Nyanza: Mu minsi ibiri yikurikiranyije bafashe inzoga z’inkorano na magendu

Mu karere ka nyanza hafashwe inzoga z’inkorano ku nshuro ebyiri zikrikiranye, zifatanywe abacuruzi batandukanye. Abafatanywe izo nzoga bose kuri ubu bahise bashyikirizwa ibiro bya Polisi kugira ngo bakurikiranwe.

Joseph Twagirimana w’imyaka 21 niwe uheruka gufatwa, afatiwe mu mudugudu wa Kamushi wo mu kagali ka Nyarusange mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza, atwaye litiro 20 za kanyanga ku igare rye.

Yafashwe kuri uyu wa Gatanu tariki 22/02/2013, ahagana saa Tanu z’amanywa ubwo yari avanye kanyanga mu murenge wa Mukingo, ayigemuye mu murenge wa Rwabicuma ariko bikaza kumuviramo gufatwa agashyikirizwa Polisi iri ahitwa i Nyagisozi mu karere ka Nyanza.

Umunsi ubanjirije itariki 21/02/2013, na bwo uwitwa Gerard Ndayisenga nawe w’imyaka 21 ukomoka mu kagali ka Masangano mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza, yafatanwe udupaki 20 tw’inzoga zo mu bwoko bwa Chief Waragi, bamuruhukiriza kuri poste ya Polisi iri muri uwo murenge kugira ngo ashobore gukurikiranwaho icyo cyaha.

Inzego z’umutekano mu karere ka Nyanza zikomeje kuburira abantu banywa cyangwa bagacuruza ibiyobyabwenge kubireka, kuko biri mu bibakururira ibihano biteganywa n’amategeko kandi bikadindiza n’iterambere ryabo mu gihe urukiko ruba rwabahamije icyaha bagakatirwa igifungo n’amande rugeretse.

Abaturage bongeye kwibutswa na Polisi ikorera mu karere ka Nyanza kuba ijisho rireba ukora, ucuruza, ukwirakwiza cyangwa unywa ibiyobyabwenge n’ibindi byaha kugira ngo ashobore gutabwa muri yombi.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

I Nyanza byo bakajije ingamba zo gucunga umutekano ubu turaryama tugasinzira si nka mbere. Hagati aho turashimira abashinzwe umutekano muri aka karere kuko bagaragaje impinduka nziza.

Shakira yanditse ku itariki ya: 23-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka