Gicumbi: Umurambo w’umwana w’imyaka 13 wavanywe muri Uganda

Umwana w’umunyarwanda w’imyaka 13 witwa Kabarebe mwene Byamugisha Cyprien wo mu mudugudu wa Kagugu akagari ka Gishari mu murenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi yazanywe n’inzego z’ubuyobozi bwa Uganda ari umurambo.

Uyu mwana yari yaragiye gupagasa mu ifamu y’inka za Mwebaze wo mu gace ka Cyasano, ahitwa Mukarange LCIII ya Rubaya muri Uganda nyuma aza kuza kubikwa n’abantu bavuga ko bamusanze yimanitse mu mugozi nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubaya, Ngendabanga Jerome.

Umurambo wahererekanyijwe ejo ku wa 24/02/2013 n’inzego z’ubuyobozi bwo ku ruhande rw’u Rwanda na Uganda nyuma yo kumuvana kwa muganga ngo bamenye neza icyamwishe.

Ariko ku ruhande rw’u Rwanda nabo bamujyanye kwa muganga ku bitaro bikuru bya Byumba kugirango bamenye neza imvano y’urupfu rwe ibisubizo biteganyijwe ko biri buhabwe inzego za polisi nayo igatangaza ibyavuye mu isuzuma ry’uwo nyakwigendera.

Umwana yashyinguwe uyu munsi tariki 25/02/2013 murugo iwabo.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka