Nyabihu: Ikibazo cy’imirire mibi cyarahagurukiwe ku buryo kigiye gukemuka burundu

Umukozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyabihu, Dusenge Pierre, aremeza ko ikibazo cy’imirire mibi cyagaragaye kuri bamwe mu bana bari munsi y’imyaka itanu mu myaka yashize cyahagurukiwe ngo bagishakire umuti urambye kandi mu buryo bwihuse.

Mu mwaka wa 2010-2011, abana bari hejuru ya 500 bari mu kiciro cy’imirire mibi ikabije naho abarenga 200 bari bafite imirire mibi idakabije.

Zimwe mu ngamba zahise zifatwa zikanashyirwa mu bikorwa harimo kubanza kumenya neza abo bana kugira ngo babone uko babitaho.

Nyuma bashishikariza abaturage bose kwitabira kubaka uturima tw’igikoni hibandwa no kuri iyo miryango ibonekamo abo bana. Aha kandi imiryango igera kuri 316 itishoboye yubakiwe uturima tw’igikoni.

Abaturage bashishikarijwe kurushaho kwitabira uturima tw'igikoni mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.
Abaturage bashishikarijwe kurushaho kwitabira uturima tw’igikoni mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Hashyizweho gahunda y’agakono k’umwana ikorerwa kuri buri mudugudu, aho ababyeyi bahurira, abana bagapimwa, ababyeyi bakigishwa guteka indyo yuzuye, bagahugurwa kuri yo ndetse hakaba na gahunda yo kugaburira abana bafite icyo kibazo.

Bashishikarije cyane ababyeyi kwitabira kugana amavuriro kugira ngo abana babo bakurikiranwe, bajye banapimwa buri kwezi. Abana bapimwa buri kwezi ku kigero cya 98%, iki gikorwa abajyanama b’ubuzima bakaba bakigiramo uruhare cyane.

Hashizweho gahunda y’igenamigambi ry’igihe kirambye, aho hakozwe inyandiko igaragaza neza uko iki kibazo kimeze, bityo bikoroha kugikurikirana. Hashyizweho kandi gahunda yo gutoza abaturage kunywa amata, igikorwa cyanatangijwe mu murenge wa Rurembo ndetse n’i Mwiyanike muri Karago.

Abana batojwe gahunda yo gutera imboga ndetse n’ababyeyi babo barabishishikarizwa kugira ngo barusheho kumeya akamaro kazo mu mirire no mu kurwanya imirire mibi.

Ingo zikennye zorojwe amatungo magufi nk’inkoko n’inkwavu agera kuri 267 azabafasha kurwanya imirire mibi, barya inyama cyangwa amagi.

Muri rusange abaturage bashishikarijwe gutera ibiti by’imbuto ziribwa kuko nabyo bifite akamaro gakomeye cyane. Hakozwe kandi gahunda yo gukurikirana abo bana ku buryo buri muyobozi yafashe umwana yitaho, akajya amukurikirana.

Gahunda y'agakono k'umwana ibera kuri buri mudugudu, iri mu byagabanije cyane ikibazo cy'imirire mibi.
Gahunda y’agakono k’umwana ibera kuri buri mudugudu, iri mu byagabanije cyane ikibazo cy’imirire mibi.

Bitewe n’izi ngamba zafashwe, mu bana bari hejuru ya 500 bagaragaragaho ikibazo cy’imirire mibi ikabije, kugeza ubu 37 gusa nibo bakikigaragaraho, abandi cyarakemutse. Dusenge akaba avuga ko bitarenze mu kwezi kwa Kamena 2013, iki kibazo kizaba cyakemutse burundu.

Ku bana basaga 2000 bari bafite imirire mibi idakabije, kugeza ubu abagera kuri 394 nibo bari basigaye, gusa nabo bari kwitabwaho kugira ngo iki kibazo kizakemuke burundu mu karere ka Nyabihu.

Gusa kugira ngo bigende neza kandi imirire mibi icike burundu, Dusenge Pierre asaba ubuyobozi, abaturage n’inzego zose gukomeza gahunda nziza yo kurwanya imirire mibi batangiye, ku buryo ikibazo cy’imirire mibi kitazongera kurangwa muri aka karere.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka