Kamonyi: Babiri baguye mu mpanuka yabereye i Rugobagoba

Abantu babiri bari kuri moto bitabye Imana nyuma yo kugongana n’imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ya Sosiyeti itwara abagenzi Volcano mu mpanuka yabaye ku mugoroba w’ejo ku cyumweru tariki ya 03/03/2013 ahitwa I Rugobagoba mu karere ka Kamonyi.

Nk’uko ababonye iyi mpanuka iba babitangaza, ngo moto yaturukaga mu Majyepfo yerekeza i Kigali, itwaye abasore babiri, umwe yambaye umwenda uranga abamotari undi yambaye bisanzwe. Ubwo bageraga i Rugobagoba ku gasoko k’ubuki n’imbuto, baguranye gutwara maze uwambaye umwenda uranga abamotari aba ariwe uhekwa uwo yari atwaye aba ariwe utwara iyo pikipiki.

Nk’uko bakomeza babivuga, ngo nyuma y’iminota ibiri bavuye ku gasoko, moto yahise igongana na Coaster yari iturutse i Kigaali, maze abo basore bombi bahita bashiramo umwuka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo, Superintendent Hubert Gashagaza, avuga ko bishoboka ko iyo mpanuka yatewe n’ubunyerere kuko ibyo binyabiziga byagonganye imvura irimo kugwa. Ikindi akeka ni umuvuduko ukabije wa moto, aho agira ati “Kuba moto igwa abantu bagahita bapfa, birashoboka cyane ko yari ifite umuvuduko ukabije.”

Ngo kuba abo bantu banaguranye gutwara iyo pikipiki birashoboka ko uwo wayitwaye atari umumotari yaba atari anayizi neza. Spt Gashagaza arasaba abakoresha umuhanda, batwaye ibinyabiziga kugira ubwitonzi no kwirinda ibisindisha n’umuvuduko ukabije.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka