Umugabo witwa Ndabakenga Jean Pierre yoherejwe ku bitaro bya CHUK tariki 02/01/2013 nyuma y’icyumweru cyari gishize ahanutse hejuru y’inyubako y’ababikira we na bagenzi be barimo basakara mu karere ka Rutsiro.
Umukozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyabihu, Dusenge Pierre, aremeza ko ikibazo cy’imirire mibi cyagaragaye kuri bamwe mu bana bari munsi y’imyaka itanu mu myaka yashize cyahagurukiwe ngo bagishakire umuti urambye kandi mu buryo bwihuse.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rwankeri, Gataliki Prosper, arasaba abaturage bivuriza kuri icyo kigo kwirinda indwara y’igituntu n’ugaragayeho ibimenyetso byayo akihutira kujya kwa muganga kuko ari mbi cyane kandi yandura.
Nyuma yo kuganira n’imwe mu miryango irwaje bwaki yo mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro agasanga benshi muri bo bataragerwaho na gahunda ya girinka, senateri Sindikubwabo Jean Nepo yasabye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kujya bazirikana iyo miryango kugira ngo ibashe kubona amata ndetse n’ifumbire.
Umusaza w’imyaka 62 witwa Nemeyimana Jean Nepo utuye mu Kagali ka Gisozi, Umurenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke avuga ko amaze imyaka 41 arwaye indwara yitwa “ibinimba” izwi ku izina ry’imidido.
Indwara y’ibisazi by’imbwa niyo ndwara ya mbere ku isi itera abantu ubwoba mu ndwara bashobora kwanduzwa n’amatungo kuko idakira; nk’uko bigaragara mu gatabo ko muri Mata 2006 k’ikigo RARDA ubu cyabaye RAB.
Bamwe mu bari batashye ubukwe bw’uwitwa Ntirenganya Alphonse utuye mu Mudugudu wa Mukoni, Akagari ka Cyarwa, Umurenge wa Tumba tariki 08/12/2012 barwariye mu bitaro bya Kaminuza i Butare (CHUB) kubera ikigage kidasembuye (ubushera) banyweye.
Abakobwa babiri bavukana bo mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi bafashwe n’indwara itazwi ku manywa y’ihangu tariki 08/12/2012. Batangiye bigaragura hasi nyuma y’umwanya utari muto bayoboka urugo rw’umugabo ukomoka mu muryango wabo bavuga ko ngo bagiye kwa se.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (ONUSIDA), ryashyize ahagaragara raporo igaragaza ko umubare w’abandura agakoko gatera SIDA wagabanutseho 50% mu bihugu 25 bikennye, na 25 % mu bihugu biri munsi y’Ubutayu bwa Sahara muri 2012.
Kanyenzira Hirdebrande, umwana w’imyaka 11 wo mujyi wa Muhanga mu murenge wa Nyamabuye, avuga ko atibukira igihe yatangiriye kurwara amavunja.
Umwana w’imyaka 11 witwa Iranzi Sara uvuka mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi yafashwe n’indwara yayoberanye imubuza gukura.
Jean Pierre Ntawusigiryayo w’imyaka 54, utuye mu murenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango, yafashe icyemezo cyo gukangurira bagenzi be bakoranye impibonano mpuzabitsina kujya kwipimisha bakamenya uko bahagaze, nyuma yo kumenya ko afite virus itera SIDA.
Umuryango wa gikiristu World Vision (WV) uvuga ko impfu z’abana ziri ku kigero cya 76/1000 mu Rwanda, zikwiye kurwanywa hashingiwe ku guha abaturage iby’ibanze bikenerwa mu buzima, no kubakangurira kumenya ko izo mpfu zishobora gukumirwa burundu.
Mu mudugu wa Rwasama mu Kagari ka Gacurabwenge mu murenge wa Byumba umwana witwa Iradukunda Pacifique yitabye imana azize kutajyanwa kwa muganga kubera ko ababyeyi be nta bwisungane mu kwivuza bafite.
Umugabo w’imyaka 52 witwa Murenzi utuye mu karere ka Rusizi amaze umwaka yibasiwe n’indwara z’amavunja zamufashe ubu akaba atabasha kugenda kuko ngo iyo akandagira aba ari kubabara.
Mu myaka ine iri imbere umujyi wa Kigali ugiye kwibanda ku byiciro bitatu birimo gukumira abishora mu buraya no gufasha ababukora mu buryo bw’amaburakindi, mu rwego rwo kurwanya ubwandu bwa virusi itera SIDA.
Kuri uyu wa 07/11/2012, ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Cyabingo kiri mu karere ka Gakenke hatangijwe gahunda yo gukangurira abanyeshuri kwirinda indwara y’igituntu.
Umukecuru utuye mu karere ka Rulindo yemeza ko kuba amaze imyaka 10 abana n’agakoko gatera SIDA kandi akaba yumva agifite imbaraga byaratewe no kwipimisha kare akamenya uko abyitwaramo.
Umubyeyi witwa Kamucyera Belancile utuye mu mudugudu wa Buvumo, akagari ka Mukoto, umurenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo arwaye indwara yo kubwimba amaguru amaranye imyaka 18 ariko kugeza n’ubu yaburiwe umuti.
Muri iki gice kuzabagezaho imibare bafatiraho kugira umuganga yemeze ko umuntu arwaye indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension). Turavuga kuri hypertension idafite ikiyitera kizwi iyo bita primary (essential) hypertension.
Rubibi Louis Pasteur ushinzwe gukurikirana ikurwaho ry’amabati ya asibesitosi abandi bakunda kwita fibro-ciment mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko umukungugu uva muri ayo mabati ari wo utera indwara.
Umukobwa witwa Muhimpundu Jacqueline uzwi ku izina rya “Manyobwa” utuye mu Kagali ka Burimba mu Murenge wa Rushashi Akarere ka Gakenke afite umubyibuho udasanzwe kuko apima ibiro 100 kandi afite imyaka 10 y’amavuko.
Umugabo witwa Nzabahungirahe Germain utuye mu Kagali ka Buheta, Umurenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke amaze imyaka 19 arwaye indwara yo kubyimba ukuguru kuva ku kirenge kugeza aho gatereye.
Uyu mubyeyi yitwa Marie Goretti Mukarugambwa, avuga ko arwaye indwara y’Impyiko zose zamaze kwangirika, ku buryo umumaro zakoraga usigaye ukorwa n’imashini z’aho arwariye ku bitaro byitiriwe Umwami Faycal ku Kacyiru.
Uturere tune tw’u Rwanda dukora ku gihugu cya Uganda ngo turi mu dushobora kwibasirwa n’icyorezo cya Marburg gikomeje kuvugwa muri Uganda.
Mu karere ka Gicumbi hateguwe igikorwa cyo gupima indwara y’igituntu mu bigo by’amashuri y’isumbuye yose abarizwa muri ako karere kubera ko iyo ndwara ishobora kwandura ku buryo bworoheje mu gihe ubana, wirirwanna cyangwa w’igana n’umuntu uyirwaye.
Nyuma y’igihe gito muri Uganda hagaragaye indwara ya Ebola, ubu hagaragaye indi ndwara yitwa Marburg igaragaza ibimenyetso bisa cyane n’ibya Ebola.
“Depression” tugenekereje mu kinyarwanda byakwitwa “agahinda gakabije” ni kimwe mu bibazo uyu munsi bihangayikisjije ku isi, kuko ari indwara imaze kugera mu bantu benshi kandi ikanatera abantu kwiyambura ubuzima akenshi.
Umugabo witwa Munyensanga Philipe wo mu mudugudu wa Mataba, akagari ka Kabeza, umurenge wa Nyamiyaga mu karere ka Gicumbi amaze imyaka 39 arwaye indwara y’uruhu yanze gukira.
Mu cyumweru gitaha u Rwanda ruzifatanya n’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara zo mu mutwe. Imibare igaragaza ko hakiri Abanyarwanda benshi babana n’uburwayi bwo kwiheba kandi buturutse ku mpamvu zitandukanye.