwi ntiyahamusanga ngo kuko yari yigendeye.

Mu kumubaza aho iyo mudasobwa yagiye ndetse n’impamvu bagarutse basaga atari aho bamushyize byatumwe bakeka ko uwo muzamu ari we waba wayigambaniye cyangwa nawe ubwe akayiba.

Bamwe mu bari aho ibyo biba bavuga ko kuva ubwo impande zombi zatangiye kwitana ba mwana maze birangira abakozi ba Hoteri Dayenu bari hafi aho bitabaje inzego z’umutekano zirimo na polisi kugira ngo uwo muzamu wakwetsweho ubwo bujura ajye kuba acumbikiwe muri kasho.

Uwo muzamu wa Sosiyete yitwa SCAN ahakana icyo cyaha akekwaho agira ati: “ Njye iyo mashini sinzi uko isa yewe nta n’ubwo bambwiye ko ihari ngo nyirindire umutekano rero nibashakire ahandi kuko njye ndarengana”.

Nyiri iyo mudasobwa we akomeje kuganya avuga ko ibintu byari bibitswe muri iyo mashini bimwe ari ibye ku giti cye ndetse n’ibindi bikaba byari ibyo mu kazi. Asaba ko ubuyobozi bwa Hotel Dayenu bwamusubiza imishini ye ngo kuko yaburiye mu maboko y’umukozi wabo.

Agira ati: “Njye ndibaza impamvu bari kuntesha umwanya wanjye ngo njye gukurikirana umuzamu wabo ahubwo nibanyishyure birangire hanyuma nabo bazasigare bakurikirana abakozi babo ariko bitanyangirije igihe cyanjye kuko byambabaje bihagije” .

Gasana Gaspard, umuyobozi wa Dayenu Hotel avuga ko nawe ubwo bujura bwamubabaje ariko agasobanura ko uwo mukiriya biteguye kumufasha gusubirana imashini ye.

Mu mpera z’umwaka wa 2012 hari Umunyamerikakazi wavuze ko yibiwe telefoni yo mu bwoko bwa Blackberry muri Dayenu Hotel ariko nyuma yaje gusanga yari yayibagiriwe ahandi ariko nabwo byari byabanje gusakuza ndetse n’ikirego cyageze muri polisi nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’iyo Hoteli.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

ubujura burakabije mu mahoteri, kuwa 26/2/2013, muri hilltop hotel i kgali, bahibiye mudasobwa shya y’umukozi w;itorero ry’igihugu,bamaze kuhakorera inama, nabo bagiye gufata amafunguro. ukibaza rero security y’ibintu byabakiriya ubazwa nde? kandi ubona abakozi ba hotel baba babifitemo ruhare runini. inzego zibagenga zibihagurukire bajye bishyura ibyiobwe.

utazurubanda yanditse ku itariki ya: 28-02-2013  →  Musubize

Ntabwo bitangaje,nanjye umwaka ushyize banyibiye téléphone n’amafaranga muli HOTEL UMUCYO,Kamembe RUSIZI.Hari umuzamu na bakozi bakora kuli reception banyinjiranyi n’injoro maze gusinzira hari nga saa kumi za mugitondo.Bafungura icyumba barinjira bari ba.Ngiye kuli station ya police ikamembe barambwirako njye gutanga ikirego cyanjye kuli parquet kugirango ndabiranye ndeke kwishyuza cyangwa gusaba bansubize ibyanjye.

ANTONIO yanditse ku itariki ya: 27-02-2013  →  Musubize

Uyu muhungu n’iyo inyoni igurutse arandika,yitonde kuko adakunzwe.Iyi ni affaire toto.
Arimo gusebya Hotel ngo tuyucikemo.

Michel Munana yanditse ku itariki ya: 27-02-2013  →  Musubize

Nanjye numva uyu munyamakuru akabya, buri gihe yandika ibibi gusa wagirango Nyanza nta byiza bihakorerwa. Niyisubireho naho akaryo ko azakazira.

mvuyekure yanditse ku itariki ya: 27-02-2013  →  Musubize

hi subiramo inkuru kuko iyo laptop yabonetse nta kibazo gihari,murakoze

clotilde yanditse ku itariki ya: 27-02-2013  →  Musubize

ahubwo se ibiciro byiyo hotel byifashe bite uwaba abizi yadufasha, ndabaza chambre ngo natwe tujye tujyayo mumahugurwa,uretse ubwo bujura

yanditse ku itariki ya: 27-02-2013  →  Musubize

Njye iyi nkuru ndayemera rwose. None se niba umuntu agiye muri Hotel akayibirwamo ibyari ubukiriya bigatangira kumujyana mu manza z’amanzaganya ibyo si akarengane.

Ibaze kuba yari umukozi wa leta uri guhugurwa akabura dossier z’akazi ndetse n’ize ku giti cye zari muri machine njye byambayeho banyiba machine ariko nataye umutwe ku buryio numvaga natanga n’itangazo ry’umuntu wayibona ngo nzamuhe ibihembo.

Rero bavandi kwishyiramo umunyamakuru ngo yavuze ibintu byabereye ahantu cyane ko biba bifite ibimenyetso na banyirubwite bahawe umwanya wo kugira icyo babivugaho nta kibazo na kimwe kuko nta kwibasira Hotel kurimo cyane ko nabo bafite gahunda yo kufasha umukiriya wabo kubona machine ye bakoresheje uburyo bwose bushoboka.

Yves Matabaro yanditse ku itariki ya: 27-02-2013  →  Musubize

Bavandimwe mubwije ukuri nkiyi nkuru imaze iki uretse gusebanya no gusebya Hoteli? Keretse niba uwibye ariwe wahamagaye abanyamakuru yenda Hoteli yanze kumuha ubufasha akwiye!Dukeneye abanyamakuru batara inkuru zubaka kandi zifite akamaro murakoze

yanditse ku itariki ya: 27-02-2013  →  Musubize

Pax Press irahugura abanyamakuru mu gukora inkuru zifitiye akamaro umuturage
Jean Pierre Twizeyeyezu ayo mahugurwa yakugirira akamaro uzajyeyo

Pierrot yanditse ku itariki ya: 27-02-2013  →  Musubize

Ubu se iyi nkuru imaze iki? Kereka iyo uwibwe ataba yamenye uwamwibye, naho kuba byarakozwe nabakozi nta kindi barenzaho. Kereka niba muri kubakorera anti campagne ngo na twe ntituzasubireyo?

mushyitsi yanditse ku itariki ya: 26-02-2013  →  Musubize

Ha ha ha muri Dayenu nzajya mpitondera niba ari uko bimeze none se ko nahakundaga bizagenda bite? Nibashyireho ingamba kuko si numva ukuntu muri Hotel yiyibashye hazamo abajura n’ingeruza.

Iyo mashini rwose iboneke ariko sinzi impamvu mwasakuje kugera n’ubwo bigera mu itangazamakuru. Ubwo byabomborekanye mu iteza abantu!!!!!!!

Queen yanditse ku itariki ya: 26-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka