Nyamasheke: Umwana w’imyaka 13 arembeye mu bitaro nyuma yo kugongwa n’imodoka y’Abashinwa bakora umuhanda

Umwana w’umukobwa witwa Uwamahoro Speciose w’imyaka 13 arembeye cyane mu bitaro bya Kibogora nyuma yo kugongwa n’imodoka ya Sosiyete y’Abashinwa bakora umuhanda mu karere ka Nyamasheke.

Uyu mwana wabarizwaga ahitwa mu Rugabano mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano muri Nyamasheke ngo yagonzwe n’imodoka y’abakora umuhanda muri ako karere ku gicamunsi cy’itariki ya 04/03/2013, abaturage bakavuga ko yatewe n’umuvuduko ukabije iyi modoka y’Abashinwa yagenderagaho.

Uyu mwana w’umukobwa ngo yasakiranye n’imodoka Toyota Hilux ifite plaque IT 326 RD ubwo yari avuye kugura isambaza zo guteka iwabo bari bamutumye muri Centre ya Rugabano maze ahindukiye aba asakiranye n’iyi modoka iramugonga.

Safari Bonaventure wabonye iyi mpanuka ikiba yabwiye Kigali Today ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi iriya modoka yagenderagaho ku buryo ngo yagonze umwana kuri bo bakabona ko birangiye. N’ubwo abaturage babwiye Kigali Today ko imodoka yamugonze agahita ahwera, abaganga bavuze ko uyu mwana yageze ku bitaro agihumeka ariko amerewe nabi.

Imodoka yagonze uyu mwana ni iya Sosiyete y’Abashinwa yitwa China Road & Bridge Corporation bakora umuhanda mu karere ka Nyamasheke. Uyu muhanda wa kaburimbo uri gukorwa mu karere ka Nyamasheke utegerejweho kuzaba igisubizo ku kibazo cy’ingendo muri ako karere ndetse ukazanagahuza n’ibindi bice by’igihugu kuko uzanakoreshwa nk’inzira ijya mu murwa mukuru Kigali unyuze i Karongi.

Abaturage bakomeje gusaba ko hafatwa ingamba zihamye zo kurwanya umuvuduko ukabije ku bakora uyu muhanda kuko mu gihe gito umaze ukorwa umaze no guhitana ubuzima bw’abantu barenga 11 kandi abaturage bemeza ko akenshi bituruka ku muvuduko ukabije w’abashoferi batwara imodoka za China Road & Bridge Corporation ikora uwo muhanda.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka