Ruhango: Hagaragaye amafaranga y’amahimbano, umwe yamaze gutabwa muri yombi

Kuva mu ijoro ryo kuwa gatanu 01/03/2013 ubwo hafatwaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 40 agizwe ni noti za bitanu mu tubari tubiri dutandukanye Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango yatangiye gushakisha abinjiza amafaranga y’amiganano mu mujyi w’akarere ka Ruhango none umwe yamaze gutabwa muri yombi.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 01/03/2013 hafashwe inoti 8 za bitanu, inoti 7 za mbere zifatirwa muri hotel Umuco, indi imwe ifatirwa muri motel Ituze zombi zegeranye mu mujyi wa Ruhango.

Hamaze gufatwa inoti 8 za bitanu mu mujyi wa Ruhango.
Hamaze gufatwa inoti 8 za bitanu mu mujyi wa Ruhango.

Kugeza ubu polisi ivuga ko kuwa mbere tariki ya 04/03/2013 yari imaze guta muri yombi umuntu umwe gusa ngo iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane abantu bari inyuma y’iki gikorwa cy’ikwirakwizwa ry’amafaranga y’amiganano ndetse n’abayakora.

Umuntu utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Kigali Today ko bishoboka ko hari abantu baturuka hanze bakorana na bamwe mu bakozi bo mu tubari bakumvikana uburyo ayo mafaranga agomba gutambutswa akinjijwa mu mafaranga akoreshwa mu gihugu.

Akarere ka Ruhango kaherukaga kugaragaramo ikibazo cy’amafaranga y’amiganano tariki ya 21/07/2012. Icyo gihe umuturage wo muri ako Karere yafatanywe inoti 7 z’amafaranga igihumbi.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka