Nyanza: Mu isantere ya Rurangazi amazi meza abona umugabo agasiba undi

Abaturage bo mu gasantere k’ubucuruzi k’ahitwa i Rurangazi mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza bakomerewe n’ikibazo cy’amazi meza yabaye ingume; nk’uko bamwe mu baturage bo muri ako gace babitangaza.

Ikibazo cy’ibura ry’amazi meza mu gasantere ka Rurangazi scyatangiye kuva mu mwaka wa 2011 ubwo impombo zahagezaga amazi zangijwe n’umugezi wa Mwogo.

Ijerekani y’amazi igura amafaranga 200 nabwo hakozwe urugendo runini ku buryo adashobora kuramira ugiye kuhuhuka; nk’uko abaturage bo mu isantere ya Rurangazi n’inkengero zayo babyemeza.

Uwitwa Mukakamali Mariya utuye muri ako gace avuga ko amazi y’umugezi wa Mwogo unyura mu nkengero z’ako gasantere ariyo bakoresha mu bikorwa bitandukanye birimo guteka, kumesa ndetse bakayanwa yanduye ku buryo bugaragarira amaso.

Ibyo byose ngo babikora birengagije ingaruka mbi ziterwa n’ayo mazi mabi kuko nta bundi buryo bashobora kubonamo asukuye. Agira ati: “Amazi y’umugezi wa Mwogo niyo inka zishokamo natwe twarangiza tukayasangira nazo”.

Ayo mazi bavoma rimwe na arimwe aho agenda anyura hari ubwo bayangiza bakayajugunyamo imyanda inyuranye ishobora guteza ingaruka mbi ku buzima bw’abantu; nk’uko Mukakamali yakomeje abisobanura.

Igice cy’inkengero ya Mwogo akaba ari naho isantere y’ubucuruzi ya Rurangazi iherereye niho hibasiwe n’icyo kibazo cyo kubura amazi meza nyuma y’uko bahuye n’umwuzure ukabangiriza amasoko y’amazi meza bari basanzwe bakoresha.

Nyuma y’uwo mwuzure wabangirije amasoko y’amazi amwe muri yo yashoboye gusiburwa harimo nk’ayahitwa mu Cyahafi ariko andi byananiranye kuyasibura; nk’uko Mugabo François ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Nyagisozi abitangaza.

Akomeza avuga ko ubwo bashakishaga umuti w’icyo kibazo cy’amazi y’abaye ingume bacukuye andi masoko ariko nabwo imvura yaguye mu mpera z’umwaka wa 2012 yahagaritse imirimo bari batangiye.

Abaturage bo muri ako gace bahabwa icyizere n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nyagisozi ko hari umuyoboro wa metero 865 watangiye gutunganwa kugira ngo isantere ya Rurangazi igerwemo n’amazi meza.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyagisozi bwizeza abaturage batuye mu Rurangazi ko bitarenze ukwezi kwa Mutarama 2013 ikibazo cy’amazi meza kuri bo kizaba cyakemutse.

Bimwe mu bikorwa biha icyizere abo baturage bugarijwe no kutabona amazi meza ni uko imirimo yo gucukura aho impombo zizanyuzwa igeze ku gipimo cya 95% y’ibiteganyijwe gukorwa mu minsi iri imbere ; nk’uko byakomeje gushimangirwa na Mugabo Francois, ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Nyagisozi.

Amazi meza namara kugezwa muri iyo santere y’ubucuruzi ya Rurangazi iri mu murenge wa Nyagisozi hari indwara zimwe na zimwe ziterwa n’amazi mabi bazahita baca ukubiri nazo zirimo nk’impiswi n’izindi.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ntuye mumurenge wanyagisozi nkaba mbona amazi yomururangazi ibhkorwa byose bikoresha amazi yamwogo

Mageza edouard yanditse ku itariki ya: 10-02-2020  →  Musubize

abo bantu sinzi agace batuyemo kuko vup yatanze amazi ubu turavoma

Nzayisenga Damarce yanditse ku itariki ya: 26-09-2016  →  Musubize

Abo bantu natwe turimo ni abo gutabarwa bakareka kunywa inzoga y’inka.

Habaguhirwa yanditse ku itariki ya: 22-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka