Rusizi: Abakobwa babiri bafashwe n’indwara bikekwa ko ari amadayimoni
Abakobwa babiri bavukana bo mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi bafashwe n’indwara itazwi ku manywa y’ihangu tariki 08/12/2012. Batangiye bigaragura hasi nyuma y’umwanya utari muto bayoboka urugo rw’umugabo ukomoka mu muryango wabo bavuga ko ngo bagiye kwa se.
Bamwe mu baturage batangaza ko ngo abo bakobwa batejwe amarozi n’abo mu muryango wabo kuko ngo kugira ngo bakire byasabye ko abakekwaho kubaroga babakoraho. N’ubwo babakozeho bagakira umwe we ngo birongera bikagaruka.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nzahaha, Nyirangendahimana Matirida, yadutangarije ko bajyanye abo bakobwa kwa muganga kugirango barebe niba atari indi ndwara yaba yabafashe.
Uyu muyobozi w’umurenge wa Nzahaha kandi yavuze ko basabye iyo miryango kumvikana niba koko aribo bafite uruhare mu guhohotera abo bakobwa.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
TWIFATANYIJE NUMURYANGO WA INYUMBA MUKABABARO KANDI DUSA IMINA KUMWAKIRA MUBAYA KUKO YARI INDAHEMUKA
gusanyine ibintu nkibyongibyo bireze gusangewe ndabona abantu nkabongabo ubuyobozi bwabafatira ingamba kuko icyerekezo turimo nticyi twemerera kugendana nabantu nkabongabo bavutsa abandi ubuzima
Iki nikinyoma ntamuntu ufite ubwo bubasha hano kwisi !!! ngo babakozeho barakira ???? uburozi bubaho nubwo ushobora kurya gusa !!!
NB: Abo bakobwa balikumwe mukazi nabo babakozeho , ubwo barategura kurya amafranga yabaturage , baba babiteguye mbere banabyumvikanyeho , mbese Exact ntinkabyabindi byabarokore bashyiza za Batterries mukwaha bakagushwa na shock ngo ni mwuka wera !!!! ibi bintu abayobozi babisobanulire abaturage
Ariko koko abantu bakijijwe? ubwose umuntu waroze aba bana yungutse iki?Imana nidutabare peeeeeeeee!