Nyarugenge: Polisi ntimuvanaho ijisho aho arwariye kuko nakira azaryozwa kuvanamo inda

Umugore w’imyaka 33 witwa Hasha Gahire utuye mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge arwariye mu Bitaro Bikuru bya Muhima mu Mujyi wa Kigali nyuma yo gukuramo inda y’amezi atandatu akava amaraso menshi.

Uyu mugore ucungiwe hafi n’inzego zishinzwe umutekano agomba gukurikiranwa n’ubutabera ku cyaha cyo gukuramo inda.
Polisi itangaza ko uwo mugore yakuyemo iyo nda mu ijoro rya tariki 02/03/2013 abifashijwe na Bukuru Antoinette na Umutoni Mwajabu.

Abo bagore babiri ubu bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhima mu Karere ka Nyarugenge bakurikiranweho ubufatanyacyaha. Gahire yavuye mu rugo ari nijoro ajya mu nzu y’umuturanyi we Bukuru Antoinette ari ho bikekwaho bakuriyemo iyo nda nk’uko Polisi ikomeza ibitangaza.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt. Gakara Albert aburira abakobwa kudakora imibonano mpuzabitsina idakingiwe mu gihe bananiwe kwifata kuko gukuramo inda ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Yashimye ubufatanye burangwa hagati ya Polisi n’abaturage kuko bugira uruhare mu guta muri yombi abarenga ku mategeko bose bityo agasaba ko ubwo bufatanye bwakomeza.

Ingingo ya 162 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya igihano cy’igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza kuri itatu n’ihazabu kuva bihumbi 50 kugeza kuri bihumbi 200 ku muntu wahamwe n’icyaha cyo gukuramo inda.

Ingingo 163 y’icyo gitabo iteganya igihano cy’igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza kuri itanu ku muntu wakuriyemo undi inda.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyiza Ko Hafatwa Ingamba Zihamye Mugukumira Ubujura Bwabana,n’Ibihugu Boherezwamo Bigafata Ingamba,ni Abana Bacu Dutakaza.Thnks

Alias yanditse ku itariki ya: 28-08-2014  →  Musubize

Amategeko arwaye! Aho bamuhumurije bamucungiye hafi ngo afungwe, bararengera iki se? Nyiri kuyimutera se we uruhare rwe ni uruhe? Societe yacu irarwaye, wagira ngo abo bapolisi babuze icyo bakora!!

karaha yanditse ku itariki ya: 5-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka